ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 75
  • Isoko y’Ibyishimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isoko y’Ibyishimo
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Yesu agaragaza aho ibyishimo bituruka
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ni nde wamuhaga imbaraga zo gukora ibitangaza?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu Acyaha Abafarisayo
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Bamujyaho Impaka
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 75

Igice cya 75

Isoko y’Ibyishimo

IGIHE Yesu yakoreraga umurimo we i Galilaya, yahakoreye ibitangaza, ubu noneho akaba yari arimo abikorera i Yudaya. Urugero, yirukanye mu muntu dayimoni wari waramugobye ururimi. Imbaga y’abantu yaratangaye, ariko abamurwanyaga bazamura impaka nk’izazamuwe i Galilaya. Baravuze bati “ni Belizebuli umutware w’abadayimoni, umuha kwirukana abadayimoni.” Abandi bashakaga ko Yesu abereka igihamya gikomeye kigaragaza uwo yari we, maze bashaka kumugerageza bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru.

Yesu amenye ibyo batekerezaga, yashubije abo bantu b’i Yudaya bamurwanyaga nk’uko yashubije ab’i Galilaya. Yavuze ko buri bwami bwose bwigabanyije ubwabwo budashobora kugumaho. Yarababajije ati “na Satani, niba yigabanije ubwe, ubwami bwe bwakomeza bute?” Yagaragaje imimerere iteye akaga abamurwanyaga barimo, agira ati “urutoki rw’Imana niba ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw’Imana bubaguye gitumo.”

Abantu babonaga Yesu akora ibitangaza bagombaga kubigenza nk’uko ababonye ibitangaza byakozwe na Mose mu binyejana byinshi mbere y’aho babigenje. Bariyamiriye bati “ibi bitewe n’urutoki rw’Imana.” Nanone kandi, “urutoki rw’Imana” ni rwo rwanditse Amategeko Icumi ku bisate by’amabuye. Kandi “urutoki rw’Imana”—ni ukuvuga umwuka wayo wera, cyangwa imbaraga rukozi zayo—ni rwo rwatumye Yesu abasha kwirukana abadayimoni no gukiza abarwayi. Mu by’ukuri rero, Ubwami bw’Imana bwari bwaguye gitumo abo barwanyaga Yesu, kubera ko Umwami washyizweho w’ubwo Bwami, ari we Yesu, yari ari hagati yabo rwose.

Hanyuma, Yesu yatanze urugero rwagaragazaga ko ububasha bwe bwo kwirukana abadayimoni bwari igihamya cy’uko arusha Satani imbaraga, nk’uko umuntu urusha undi imbaraga yamutera akamunesha kandi yari arinze ingoro ye afite intwaro zihagije. Nanone, yongeye gutanga urugero yari yaratanze i Galilaya ruhereranye na dayimoni. Uwo dayimoni yavuye mu muntu, ariko kubera ko uwo muntu atazibishije icyo cyuho ibintu byiza, uwo dayimoni yagarukanye n’abandi barindwi, maze uwo muntu aba mubi kurusha uko yari ameze mbere.

Umugore umwe wari muri iyo mbaga y’abantu yumva izo nyigisho, yananiwe kwiyumanganya maze ariyamirira ati “hishimye inda yagutwise, n’amabere yakonkeje.” Kuba uwo mugore yaravuze atyo ni ibintu byumvikana, kubera ko umugore w’Umuyahudikazi wese yifuzaga kubyara umuhanuzi, cyane cyane Mesiya. Uko bigaragara, yatekerezaga ko Mariya yari afite ibyishimo mu buryo bwihariye, kubera ko yari nyina wa Yesu.

Ariko kandi, Yesu yahise akosora uwo mugore ku birebana n’isoko nyakuri y’ibyishimo. Yaramushubije ati “ahubwo abafite ibyishimo ni abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.” Yesu ntiyashatse kumvikanisha na gato ko nyina Mariya yari akwiriye guhabwa icyubahiro cyihariye. Ahubwo, yagaragaje ko ibyishimo nyakuri bibonerwa mu kuba umugaragu w’Imana wizerwa, ko bitabonerwa mu masano y’umubiri cyangwa ibyo umuntu yagezeho mu buzima.

Hanyuma, Yesu yakomeje acyaha abantu b’i Yudaya, nk’uko yacyashye ab’i Galilaya, kubera ko bamusabaga ikimenyetso kivuye mu ijuru. Yababwiye ko nta kimenyetso icyo ari cyo cyose bari guhabwa, keretse ikimenyetso cya Yona. Yona yabaye ikimenyetso mu buryo bw’uko yamaze iminsi itatu mu nda y’ifi, no kuba yarabwirije ashize amanga, bikaba byarateye abantu b’i Nineve kwihana. Yesu yaravuze ati “kandi dore, ūruta Yona ari hano.” Mu buryo nk’ubwo, umugabekazi w’i Sheba yatangajwe cyane n’ubwenge bwa Salomo. Ariko Yesu yarongeye aravuga ati “kandi dore, ūruta Salomo ari hano.”

Yesu yavuze ko iyo umuntu acanye itabaza atarishyira mu cyumba cyo hasi cyangwa ngo aritwikirize igitebo, ko ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo, kugira ngo rishobore kumurikira abantu. Wenda yari arimo avuga ko kwigisha no gukora ibitangaza imbere ya bamwe mu bari bamuteze amatwi binangiye imitima byari nko guhisha urumuri rw’itabaza. Amaso y’abantu babirebaga ntiyarebaga uko bikwiriye, cyangwa ntiyitegerezaga neza, ku buryo ibitangaza bye bitageze ku ntego.

Yesu yari amaze kwirukana dayimoni no gukiza umuntu wari ikiragi. Ibyo byagombaga gusunikira abantu bafite ijisho ribona mu buryo bukwiriye, cyangwa rizi kwitegereza neza, gushimira kubera ibyo bikorwa bihebuje, maze bakamamaza ubutumwa bwiza! Ariko kandi, si ko abo bamurwanyaga babigenje. Ku bw’ibyo rero, Yesu yashoje agira ati “witonde rero, umucyo ukurimo utaba umwijima. Niba umubiri wawe wose usābwa n’umucyo, ari nta mwanya n’umwe ufite umwijima, umubiri wose uzaba ufite umucyo, nk’uko itabaza rikumurikishiriza umucyo waryo.” Luka 11:14-36, gereranya na NW; Kuva 8:14, 15, umurongo wa 18 n’uwa 19 muri Biblia Yera; 31:18; Matayo 12:22, 28.

▪ Igihe Yesu yakizaga umuntu, ni gute abantu babyakiriye?

▪ “Urutoki rw’Imana” ni iki, kandi se, ni gute Ubwami bw’Imana bwaguye gitumo abari bateze Yesu amatwi?

▪ Isoko y’ibyishimo nyakuri ni iyihe?

▪ Ni mu buhe buryo umuntu ashobora kugira ijisho rireba neza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze