Igice cya 4
Imana itumenyesha ibihereranye n’imigambi yayo
1, 2. Tumenya dute ko Imana isubiza ibibazo abantu bafite umutima utaryarya bibaza?
IMANA yuje urukundo ihishurira imigambi yayo abantu b’imitima itaryarya bashaka kuyimenya. Itanga ibisubizo ku bibazo abantu bibaza, urugero nk’icyo kumenya impamvu yaretse imibabaro ikabaho.
2 Bibiliya igira iti ‘nushaka [Imana], uzayibona.’ “Mu Ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe.” “Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora, itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.”—1 Ngoma 28:9; Daniyeli 2:28; Amosi 3:7.
Ibisubizo biboneka he?
3. Ni hehe dushobora kuvana ibisobanuro ku bihereranye n’impamvu Imana yaretse imibabaro ikabaho?
3 Ibisubizo by’ibibazo binyuranye, urugero nk’ibirebana no kumenya impamvu Imana yaretse imibabaro ikabaho n’icyo izabikoraho, biboneka mu byanditswe byahumetswe ku bw’inyungu zacu. Ibyo byanditswe ni Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya Yera. “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.”—2 Timoteyo 3:16, 17.
4, 5. Ni iki kigaragaza ko Bibiliya ari igitabo cyihariye?
4 Bibiliya ni igitabo cyihariye rwose. Ikubiyemo inyandiko y’ukuri kuruta izindi zose zivuga iby’amateka ya kimuntu, ndetse inavuga ibyabaye mbere yuko abantu baremwa. Nanone kandi, ihuje n’igihe tugezemo, kubera ko ubuhanuzi bwayo buhuje neza n’ibibaho muri iki gihe, ndetse n’ibizaba mu gihe kiri imbere cyegereje.
5 Nta kindi gitabo na kimwe kizwiho kuba gikubiyemo amateka y’ukuri nk’icyo. Urugero, inyandiko zanditswe n’intoki z’abanditsi ba kera zaba zikiriho kugeza ubu ni nke cyane. Nyamara kandi, hariho inyandiko nyinshi za Bibiliya zanditswe n’intoki zigera ku 6.000 z’Ibyanditswe bya Giheburayo (ni ukuvuga ibitabo 39 by’“Isezerano rya Kera”), n’izigera ku 13.000 z’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki (ni ukuvuga ibitabo 27 by’Ibyanditswe by’“Isezerano Rishya”), zimwe muri zo zikaba ari ibice byayo gusa, izindi zikaba zuzuye.
6. Kuki dushobora kwiringira ko muri rusange Bibiliya dufite ubu ihuje rwose n’uko yari imeze igihe Imana yayihumekaga?
6 Imana Ishoborabyose yahumetse Bibiliya, yarayirinze ku buryo ibyanditswemo byose uko byakabaye byakomeje kuboneka muri za kopi z’izo nyandiko zanditswe n’intoki. Bityo rero, muri rusange, za Bibiliya dufite ubu zihuje rwose n’inyandiko za mbere z’umwimerere zahumetswe. Ikindi kidufasha kubyumva dutyo ni uko inyandiko zimwe zanditswe n’intoki z’Ibyanditswe bya Kigiriki zanditswe hashize imyaka itagera ku ijana uhereye igihe iz’umwimerere zandikiwemo. Nyamara kandi, inyandiko nke zanditswe n’intoki z’abandi banditsi ba kera zikiriho ubu, usanga zaranditswe nyuma y’ibinyejana byinshi uhereye igihe iz’umwimerere zandikiwe.
Impano y’Imana
7. Bibiliya yakwirakwijwe mu rugero rungana iki?
7 Bibiliya ni cyo gitabo cyakwirakwijwe cyane kurusha ibindi byose mu mateka. Handitswe za kopi za Bibiliya zisaga miriyari enye. Nta kindi gitabo na kimwe cyaba nibura cyenda kugeza kuri uwo mubare. Kandi Bibiliya yose cyangwa ibice byayo byahinduwe mu ndimi zisaga 2.250. Ni yo mpamvu bavuga ko ugereranyije abantu basaga 90 ku ijana batuye kuri uyu mubumbe wacu bashobora kubona Bibiliya.
8-10. Bibiliya ni igitabo dukwiriye gusuzuma bitewe n’izihe mpamvu?
8 Birakwiriye rwose ko twasuzuma icyo gitabo kivugwaho kuba cyaraturutse ku Mana kandi kikaba gifite ibihamya bigaragaza ko ari icy’ukuri, byaba ari ibiturutse ahandi hantu cyangwa ibivugwa muri cyo.a Kitubwira intego y’ubuzima, kikavuga icyo imimerere y’ibintu iri ku isi isobanura, n’icyo igihe kizaza kiduhishiye. Nta kindi gitabo na kimwe gishobora kuvuga ibintu nk’ibyo.
9 Ni koko, Bibiliya ni uburyo Imana ikoresha mu gushyikirana n’umuryango wa kimuntu. Imana ni yo yayoboye imirimo yo kwandika Bibiliya ikoresheje imbaraga zayo, cyangwa umwuka wera, hamwe n’abantu bagera kuri 40. Bityo rero, Imana ivugana natwe binyuriye mu Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya Yera. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘ubwo twabahaga ijambo ry’ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, ntimwaryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana nk’uko riri koko.’—1 Abatesalonike 2:13.
10 Abraham Lincoln, perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko Bibiliya “ari impano iruta izindi zose Imana yahaye abantu . . . Iyo tutayigira, ntitwari kumenya icyiza n’ikibi.” Noneho se, ni iki iyo mpano ihebuje itubwira ku birebana n’uburyo imibabaro yatangiye kubaho, impamvu Imana yayiretse ikabaho, ni icyo izayikoraho?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ukeneye ibisobanuro birambuye ku birebana no kuba Bibiliya ari iy’ukuri, wareba igitabo La Bible : Parole de Dieu ou des hommes ?, cyanditswe mu wa 1989 na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Bibiliya, yahumetswe n’Imana, ni uburyo ikoresha mu gushyikirana n’umuryango wa kimuntu