Igice cya 99
Yesu Yigishiriza i Yeriko
BIDATINZE, Yesu n’imbaga y’abantu bari bafatanyije urugendo bageze mu mujyi wa Yeriko, hakaba hari urugendo rwafataga hafi umunsi wose uturutse i Yerusalemu. Uko bigaragara, umujyi wa Yeriko wari ugabanyijemo imijyi ibiri, umujyi wa kera w’Abayahudi ukaba wari hafi muri kirometero imwe n’igice uturutse mu mujyi mushya w’Abaroma. Ubwo imbaga y’abantu yasohokaga mu mujyi wa kera ikagenda igana mu mujyi mushya, impumyi ebyiri zasabirizaga zumvise ikiriri cy’abantu. Imwe muri zo yitwaga Barutimayo.
Barutimayo na mugenzi we bamenye ko ari Yesu wari uhanyuze, batangiye kuvuga mu ijwi riranguruye bati “Mwami, mwene Dawidi, tubabarire.” Igihe iyo mbaga y’abantu yabasabaga guceceka ibigiranye ubukana, bateye hejuru ndetse mu ijwi riranguruye cyane kurushaho, bati “Mwami, mwene Dawidi, tubabarire.”
Yesu yumvise urwo rusaku, yarahagaze. Yasabye abo bari kumwe guhamagara abo bantu barimo basakuza. Basanze izo mpumyi zasabirizaga maze babwira imwe muri zo bati “humura, haguruka, araguhamagara.” Iyo mpumyi yagize ibyishimo bitagira akagero, ijugunya umwitero wayo, irabaduka isanga Yesu.
Yesu yarabajije ati “murashaka ko mbagirira nte?”
Izo mpumyi zombi zaramwinginze ziti “Mwami, amaso yacu ahumuke.”
Yesu yazigiriye impuhwe, akora ku maso yazo. Dukurikije uko Mariko yabivuze mu nkuru ye, Yesu yabwiye imwe muri zo ati “igendere, kwizera kwawe kuragukijije.” Ako kanya izo mpumyi zasabirizaga zahise zihumuka, kandi nta gushidikanya zombi zatangiye gusingiza Imana. Abantu bose babonye ibyari bibaye, na bo bahimbaje Imana. Barutimayo na mugenzi we bakurikiye Yesu batazuyaje.
Ubwo Yesu yanyuraga i Yeriko, abantu bari uruvunganzoka. Buri wese yifuzaga kubona umuntu wari wakijije ba bagabo bari impumyi. Abantu babyize Yesu impande zose, maze bituma bamwe badashobora ndetse no kumurabukwa. Umwe muri abo yari Zakayo, umutware w’abakoresha b’ikoro b’i Yeriko no mu turere twari tuhakikije. Yari mugufi cyane ku buryo atabashaga kubona ibyarimo biba.
Bityo rero, Zakayo yarirutse ajya imbere maze yurira igiti cy’umutini cyari ku nzira Yesu yari agiye kunyuramo. Kubera ko yari aho hantu hirengeye, yashoboraga kubona neza ibintu byose. Igihe iyo mbaga y’abantu yari igeze bugufi bw’aho, Yesu yarebye hejuru mu giti maze arahamagara ati “Zakayo, ururuka vuba: kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.” Zakayo yururutse yishimye cyane maze arihuta ajya mu rugo kwitegura umushyitsi we w’imena.
Ariko kandi, igihe abantu babibonaga, bose batangiye kwitotomba. Bumvaga bidakwiriye ko Yesu yakwakirwa n’umuntu nk’uwo. Tuzirikane ko Zakayo yari yarakijijwe n’amafaranga yariganyaga abantu mu kazi yakoraga ko gusoresha.
Abantu benshi bakurikiye Yesu, hanyuma igihe yinjiraga kwa Zakayo, baritotomba bati “dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!” Nyamara, Yesu yabonye ko Zakayo yashoboraga kwicuza. Kandi Yesu ntiyamanjiriwe, kuko Zakayo yahagurutse maze akavuga ati “dore, Databuja, umugabane wa kabiri w’ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye, ndabimuriha kane.”
Zakayo yagaragaje ko yari yicujije by’ukuri aha abakene kimwe cya kabiri cy’ibyo yari atunze kandi akoresha ikindi gice mu kwishyura abo yari yarariganyije. Uko bigaragara, yashoboraga kubara ahereye ku nyandiko zerekanaga imisoro yatanzwe akamenya ibyo yagombaga abo bantu uko byanganaga. Ku bw’ibyo, yiyemeje gukuba kane ibyo yari agiye kwishyura, akurikije Itegeko ry’Imana ryavugaga riti ‘umuntu niyiba intama, intama ayiriheho enye.’
Yesu yashimishijwe n’uburyo Zakayo yari yiyemeje kugabagabanya umutungo we, kuko yavuze ati “uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana w’Aburahamu: kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.”
Mbere y’aho gato, Yesu yari yaratanze urugero rwavugaga imimerere ‘uwazimiye’ yari arimo mu mugani w’umwana w’ikirara. Ubu noneho dufite urugero nyakuri rw’umuntu wari warazimiye akaza kuboneka. N’ubwo abayobozi ba kidini n’abayoboke babo bitotomberaga kandi bakijujutira ko Yesu yitaga ku bantu bameze nka Zakayo, Yesu yakomeje gushaka no kugarura abo bana ba Aburahamu bazimiye. Matayo 20:29-34; Mariko 10:46-52; Luka 18:35–19:10; Kuva 21:37 (22:1 muri Biblia Yera).
▪ Uko bigaragara, ni hehe Yesu yahuriye n’impumyi zasabirizaga, kandi se yazikoreye iki?
▪ Zakayo yari nde, kandi se kuki yuriye igiti?
▪ Zakayo yagaragaje ate ko yicujije?
▪ Ni irihe somo twavana ku bihereranye n’ukuntu Yesu yafashe Zakayo?