ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 79
  • Ishyanga Ryazimiye, Ariko Si Ryose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ishyanga Ryazimiye, Ariko Si Ryose
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Impamvu irimbuka ryari ribategereje
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Umuntu wese azatura munsi y’umutini we
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Akoresha igiti cy’umutini kugira ngo yigishe isomo ku birebana no kwizera
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu akiza abarwayi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 79

Igice cya 79

Ishyanga Ryazimiye, Ariko Si Ryose

YESU akimara kugirana ikiganiro n’abari bateraniye imbere y’inzu y’Umufarisayo, hari abantu bamwe bamubwiye “iby’Abanyagalilaya, abo [guverineri w’Umuroma Ponsiyo] Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo.” Wenda abo Banyagalilaya bashobora kuba ari bamwe bicwaga igihe Abayahudi babarirwa mu bihumbi bangaga kwemera ko Pilato akoresha amafaranga avuye mu isanduku y’urusengero mu kubaka umuyoboro wo kuzana amazi muri Yerusalemu. Birashoboka ko ababwiraga Yesu iyo nkuru wenda baba barashatse kumvikanisha ko abo Banyagalilaya bagezweho n’akaga bitewe n’ibikorwa byabo bibi.

Ariko kandi, Yesu yabakosoye ababaza ati “mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?” Yesu yarashubije ati “ndababwira yuko atari ko biri.” Nuko ahera kuri ibyo bintu byabaye maze aburira Abayahudi agira ati “namwe nimutihana, muzarimbuka mutyo mwese.”

Hanyuma, Yesu yakomeje yibutsa indi nkuru ibabaje y’ibyari byarabereye muri ako karere, wenda bikaba byari binafitanye isano n’iyubakwa ry’uwo muyoboro. Nuko arababaza ati “cyangwa se ba bandi cumi n’umunani abo umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b’i Yerusalemu bose?” Yesu yavuze ko abo bantu batapfuye bazira ububi bwabo. Ahubwo, ko “ibihe n’ibigwirira umuntu” ari byo ntandaro y’ibyago nk’ibyo muri rusange. Ariko kandi, Yesu yongeye guhera kuri ibyo maze atanga umuburo agira ati “namwe nimutihana, muzarimbuka mutyo mwese.”

Nyuma y’ibyo, Yesu yakomeje atanga urugero rukwiriye, agira ati “hāriho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe. Bukeye araza awushakaho imbuto, arazibura. Abwira umuhinzi ati ‘dore, none uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini, sinzibone; uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’ Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire, nywufumbire: ahari hanyuma wakwera imbuto; icyakora nutera, uzawuce.’”

Mu gihe cy’imyaka isaga itatu, Yesu yari yaragerageje gutuma mu ishyanga ry’Abayahudi haba ukwizera. Ariko abigishwa babarirwa mu magana gusa, ni bo bashobora kwitwa umusaruro w’imirimo ye yakoranye imihati myinshi. Noneho, mu mwaka wa kane w’umurimo we, yarushijeho gukoresha imihati myinshi, acukura mu buryo bw’ikigereranyo akanashyira ifumbire ku giti cy’umutini wa Kiyahudi binyuriye mu kubwiriza no kwigisha abigiranye umwete i Yudaya n’i Pereya. Ariko byabaye iby’ubusa! Iryo shyanga ryanze kwihana bityo rijya mu murongo wo kurimbuka. Abasigaye bo muri iryo shyanga ni bo bonyine babyitabiriye.

Hashize igihe gito nyuma y’aho, Yesu yagiye kwigishiriza mu isinagogi ku munsi w’Isabato. Yaje kuhabona umugore wari umaze imyaka 18 ahetamye bitewe na dayimoni wamubabazaga. Yamugiriye impuhwe maze aramubwira ati “mugore, ubohowe ubumuga bwawe.” Nuko amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka, ahagarara yemye, ahimbaza Imana.

Ariko kandi, umutware w’isinagogi yararakaye. Nuko yitotomba agira ati “hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo: abe ari yo muzamo mukizwe, hatari ku munsi w’isabato.” Ku bw’ibyo rero, uwo mutware yemeraga ububasha bwa Yesu bwo gukiza indwara ariko agacira abantu ho iteka ngo kuko bazaga gukizwa ku munsi w’Isabato!

Yesu yarashubije ati “mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, akayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana, akayuhira? Kandi uyu, ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n’umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiriye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w’isabato?”

Abarwanyaga Yesu bamaze kumva ayo magambo, batangiye gukorwa n’ikimwaro. Ariko kandi, ya mbaga y’abantu yishimiye ibintu byose bihebuje babonye Yesu akora. Ku bw’ibyo, Yesu yongeye kuvuga ingero ebyiri z’ubuhanuzi ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana, izo yari yarabahaye umwaka umwe mbere y’aho, igihe yari ari mu bwato mu Nyanja ya Galilaya. Luka 13:1-21; Umubwiriza 9:11; Matayo 13:31-33

▪ Ni ibihe bintu bibabaje byabayeho bivugwa hano, kandi se, ni irihe somo Yesu yatanze ahereye kuri ibyo?

▪ Igiti cy’umutini kiteraga imbuto gishobora kugereranywa n’iki, kimwe n’imihati yakoreshejwe kugira ngo gitange umusaruro?

▪ Ni gute umutware w’isinagogi yemeye ko Yesu yari afite ububasha bwo gukiza, ariko se, ni gute Yesu yashyize ahagaragara uburyarya bw’uwo muntu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze