Igice cya 68
Izindi Nyigisho Yatanze ku Munsi wa Karindwi
HARI hakiri ku munsi wa karindwi ari na wo wari uwa nyuma w’Iminsi Mikuru y’Ingando. Yesu yari arimo yigishiriza mu gace k’urusengero kitwaga “[u]ruturiro.” Uko bigaragara, aho hari mu ruhande rwitwaga Urugo rw’Abagore, ahabaga hari amasanduku abantu bashyiragamo amaturo.
Buri joro muri icyo gihe cy’iminsi mikuru, muri urwo ruhande habaga hari urumuri rudasanzwe. Bari barahashyize ibitereko by’amatabaza bine binini, buri gitereko gifite amatabaza ane yuzuyemo amavuta. Urumuri rwaturukaga ku mavuta yari muri ayo matabaza 16 rwabaga ari rwinshi, ku buryo nijoro rwamurikaga aho mu mpande hose, ndetse rukagera kure cyane. Ibyo Yesu yavuze icyo gihe bishobora kuba byaribukije abari bamuteze amatwi ibihereranye n’urwo rumuri. Yesu yaravuze ati “ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.”
Abafarisayo bamuhakanyije bagira bati “cyo ye ko wihamya, n’ibyo wihamije si iby’ukuri.”
Mu kubasubiza, Yesu yarababwiye ati “nubwo nihamya, ibyo nihamya ni iby’ukuri, kuko nzi aho naturutse n’aho njya: ariko mwebweho ntimuzi aho naturutse, cyangwa aho njya.” Yongeyeho ati “ndihamya ubwanjye, na Data wantumye na we arampamya.”
Abafarisayo baramubajije bati “So ari hehe?”
Yesu yarabashubije ati “ntimunzi, kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya na Data muba mumuzi.” N’ubwo Abafarisayo bari bagishaka gufata Yesu, ntihagize n’umwe umukoraho.
Yesu yarongeye arababwira ati ‘ndagenda, kandi aho njya, ntimubasha kujyayo.’
Abayahudi babyumvise batangiye kwibaza bati “mbese aziyahura? Kuko avuze ati ‘aho njya, ntimubasha kujyayo.’”
Yesu yarababwiye ati “mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru: mwebwe muri ab’iyi si, ariko jyewe sindi uw’iyi si.” Yongeyeho ati “nimutizera ko ndi [w]e, muzapfana ibyaha byanyu.”
Birumvikana ko Yesu yerekezaga ku buzima yari afite mbere y’uko aba umuntu, no ku kuba ari we wari Mesiya wasezeranyijwe, cyangwa Kristo. Ariko kandi, baramubajije, nta gushidikanya n’agasuzuguro kenshi, bati “uri nde?”
Kubera ko banze Yesu, yarabashubije ati “ese ubundi kuki nkivugana namwe?” Ariko kandi, yakomeje agira ati “uwantumye ni uw’ukuri, nanjye ibyo namwumvanye ni byo mbwira abari mu isi.” Yesu yongeyeho ati “ubwo muzamanika Umwana w’umuntu, ni bwo bazamenya ko ndi we, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye; ahubwo yuko uko Data yanyigishije, ari ko mvuga. Kandi uwantumye turi kumwe; ntiyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibyo ashima.”
Yesu amaze kuvuga atyo, abantu benshi baramwizeye. Yabwiye abo bamwizeye ati “nimuguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”
Abanzi be bunzemo bati “ko turi urubyaro rwa Aburahamu, akaba ari nta bwo twigeze na hato kuba imbata z’umuntu wese: none uvugiye iki ngo tuzabātūrwa?”
N’ubwo ahanini Abayahudi bategetswe n’abanyamahanga, ntibemeraga gutegekwa n’umunyagitugu uwo ari we wese. Bangaga kwitwa imbata. Ariko kandi, Yesu yagaragaje ko mu by’ukuri bari imbata. Mu buhe buryo? Yesu yaravuze ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese ukora ibyaha ari imbata y’ibyaha.”
Kubera ko Abayahudi banze kwemera ko bari mu bubata bw’icyaha, bishyize mu mimerere iteye akaga. Yesu yarababwiye ati “imbata ntiba mu rugo iteka, ahubwo mwene nyirarwo ni we urugumamo iteka.” Kubera ko imbata iba idafite uburenganzira bwo guhabwa umurage, iba ishobora kuba yakwirukanwa igihe icyo ari cyo cyose. Mu by’ukuri, umwana wo mu rugo cyangwa uwarurerewemo agahinduka uwaho ni we wenyine urugumamo “iteka,” ni ukuvuga igihe cyose aba akiriho.
Yesu yakomeje agira ati “nuko Umwana nababātūra, muzaba mubātūwe by’ukuri.” Bityo rero, ukuri kubatura abantu ni ukuri guhereranye n’Umwana, ari we Yesu Kristo. Igitambo cy’ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye ni bwo buryo bumwe rukumbi bushobora kubatura umuntu ku cyaha kiganisha ku rupfu. Yohana 8:12-36, gereranya na NW.
▪ Ni hehe Yesu yigishirije ku munsi wa karindwi? Ni iki cyabaga buri joro, kandi se, ni gute ibyo byari bifitanye isano n’inyigisho za Yesu?
▪ Ni iki Yesu yavuze ku byerekeranye n’aho yakomotse, kandi se, ibyo bigaragaza iki ku bihereranye n’uwo yari we?
▪ Ni mu buhe buryo Abayahudi bari imbata, kandi se, ni ukuhe kuri kwari kubabatura?