IGICE CYA 16
Umuryango w’abavandimwe bunze ubumwe
YEHOVA IMANA yamaze imyaka igera ku 1.500 ashyikirana n’ishyanga rya Isirayeli ryitirirwaga izina rye. Hanyuma ‘yitaye ku banyamahanga, kugira ngo abakuremo ubwoko bwitirirwa izina rye’ (Ibyak 15:14). Abari kuba bagize ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova aho bari kuba batuye hose, bari kuzaba abahamya be, bunze ubumwe mu bitekerezo no mu bikorwa. Inshingano Yesu yahaye abigishwa be yari gutuma haboneka ubwoko bwunze ubumwe bwitirirwa izina ry’Imana. Yarababwiye ati: “Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.”—Mat 28:19, 20.
Ubu uri umwe mu bagize umuryango wo ku isi hose w’Abakristo bunze ubumwe, batemera ko kuba badahuje igihugu, ubwoko cyangwa urwego rw’imibereho bibateza amacakubiri
2 Wabaye umwigishwa wa Yesu Kristo igihe wiyeguriraga Yehova ukabatizwa. Ubu uri umwe mu bagize umuryango wo ku isi hose w’Abakristo bunze ubumwe, batemera ko kuba badahuje igihugu, ubwoko cyangwa urwego rw’imibereho bibateza amacakubiri (Zab 133:1). Ibyo bituma ukunda Abakristo bagenzi bawe bo mu itorero kandi ukabubaha. Bamwe muri bo mushobora kuba mudahuje ubwoko, ubwenegihugu cyangwa amashuri, wenda kera bikaba byarashoboraga gutuma utagirana na bo ubucuti. Ariko ubu ubagaragariza urukundo rwa kivandimwe rukomeye kuruta urwo abantu bahuje idini, urwego rw’imibereho cyangwa abafitanye isano bakundana.—Mar 10:29, 30; Kolo 3:14; 1 Pet 1:22.
GUHINDURA IMITEKEREREZE
3 Niba hari abantu bananiwe kwivanamo urwikekwe rushingiye ku bwoko, kuri poritiki, ku nzego z’imibereho cyangwa ibindi, bashobora gutekereza ku Bakristo b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere. Abo bakristo bagombaga kwivanamo urwikekwe abari mu idini ry’Abayahudi bagiriraga abantu bo mu yandi mahanga. Igihe Yehova yatumaga Petero kujya mu rugo rw’umusirikare w’Umuroma witwaga Koruneliyo, yabanje gufasha Petero mu bugwaneza, kugira ngo amutegurire kuzasohoza neza iyo nshingano.—Ibyakozwe, igice cya 10.
4 Ijwi ryabwiye Petero mu iyerekwa ko yagombaga kubaga inyamaswa Abayahudi babonaga ko zihumanye, akazirya. Petero yaranze, maze iryo jwi rivugira mu ijuru riti: “Ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye” (Ibyak 10:15). Iryo yerekwa ryari riturutse ku Mana ryatumye Petero ahindura imitekerereze, bityo asohoza inshingano yari yahawe yo gusura umugabo w’umunyamahanga. Petero yemeye ibyo Yehova yamubwiye, maze abwira abari bateraniye aho bose ati: “Muzi neza ko amategeko atemerera Umuyahudi kwifatanya n’umuntu w’ubundi bwoko cyangwa kumwegera. Ariko Imana yanyeretse ko nta muntu ngomba kwita uwanduye cyangwa uhumanye. Ni yo mpamvu igihe mwantumagaho nahise nza ntajijinganyije rwose” (Ibyak 10:28, 29). Nyuma yaho, Petero yiboneye ikimenyetso cyagaragazaga ko Yehova yemeye Koruneliyo n’abo mu rugo rwe.
5 Umufarisayo witwaga Sawuli w’i Taruso wari warize akaminuza, yagombaga kwicisha bugufi kandi akifatanya n’abantu ubundi atashoboraga kwifatanya na bo. Yagombaga no kuyoborwa na bo (Ibyak 4:13; Gal 1:13-20; Fili 3:4-11). Hari abantu basabwe guhindura imitekerereze yabo cyane igihe bemeraga ubutumwa bwiza bakaba abigishwa ba Yesu Kristo, urugero nka Serugiyo Pawulo, Diyoniziyo, Damarisi, Filemoni, Onesimo n’abandi.—Ibyak 13:6-12; 17:22, 33, 34; File 8-20.
TUBUNGABUNGE UBUMWE BWACU MU RWEGO RW’ISI YOSE
6 Nta gushidikanya ko urukundo abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryawe bagaragaza, rwatumye ukunda Yehova n’umuryango we. Wiboneye ikimenyetso kidashidikanywaho cy’urukundo ruranga abigishwa ba Yesu Kristo b’ukuri, nk’uko yabivuze agira ati: “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:34, 35). Warushijeho gukunda Yehova n’umuryango we ubwo wabonaga ko urukundo rurangwa mu itorero ryawe, ari na rwo rurangwa mu muryango w’abavandimwe wo ku isi hose. Urimo uribonera isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ko mu minsi y’imperuka, abantu bari kuzakorakoranywa kugira ngo basenge Yehova mu mahoro kandi bunze ubumwe.—Mika 4:1-5.
7 None se ukurikije ukuntu muri iki gihe hari ibintu byinshi bituma havuka amacakubiri, ni nde wari gutekereza ko abantu “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose,” bashoboraga kunga ubumwe (Ibyah 7:9)? Tekereza nawe ukuntu ubona abantu baminuje mu ikoranabuhanga nta ho bahuriye n’abakigendera ku mico gakondo! Reba ubushyamirane bushingiye ku idini buba hagati y’abantu bahuje ubwoko n’ubwenegihugu. Amacakubiri ashingiye kuri poritiki na yo yariyongereye cyane. Nanone iyo urebye ubusumbane mu by’ubukungu n’ibindi bintu byinshi bizana amacakubiri mu bantu, ubona rwose ko Imana Ishoborabyose ari yo yonyine ishobora gutuma abantu bakomoka mu mahanga yose no mu ndimi zose n’inzego zose z’imibereho, bunga ubumwe bagakundana by’ukuri kandi bakabana amahoro.—Zek 4:6.
8 Ariko igishimishije ni uko ubwo bumwe buriho, kandi niwiyegurira Imana ukabatizwa, ukaba Umuhamya wa Yehova, uzaba umwe mu bagize uwo muryango wunze ubumwe. Ubwo rero ugomba kugira uruhare mu kubumbatira ubwo bumwe kuko bugufitiye akamaro. Ibyo uzabigeraho niwumvira amagambo Pawulo yavuze ari mu Bagalatiya 6:10. Aho hagira hati: “Igihe cyose dufite uburyo bwo gukora ibyiza, nimucyo tujye tubikorera bose, ariko cyane cyane abo duhuje ukwizera.” Nanone twumvira inama igira iti: “Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta, mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi” (Fili 2:3, 4). Nitwitoza kubona abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Yehova ababona, tutitaye ku bigaragarira amaso, tuzakomeza kubana na bo mu mahoro kandi twishimye.—Efe 4:23, 24.
KWITANAHO
9 Intumwa Pawulo yaduhaye urugero rugaragaza ko itorero ritarangwamo amacakubiri, ahubwo ko usanga abarigize bose bitanaho (1 Kor 12:14-26). Bamwe mu bagize umuryango wacu w’abavandimwe ku isi hose, bari kure yacu cyane. Ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko tudashishikazwa no kumenya uko bamerewe. Iyo hari abavandimwe bacu batotezwa, twese turababara cyane. Iyo hari abakeneye gufashwa cyangwa bakaba bagwiririwe n’ibiza, cyangwa se bakaba bari mu karere karimo intambara n’imidugararo, abandi bashaka uko babagezaho imfashanyo kandi bakabahumuriza.—2 Kor 1:8-11.
10 Twese twagombye gusabira abavandimwe bacu buri munsi. Hari abavandimwe baba bahanganye n’ibishuko. Abandi bo bashobora kuba bahanganye n’ibigeragezo bizwi n’abantu bose. Icyakora hari n’abahanganye n’ibigeragezo bitazwi, urugero nk’abarwanywa n’abakozi bakorana cyangwa se abagize umuryango wabo (Mat 10:35, 36; 1 Tes 2:14). Ibyo byagombye kuduhangayikisha twese, kuko tugize umuryango wo ku isi hose w’abavandimwe (1 Pet 5:9). Muri twe hari abantu bakorana umwete mu murimo wa Yehova, bagafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza no kwita ku matorero. Hari n’abashinzwe kugenzura umurimo ukorerwa ku isi hose. Abo bose bakeneye ko tubazirikana mu masengesho yacu, bityo tukagaragaza ko tubakunda kandi ko tubitaho tubikuye ku mutima, no mu gihe nta kindi twakora kugira ngo tubafashe.—Efe 1:16; 1 Tes 1:2, 3; 5:25.
11 Abagize ubwoko bwa Yehova bagomba guhora biteguye gufashanya, kubera ko muri iyi minsi y’imperuka hirya no hino hari ibibazo. Hari igihe habaho ibiza, urugero nk’imitingito n’imyuzure, bikaba ngombwa ko hategurwa gahunda yo gufasha abantu benshi icyarimwe kandi hagakenerwa imfashanyo nyinshi. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batanze urugero rwiza mu birebana n’ibyo. Abigishwa bo muri Antiyokiya bibutse inama ya Yesu maze bishimira koherereza abavandimwe babo b’i Yudaya imfashanyo (Ibyak 11:27-30; 20:35). Nyuma yaho, intumwa Pawulo yashishikarije Abakorinto gushyigikira gahunda yo gutanga imfashanyo, kandi ibintu byose byakorwaga neza (2 Kor 9:1-15). Muri iki gihe, iyo abavandimwe bacu bagize amakuba, umuryango wa Yehova ndetse n’Abakristo ku giti cyabo bihutira kugira icyo bakora bakabaha ibyo bakeneye.
TWATORANYIRIJWE GUKORA IBYO YEHOVA ASHAKA
12 Turi umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose wunze ubumwe kugira ngo dukore ibyo Yehova ashaka. Muri iki gihe, Yehova ashaka ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa mu isi yose, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya (Mat 24:14). Mu gihe dukora uwo murimo, tugengwa n’amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru Yehova yadushyiriyeho (1 Pet 1:14-16). Twagombye kuba twiteguye kugandukirana kandi tugaharanira ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ujya mbere (Efe 5:21). Iki si igihe cyo kwishakira inyungu zacu bwite, ahubwo ni igihe cyo gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Mat 6:33). Kuzirikana ibyo no gukorana twunze ubumwe tugamije gushyigikira umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, bituma tunyurwa tukagira n’ibyishimo muri iki gihe, kandi bizaduhesha imigisha y’iteka.
13 Twebwe Abahamya ba Yehova turi ubwoko bwihariye, bwera, bwatoranyijwe mu bandi bantu bose kugira ngo dukorere Imana yacu dufite ishyaka (Tito 2:14). Kuba dusenga Yehova ni byo bituma tuba abantu batandukanye n’abandi. Dukorana n’abavandimwe bacu bo ku isi hose dufatanye urunana, tukavuga ururimi rumwe rw’ukuri kandi tugakora ibihuje n’uko kuri tuvuga. Ibyo byari byarahanuwe igihe Yehova yavugaga binyuze ku muhanuzi we Zefaniya ati: “Nzahindura ururimi rw’abantu bo mu mahanga rube ururimi rutunganye kugira ngo bose bambaze izina rya Yehova, no kugira ngo bose bamukorere bafatanye urunana.”—Zef 3:9.
14 Hanyuma Yehova yahumekeye Zefaniya kugira ngo agire icyo avuga ku birebana n’umuryango wo ku isi hose w’abavandimwe uriho muri iki gihe. Yagize ati: “Abasigaye ba Isirayeli ntibazakora ibyo gukiranirwa, ntibazabeshya, kandi ururimi ruriganya ntiruzaba mu kanwa kabo. Bazarisha babyagire; nta wuzabahindisha umushyitsi” (Zef 3:13). Dukorera hamwe twunze ubumwe, kubera ko twasobanukiwe neza Ijambo rya Yehova ry’ukuri kandi tukaba twarahinduye imitekerereze yacu ndetse tugahuza imibereho yacu n’amahame ya Yehova. Tugera ku bintu bisa n’aho bidashoboka dukurikije uko abantu babona ibintu. Koko rero, dutandukanye n’abandi. Turi ubwoko bw’Imana buyihesha ikuzo mu isi yose.—Mika 2:12.