Igice cya 77
Ikibazo Gihereranye n’Umurage
UKO bigaragara, abantu bamenye ko Yesu yari ari mu nzu y’Umufarisayo asangira na we. Ni cyo cyatumye bateranira hanze ari abantu babarirwa mu bihumbi, bategereje ko Yesu asohoka. Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku Bafarisayo barwanyaga Yesu kandi bakagerageza kumugusha mu mutego ngo avuge amakosa, abo bantu bo bamuteze amatwi babishishikariye kandi babyishimiye.
Yesu yarabanje abwira abigishwa be ati “mubanze mwirinde umusemburo w’Abafarisayo, ni wo buryarya.” Nk’uko byagaragaye igihe barimo barya, gahunda ya kidini y’Abafarisayo yose uko yakabaye yari yuzuye uburyarya. Ariko kandi, n’ubwo Abafarisayo bashoboraga guhisha ubugome bwabo bigaragaza nk’aho bubaha Imana, amaherezo byari kuzashyirwa ahabona. Yesu yaravuze ati “ntacyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.”
Yesu yongeye gusubiramo amagambo atera inkunga yari yarabwiye ba bandi 12 igihe yaboherezaga kujya kubwiriza i Galilaya. Yaravuze ati “ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara.” Kubera ko Imana itigera yibagirwa yemwe n’igishwi na kimwe, Yesu yijeje abigishwa be ko Imana itazigera ibibagirwa. Yaravuze ati ‘nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, umwuka wera uzabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya.’
Umuntu umwe mu bari muri iyo mbaga yafashe ijambo. Yinginze Yesu ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.” Amategeko ya Mose yavugaga ko umuhungu w’imfura yagombaga guhabwa imigabane ibiri y’umurage, bityo akaba ari nta mpamvu yari ihari yo kujya impaka. Ariko uko bigaragara, uwo mugabo yashakaga kubona ibirenze umugabane yemererwaga n’amategeko.
Yesu yanze kubyivangamo, kandi ni mu gihe. Yaramubajije ati “wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?” Hanyuma, yahaye iyo mbaga y’abantu umuburo w’ingenzi cyane agira ati “mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.” Ni koko, uko ibintu umuntu atunze byaba bingana kose, amaherezo arapfa akabisiga byose. Kugira ngo Yesu abitsindagirize, kandi agaragaze ukuntu ari ubupfapfa kutishakira izina ryiza ku Mana, yabaciriye umugani. Yaravuze ati
“Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane; nuko aribaza mu mutima we ati ‘ndagira nte, ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?’ Aribwira ati ‘ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye, nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye; ni bwo nzabwira umutima wanjye nti: mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye, unywe, unezerwe.’ Ariko Imana iramubwira iti ‘wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe; nuko ibyo wabitse bizaba ibya nde?’”
Mu gusoza, Yesu yaravuze ati “ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.” N’ubwo abigishwa batashoboraga kugwa muri uwo mutego bagira ubupfapfa bwo kwirundanyiriza ubutunzi, bashoboraga kureka gukora umurimo wa Yehova babigiranye umutima wabo wose, bitewe n’imihihibikano y’ubuzima ya buri munsi. Bityo rero, Yesu yaboneyeho umwanya wo gusubiramo inama nziza yari amaze hafi umwaka n’igice abahaye mu Kibwiriza cyo ku Musozi. Yarebye abigishwa be arababwira ati
“Ni cyo gituma mbabwira nti: ntimukīganyire, ngo mutekereze iby’ubugingo, muti ‘tuzarya iki?’ cyangwa iby’umubiri, muti ‘tuzambara iki?’ . . . Mwitegereze ibikona, ko bitabiba, ntibisarure, ntibigire ububiko cyangwa ikigega; nyamara Imana irabigaburira. . . . Mwitegereze uburabyo, uko bumera: ntibugira umurimo bukora, ntibuboha imyenda: ariko ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nka kamwe muri bwo. . . .
“Ntimugahagarike umutima wo gushaka ibyokurya n’ibyokunywa, kandi ntimwiganyire. Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye. Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa.”
Ayo magambo ya Yesu akwiriye kwitabwaho mu buryo bwihariye, cyane cyane mu gihe ubukungu bwaba bwifashe nabi. Umuntu uhangayikishwa cyane n’ibyo akeneye mu buryo bw’umubiri maze agatangira kudohoka mu bihereranye n’ibintu by’umwuka, aba mu by’ukuri agaragaje ko atizera ko Imana ifite ubushobozi bwo guha abagaragu Bayo ibyo bakeneye. Luka 12:1-31; Gutegeka 21:17.
▪ Ni iyihe mpamvu wenda yatumye umuntu umwe abaza ikibazo gihereranye n’umurage, kandi se, ni iyihe nama Yesu yatanze?
▪ Ni uwuhe mugani Yesu yaciye, kandi se, ni iki yari agamije?
▪ Ni iyihe nama Yesu yongeye kubagira, kandi se, kuki byari bikwiriye?