Igice cya 62
Isomo mu Bihereranye no Kwicisha Bugufi
YESU amaze gukiza umuhungu wari ufite dayimoni wo mu karere kari hafi y’i Kayisariya ya Filipo, yashatse gusubira iwabo i Kaperinawumu. Ariko kandi, yifuzaga gukorana urwo rugendo n’abigishwa be gusa, kugira ngo akomeze kubategura ku bihereranye n’urupfu rwe n’inshingano bari kugira nyuma y’aho. Yababwiye ko ‘Umwana w’umuntu yari kuzagambanirwa, agafatwa n’abantu: bakamwica, ariko, hashira iminsi itatu bamwishe, akazuka.’
N’ubwo mbere y’aho Yesu yari yarigeze kubivugaho, kandi mu by’ukuri intumwa eshatu zikaba zari zarabonye ahindura isura, muri icyo gihe hakaba haravuzwe n’ibyo “kugenda” (NW) kwe, abigishwa be ntibari bagasobanukirwa neza ku bihereranye n’icyo kibazo. N’ubwo muri bo nta n’umwe wahakanye ko yari kwicwa, nk’uko mbere y’aho Petero yari yarabihakanye, batinye kugira ikindi bamubaza kuri iyo ngingo.
Amaherezo baje kugera i Kaperinawumu, aho Yesu yateguriraga gahunda zose mu gihe cy’umurimo we. Ni na ho Petero n’izindi ntumwa zimwe na zimwe bakomokaga. Aho ngaho, abagabo bari bashinzwe kwaka umusoro w’urusengero begereye Petero. Wenda bashatse gushinja Yesu ko yarengaga mu buryo runaka ku mategeko yagengaga umuco yari asanzwe yemerwa, maze babaza Petero bati “mbese umwigisha wanyu ntatanga ididarakama [umusoro w’urusengero]?”
Petero yarabashubije ati “arayitanga.”
Yesu, wenda winjiye muri iyo nzu nyuma y’aho gato, yari azi ibyari byabaye. Bityo rero, na mbere y’uko Petero agira icyo avuga kuri icyo kibazo, Yesu yaramubajije ati “utekereza ute, Simoni? Abami bo mu isi abo baka umusoro n’ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?”
Petero yaramushubije ati “ni rubanda.”
Yesu yaramubwiye ati “nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo.” Kubera ko Se wa Yesu ari Umwami w’ijuru n’isi, akaba ari We basengeraga muri urwo rusengero, mu by’ukuri ntibyari bihuje n’amategeko ko Umwana w’Imana atanga umusoro w’urusengero. Yesu yaravuze ati “ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja, ujugunyemo ururobo, ifi uri bubanze gufata, uyende, uyasamure, urasangamo sitateri [yari ifite agaciro kangana n’ididarakama enye]: uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe.”
Igihe abigishwa bari bateranye, wenda bari kwa Petero bavuye i Kaperinawumu, barabajije bati “umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?” Yesu yari azi ikibateye kubaza icyo kibazo, kubera ko yari azi neza ibyo barimo bavuganaho igihe yagendaga abasiga bavanye i Kayisariya ya Filipo. Bityo, yarababajije ati “icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?” Abigishwa baramwaye, baraceceka, kubera ko barimo bajya impaka zo kumenya uwari mukuru muri bo.
Mbese, aho ntibyasaga n’aho bitumvikana kuba abigishwa baragiye impaka nk’izo, nyuma y’imyaka hafi itatu Yesu yari amaze abigisha? Mu by’ukuri, ibyo byagaragazaga ukuntu ukudatungana kwa kimuntu, kimwe n’idini umuntu yarerewemo, bimugiraho ingaruka zikomeye. Idini rya Kiyahudi abigishwa bari bararerewemo ryitaga cyane ku myanya cyangwa inzego mu bintu by’ingeri zose. Byongeye kandi, wenda Petero yumvaga ko asumba abandi, kubera ko Yesu yari yaramusezeranyije ko azamuha “imfunguzo” z’Ubwami. Yakobo na Yohana na bo bashobora kuba bari bafite igitekerezo nk’icyo, kubera igikundiro bari baragize cyo kwibonera n’amaso yabo Yesu ahindura isura.
Uko biri kose ariko, Yesu yabahaye urugero rushishikaje, agamije gukosora imitekerereze yabo. Yahamagaye umwana muto amuhagarika hagati yabo, amufata ku rutugu maze aravuga ati ‘nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, ntimuzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Nuko uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru. Uwemera umwana umwe muto nk’uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye.’
Mbega uburyo buhebuje yakoresheje kugira ngo akosore abigishwa be! Yesu ntiyabarakariye, ngo abite abibone, abanyamururumba cyangwa abantu bararikira. Ahubwo yabahaye inyigisho yo kubakosora, akoresheje urugero rw’abana bato, muri kamere yabo barangwa no kwicisha bugufi, kandi bakaba mu by’ukuri batagira inzego hagati muri bo. Bityo rero, Yesu yagaragaje ko abigishwa be bari bakeneye kwihingamo iyo mico y’abana bato bicisha bugufi. Nk’uko Yesu yashoje abivuga, ‘uworoheje muri bo hanyuma y’abandi bose, ni we [wari] mukuru.’ Matayo 17:22-27; 18:1-5; Mariko 9:30-37; Luka 9:43-48.
▪ Ni iyihe nyigisho Yesu yongeye gusubiramo igihe bavaga i Kaperinawumu, kandi se, bayakiriye bate?
▪ Kuki Yesu atategekwaga gutanga umusoro w’urusengero, ariko se, ni kuki yawutanze?
▪ Ni iki wenda cyaba cyaragize uruhare mu gutuma abigishwa bajya impaka, kandi se, ni gute Yesu yabakosoye?