ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • dg igice 11 pp. 28-32
  • Urufatiro rw’isi nshya rurimo rurashyirwaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urufatiro rw’isi nshya rurimo rurashyirwaho
  • Mbese Imana itwitaho koko?
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umuryango nyakuri mpuzamahanga
  • Uko twamenya ubwoko bw’Imana
  • Ikindi kintu kibaranga
  • Gusubiza ikibazo gikomeye cya kabiri
  • Amahitamo yawe ni ayahe?
  • Kugarukira Imana y’ukuri
    Uko abantu bashakishije Imana
  • Yehova Ni Imana Igira Imigambi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Ni Bande Bayoboka Idini ry’Ukuri?
    Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese Warayibonye?
  • Umuryango w’abavandimwe bunze ubumwe
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
Reba ibindi
Mbese Imana itwitaho koko?
dg igice 11 pp. 28-32

Igice cya 11

Urufatiro rw’isi nshya rurimo rurashyirwaho

1, 2. Mu gusohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, ni iki kirimo kiba twibonera n’amaso yacu?

IKINDI gitangaje cyane ni uko urufatiro rw’isi nshya y’Imana ubu rurimo rushyirwaho, mu gihe isi ishaje ya Satani igenda yangirika. Twibonera n’amaso yacu ko Imana irimo ikoranya abantu ibavanye mu mahanga yose maze ikabagira urufatiro rw’umuryango mushya w’abantu wo ku isi uzasimbura vuba aha iyi si yiciyemo ibice. Muri Bibiliya, muri 2 Petero 3:13, uwo muryango mushya witwa “isi nshya.”

2 Nanone ubuhanuzi bwa Bibiliya bugira buti “mu minsi y’imperuka [iki gihe turimo ubu]. . . . amahanga menshi azahaguruka avuge ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka [ugusenga kwe k’ukuri] . . . kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.’”—Yesaya 2:2-3.

3. (a) Ubuhanuzi bwa Yesaya burimo burasohorezwa muri bande? (b) Igitabo cya nyuma cya Bibiliya kibivugaho iki?

3 Ubwo buhanuzi burimo burasohozwa ubu mu bagandukira ‘inzira z’Imana bakazigenderamo.’ Igitabo cya nyuma cya Bibiliya kivuga iby’uwo muryango mpuzamahanga w’abantu bakunda amahoro ko ari “abantu benshi . . . bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose,” ni ukuvuga umuryango nyakuri w’abavandimwe bo ku isi hose bakorera Imana bunze ubumwe. Nanone Bibiliya igira iti “aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi.” Ibyo bikaba bivuga ko bazarokoka imperuka y’iyi gahunda mbi y’ibintu.—Ibyahishuwe 7:9, 14; Matayo 24:3.

Umuryango nyakuri mpuzamahanga

4, 5. Ni iki gituma umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose w’Abahamya ba Yehova ushobora kubaho?

4 Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bagerageza babikuye ku mutima kubaho mu buryo buhuje n’amategeko y’Imana n’inzira zayo. Ibyiringiro byabo by’ubuzima bw’iteka bishingiye ku isi nshya y’Imana. Bumvira amategeko y’Imana mu mibereho yabo ya buri munsi, bityo bakaba bayigaragariza ko bifuza kugandukira ubutegetsi bwayo, haba muri iki gihe cyangwa mu isi nshya. Aho baba bari hose, bagendera ku mahame amwe yashyizweho n’Imana mu Ijambo ryayo, batitaye ku bihugu bakomokamo cyangwa ubwoko bwabo. Ni yo mpamvu ari umuryango nyakuri mpuzamahanga w’isi nshya washyizweho n’Imana.—Yesaya 54:13; Matayo 22:37, 38; Yohana 15:9, 14.

5 Ibyo kuba Abahamya ba Yehova ari umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe wihariye ntibabyiyitirira. Bazi ko ibyo babikesha umwuka w’Imana ukomeye ukorera mu bantu bagandukira amategeko yayo (Ibyakozwe 5:29, 32; Abagalatiya 5:22, 23). Ni igikorwa cy’Imana. Nk’uko Yesu yabivuze, “ibidashobokera abantu bishobokera Imana” (Luka 18:27). Bityo rero, Imana yatumye isi n’ijuru bibaho ubudahungabana, ni na yo ituma habaho umuryango udahungabana w’isi nshya.

6. Kuki umuryango w’abavandimwe w’Abahamya ba Yehova ushobora kwitwa igitangaza cyo muri iki gihe?

6 Bityo rero, uko Yehova azategeka mu isi nshya n’ubu bishobora kugaragarira mu byo arimo asohoza mu cyo twakwita urufatiro rw’isi nshya rurimo rushyirwaho. Kandi ibyo yakoze akoresheje Abahamya be na byo, mu buryo runaka, ni igitangaza cyo muri iki gihe. Kubera iki? Ni ukubera ko Abahamya ba Yehova yabaremyemo umuryango nyakuri w’abavandimwe wo ku isi hose, udashobora na rimwe gusenywa n’ibizana amacakubiri bishingiye ku bihugu, ku moko cyangwa ku madini. Nubwo Abahamya babarirwa muri za miriyoni kandi bakaba bari mu bihugu bisaga 235, bibumbiye hamwe nk’umuntu umwe mu murunga udashobora gucika. Uwo muryango w’abavandimwe wo ku isi hose wihariye mu mateka y’abantu, ni igitangaza cyo muri iki gihe rwose, ni igikorwa cy’Imana.—Yesaya 43:10, 11, 21; Ibyakozwe 10:34, 35; Abagalatiya 3:28.

Uko twamenya ubwoko bw’Imana

7. Yesu yavuze ko abigishwa be b’ukuri bari kumenyekana bate?

7 Ni ubuhe buryo bundi bwafasha umuntu kumenya abo Imana irimo ikoresha nk’urufatiro rw’isi nshya yayo? Niko se, ni bande basohoza amagambo ya Yesu dusanga muri Yohana 13:34, 35? Haragira hati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Abahamya ba Yehova bemera ayo magambo ya Yesu kandi bakayakurikiza. Nk’uko Ijambo ry’Imana ribitegeka, ‘bakundana urukundo rwinshi’ (1 Petero 4:8). ‘Bambara urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose’ (Abakolosayi 3:14). Bityo rero, urukundo rwa kivandimwe ni nka “kore” ibabumbira hamwe ku isi hose.

8. Ni gute nanone muri 1 Yohana 3:10-12 hagaragaza ibiranga abagize ubwoko bw’Imana?

8 Nanone muri 1 Yohana 3:10-12 hagira hati “icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana. Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane tutamera nka Kayini wari uw’Umubi, akica murumuna we.” Bityo rero, abagize ubwoko bw’Imana ni umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe uzira urugomo.

Ikindi kintu kibaranga

9, 10. (a) Abagaragu b’Imana bari kurangwa n’uwuhe murimo mu minsi y’imperuka? (b) Abahamya ba Yehova bashohoje bate ibivugwa muri Matayo 24:14?

9 Hari ubundi buryo bwo kumenya abagaragu b’Imana. Mu buhanuzi bwa Yesu bwerekeye imperuka y’isi, yavuze ibintu byinshi byari kugaragaza ko iki gihe turimo ari igihe cy’iminsi y’imperuka. (Reba Igice cya 9.) Ikintu cy’ingenzi muri ubwo buhanuzi kivugwa mu magambo ye aboneka muri Matayo 24:14, aho dusoma ngo “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.”

10 Ese twaba twarabonye isohozwa ry’ubwo buhanuzi? Yego rwose. Kuva iminsi y’imperuka yatangira mu wa 1914, Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu isi yose mu buryo bwategetswe na Yesu, ni ukuvuga mu ngo z’abantu (Matayo 10:7, 12; Ibyakozwe 20:20). Abahamya babarirwa muri za miriyoni basura abantu mu mahanga yose bababwira iby’isi nshya. Ibyo ni byo byatumye nawe ubona aka gatabo, kuko mu murimo w’Abahamya ba Yehova harimo no gucapa no gukwirakwiza inyandiko zibarirwa muri za miriyari zivuga iby’Ubwami bw’Imana. Hari undi muntu waba uzi ubwiriza iby’Ubwami bw’Imana ku nzu n’inzu ku isi hose? Muri Mariko 13:10 na ho hagaragaza ko uwo murimo wo kubwiriza no kwigisha ugomba “kubanza” gukorwa mbere yuko imperuka iza.

Gusubiza ikibazo gikomeye cya kabiri

11. Ni iki kindi Abahamya ba Yehova basohoza iyo bagandukira ubutegetsi bw’Imana?

11 Mu kugandukira amategeko n’amahame y’Imana, hari ikindi Abahamya ba Yehova basohoza. Berekana ko Satani yabeshye igihe yavugaga ko abantu batashoboraga kuba indahemuka ku Mana mu bigeragezo, bityo bakaba bashubije ikibazo gikomeye cya kabiri, gihereranye n’ubudahemuka bw’abantu (Yobu 2:1-5). Kubera ko Abahamya ari umuryango ugizwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose, bagaragaza ko ari indahemuka ku butegetsi bw’Imana bunze ubumwe nk’umuntu umwe. Nubwo ari abantu badatunganye, bashyigikira Imana mu kibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi yose, batitaye ku bitotezo bya Satani.

12. Ni bande Abahamya bigana mu bihereranye no kwizera kwabo?

12 Muri iki gihe, abo Bahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bongera ubuhamya bwabo ku bw’abandi bari ku rutonde rurerure rw’abahamya bo mu bihe bya kera bagaragaje ubudahemuka ku Mana. Bamwe muri bo ni nka Abeli, Nowa, Yobu, Aburahamu, Sara, Isaka, Yakobo, Debora, Rusi, Dawidi na Daniyeli, tutabamaze inyuma (Abaheburayo, igice cya 11). Nk’uko Bibiliya ibivuga, ni ‘igicu cy’abahamya b’indahemuka’ (Abaheburayo 12:1). Abo hamwe n’abandi, harimo n’abagishwa ba Yesu, bakomeje kuba indahemuka ku Mana. Ndetse na Yesu ubwe yatanze urugero ruruta izindi zose aba indahemuka mu buryo butunganye.

13. Ni ayahe magambo Yesu yavuze kuri Satani yagaragaye ko ari ukuri?

13 Ibyo bigaragaza ko ibyo Yesu yavuze kuri Satani abwira abakuru b’idini ari ukuri rwose. Yagize ati “Ariko none dore murashaka kunyica kandi ndi umuntu ubabwiye iby’ukuri, ibyo numvise ku Mana. . . . Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.”—Yohana 8:40, 44.

Amahitamo yawe ni ayahe?

14. Ni iki kirimo kiba ku rufatiro rw’isi nshya?

14 Urufatiro rw’isi nshya ubu rurimo rushyirwaho n’Imana mu muryango mpuzamahanga w’Abahamya ba Yehova, ruragenda rurushaho gukomera. Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi amagana bakoresha uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ibibanogeye bushingiye ku bumenyi nyakuri, bemera ubutegetsi bw’Imana. Baba bamwe mu bagize umuryango w’isi nshya, bagashyigikira Imana mu kibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru, bityo bakagaragaza ko Satani ari umubeshyi.

15. Ni uwuhe murimo uzakorwa mu gihe cyacu?

15 Mu guhitamo ubutegetsi bw’Imana, bizatuma baba abakwiriye gushyirwa “iburyo” bwa Kristo mu gihe azaba atandukanya “intama” n’“ihene.” Mu buhanuzi bwa Yesu bwerekeye iminsi y’imperuka, yahanuye agira ati “amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene, intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.” Intama ni abantu bicisha bugufi bazaba barifatanyije n’abavandimwe ba Kristo kandi bakabashyigikira, bagandukira ubutegetsi bw’Imana. Naho ihene ni abantu batava ku izima bazaba baranze abavandimwe ba Kristo kandi bakanga kugira icyo bakora ngo bashyigikire ubutegetsi bw’Imana. Ibyo se bizagira izihe ngaruka? Yesu yagize ati “Abo [ni ukuvuga ihene] bazajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi [ari zo ntama] bazajya mu bugingo buhoraho.”—Matayo 25:31-46.

16. Ni iki ugomba gukora niba wifuza kuzaba muri Paradizo igiye kuza?

16 Mu by’ukuri, Imana itwitaho! Vuba aha izashyiraho paradizo ishimishije hano ku isi. Ese nawe waba wifuza kuzaba muri iyo Paradizo? Niba ubyifuza, garagaza ko wishimira ibyo Yehova yaduteguriye wiga ibimwerekeyeho kandi ushyire mu bikorwa ibyo wiga. “Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe.”—Yesaya 55:6, 7.

17. Kuki nta gihe cyo guta kiriho mu birebana no guhitamo uwo tugomba gukorera?

17 Nta gihe cyo guta kikiriho. Imperuka y’iyi gahunda ishaje iri bugufi cyane. Ijambo ry’Imana riduha inama igira riti “ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba muri we . . . Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:15-17.

18. Ni iki wakora cyatuma ushobora kwizera udashidikanya ko wazaba mu isi nshya ihebuje y’Imana?

18 Abagize ubwoko bw’Imana ubu barimo baratozwa iby’ubuzima bw’iteka mu isi nshya. Barimo bariga ubuhanga bwo mu buryo bw’umwuka n’ubundi bukenewe mu birebana no gushyiraho paradizo. Turagutera inkunga yo guhitamo Imana ho Umutegetsi no gushyigikira umurimo wayo urokora ubuzima urimo ukorwa mu isi yose muri iki gihe. Igana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, maze umenye iby’iyo Mana ikwitaho rwose kandi izavanaho imibabaro. Ubigenje utyo, nawe ushobora kuba mu bagize urufatiro rw’isi nshya. Bityo, ushobora kwizera udashidikanya ko uzemerwa n’Imana kandi ukazabaho iteka muri iyo si nshya ihebuje.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Abahamya ba Yehova bari mu muryango nyakuri mpuzamahanga w’abavandimwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Urufatiro rw’isi nshya rurimo rurashyiraho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze