Igice cya 110
Asoza Umurimo wo mu Rusengero
YESU yari yaje mu rusengero ku ncuro ya nyuma. Mu by’ukuri, yari ashoje umurimo we wo mu ruhame yakoreye hano ku isi, uretse ibintu byari kubaho mu minsi itatu yari gukurikiraho bihereranye no gucirwa urubanza kwe no kwicwa. Icyo gihe noneho, yakomeje acyaha abanditsi n’Abafarisayo.
Izindi ncuro eshatu zose, Yesu yongeye kuvuga n’ijwi riranguruye ati “mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano.” Mbere na mbere, yavuze ko bazabona ishyano kubera ko bozaga “inyuma y’igikombe n’imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi . . . no kutirinda.” Ku bw’ibyo, yabahaye inama agira ati “banza woze imbere y’igikombe n’imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza.”
Yongeye kuvuga ko abanditsi n’Abafarisayo bazabona ishyano kubera ko bari baramunzwe kandi barononekaye mu mitima yabo, bakaba barageragezaga kubihisha bagaragaza inyuma ko bubahaga Imana. Yaravuze ati “mumeze nk’ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byose.”
Amaherezo, uburyarya bwabo bwaje kugaragazwa n’ukuntu babaga biteguye kubaka ibituro by’abahanuzi no kubitaka kugira ngo bagaragaze ko bakoraga ibikorwa birangwa n’ineza. Nyamara kandi, nk’uko Yesu yabigaragaje, bari “abana b’abishe abahanuzi.” Koko rero, umuntu uwo ari we wese watinyukaga gushyira ahagaragara uburyarya bwabo, yabaga afite akaga!
Mu gukomeza, Yesu yabashyize ahabona akoresheje amagambo atyaye kuruta ayandi yose yari yaravuze. Yaravuze ati “mwa nzoka mwe, mwa bana b’incira mwe, muzahunga mute iteka ry’i Gehinomu?” Gehinomu yari ikibaya cyakoreshwaga nk’ingarani bamenagamo imyanda yo muri Yerusalemu. Bityo rero, Yesu yari arimo avuga ko abanditsi n’Abafarisayo bari kuzarimbuka iteka, bitewe n’uko bakomezaga kugira imyifatire mibi.
Yesu yavuze ku bihereranye n’abo yohereje ngo bamuhagararire agira ati “bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo: muhereko mugibweho n’amaraso yose y’abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya [witwa Yehoyada mu 2 Ngoma], mwiciye hagati y’Ahera h’urusengero n’igicaniro. Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku b’iki gihe.”
Kubera ko Zakariya yacyashye abayobozi ba Isirayeli, ‘baramugambaniye, bamuterera amabuye mu rugo rw’inzu y’Uwiteka ku bw’itegeko ry’umwami.’ Ariko kandi, nk’uko Yesu yari yarabihanuye, Isirayeli yari kuzaryozwa ayo maraso yose y’abakiranutsi yamennye. Bayaryojwe hashize imyaka 37, ni ukuvuga mu mwaka wa 70 I.C., ubwo ingabo z’Abaroma zarimburaga Yerusalemu kandi Abayahudi basaga miriyoni bakahagwa.
Igihe Yesu yatekerezaga kuri iyo mimerere yari iteye ubwoba, yarababaye cyane. Yongeye kuvuga n’ijwi riranguruye ati “Yerusalemu, Yerusalemu, . . . ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo; ntimunkundire. Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.”
Hanyuma, Yesu yongeyeho ati ‘ntimuzambona, uhereye none, ukageza ubwo muzavuga muti “hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.”’ Uwo munsi wari kubaho mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo, ubwo yari kuba aje mu Bwami bwe bwo mu ijuru kandi abantu bakaba bari kumurebesha amaso yo kwizera.
Icyo gihe noneho, Yesu yagiye ahantu yashoboraga kwitegereza amasanduku y’amaturo yo mu rusengero n’imbaga y’abantu bashyiragamo amafaranga. Abakire bashyizemo ibiceri byinshi. Hanyuma, haje kuza umupfakazi wari umukene maze ashyiramo uduceri tubiri duto twari dufite agaciro gake cyane.
Yesu yahamagaye abigishwa be arababwira ati “ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose batuye.” Bagomba kuba baribajije ukuntu ibyo byashobokaga. Kubera iyo mpamvu, Yesu yarababwiye ati “bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye ari cyo yari atezeho amakiriro.” Yesu amaze kuvuga atyo, yavuye mu rusengero ubwa nyuma.
Umwe mu bigishwa be yatangajwe n’ubunini hamwe n’ubwiza bw’urusengero, maze ariyamirira ati “mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho, Mwigisha, urirebera?” Ni koko, ayo mabuye yavuzweho kuba yari afite metero zirenga 11 z’uburebure, metero zirenga 5 z’ubugari, na metero zirenga 3 z’ubuhagarike!
Yesu yarashubije ati “urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi, ritajugunywe hasi.”
Yesu amaze kuvuga atyo, we n’intumwa ze bambutse Ikibaya cya Kidironi maze bazamuka ku Musozi wa Elayono. Bari aho ngaho, bashoboraga kwitegereza urwo rusengero rw’agahebuzo. Matayo 23:25–24:3; Mariko 12:41–13:3; Luka 21:1-6; 2 Ngoma 24:20-22.
▪ Ni iki Yesu yakoze ubwo yajyaga mu rusengero bwa nyuma?
▪ Ni mu buhe buryo uburyarya bw’abanditsi n’Abafarisayo bwagaragaye?
▪ Amagambo ngo “iteka ry’i Gehinomu” asobanura iki?
▪ Kuki Yesu yavuze ko umupfakazi yatuye byinshi kurusha abakire?