Ibintu by’ingenzi byaranze amateka y’Abahamya ba Yehova muri iki gihe
1870 Charles Taze Russell n’itsinda ry’i Pittsburgh no muri Allegheny ho muri leta ya Pennsylvania muri Amerika, batangiye kwiga Bibiliya kuri gahunda
1870-1875 Russell na bagenzi be bafatanyaga kwiga Bibiliya bamenye ko Kristo azaza mu buryo butagaragarira amaso y’abantu kandi ko mu bizaba bimuzanye harimo no guha umugisha imiryango yose yo ku isi
1872 Russell n’itsinda rye basobanukiwe neza agaciro k’incungu Kristo yatangiye abantu
1876 Muri Mutarama C. T. Russell yabonye kopi y’ikinyamakuru cyasobanuraga Bibiliya (Herald of the Morning); mu mpeshyi z’uwo mwaka yabonanye na N. H. Barbour wari umwanditsi wacyo, i Philadelphia ho muri leta ya Pennsylvania
Ingingo yanditswe na C. T. Russell, yasohotse mu nomero yo mu kwezi k’Ukwakira y’agatabo kasobanuraga Bibiliya (Bible Examiner) i Brooklyn, New York, yagaragaje ko Ibihe by’Amahanga byari kuzarangira mu mwaka wa 1914
1877 N. H. Barbour afatanyije na C. T. Russell basohoye igitabo cyasobanuraga ubuhanuzi (Three Worlds)
C. T. Russell yasohoye agatabo kavugaga ibyo kugaruka kwa Kristo (The Object and Manner of Our Lord’s Return) akoresheje ibiro by’ikinyamakuru cyakoreraga i Rochester, New York (Herald of the Morning)
1879 Muri Gicurasi Russell yahagaritse inkunga yose yateraga icyo kinyamakuru (cya Herald of the Morning), bitewe n’ukuntu Barbour yari asigaye abona incungu
Muri Nyakanga 1879, hasohotse inomero ya mbere y’Umunara w’Umurinzi
1881 Abigishwa ba Bibiliya basohoye inkuru z’Ubwami za mbere; mbere y’umwaka wa 1914, buri mwaka hatangwaga inkuru z’Ubwami zibarirwa muri za miriyoni mu ndimi 30
Hashyizweho umuryango wa Zion’s Watch Tower Tract Society; batangaje ko “hakenewe ababwiriza 1.000” bamwe bari kuba abakoruporuteri b’igihe cyose, abandi bagakoresha igihe bashoboye kubona, bakakimara bakwirakwiza ukuri kwa Bibiliya
Mu migi ikomeye yo mu Bwongereza hatanzwe kopi 300.000 z’agatabo kari kagenewe Abakristo bakunda gutekereza (Food for Thinking Christians) baziha abajyaga mu nsengero
1883 Umunara w’Umurinzi wageze mu Bushinwa; uwahoze ari umumisiyonari w’Umuperesibiteriyani yahise atangira kuhabwiriza
1884 Agatabo kari kagenewe Abakristo bakunda gutekereza (Food for Thinking Christians) kageze muri Liberiya muri Afurika; hari umuntu wagasomye karamushimisha yandika asaba kopi zo gutanga
Umuryango wa Zion’s Watch Tower Tract Society wahawe ubuzima gatozi muri leta ya Pennsylvania, maze wandikwa ku itariki ya 15 Ukuboza
1885 Abantu bari bafite inzara yo kumenya ukuri basomaga ibitabo by’umuryango wa Watch Tower Society muri Amerika ya Ruguru n’iy’Epfo, mu Burayi, muri Afurika no muri Aziya
1886 Hasohotse igitabo cyasobanuraga Ibyanditswe (Le Divin Plan des Âges, kikaba cyari umubumbe wa mbere w’ibitabo byasobanuraga Ibyanditswe byitwaga L’Aurore du Millénium nyuma yaho byaje kwitwa Études des Écritures)
1889 Inzu ya Bibiliya yubatswe ku muhanda wa Arch Street, muri Allegheny ho muri Pennsylvania, kugira ngo ibe icyicaro gikuru cy’umuryango wa Watch Tower Society
1891 Abigishwa ba Bibiliya bagize ikoraniro rya mbere ryabereye muri Allegheny ho muri leta ya Pennsylvania (19-25 Mata)
1894 Abagenzuzi b’uturere n’ab’intara boherejwe n’umuryango wa Watch Tower Society kugira ngo bajye gusura amatorero
1900 Hashyizweho ibiro bya mbere by’ishami ry’umuryango wa Watch Tower Society i Londres mu Bwongereza
Abigishwa ba Bibiliya babwirizaga mu bihugu 28, kandi ubutumwa babwirizaga bwageze no mu bindi bihugu 13
1903 Umurimo wagutse wo gutanga inkuru z’Ubwami ku buntu ku cyumweru; inyinshi muri zo zatangwaga mu gitondo kare mu mihanda yo hafi y’insengero
1904 Disikuru za C. T. Russell zatangiye gusohoka buri gihe mu binyamakuru; mu gihe cy’imyaka icumi yakurikiyeho zari zisigaye zisohoka mu binyamakuru bigera ku 2.000
1909 Muri Mata, icyicaro gikuru cy’Abigishwa ba Bibiliya cyimuriwe i Brooklyn muri New York
1914 Muri Mutarama, Filimi ivuga iby’irema (Photo-Drame de la Création), yerekanywe ku ncuro ya mbere i New York; umwaka wagiye kurangira imaze kurebwa n’abantu basaga 9.000.000 muri Amerika ya Ruguru, mu Burayi no muri Ositaraliya
Ku itariki ya 2 Ukwakira, C. T. Russell yatangarije mu cyumba bafatiramo amafunguro cyo kuri Beteli y’i Brooklyn ko “Ibihe by’Amahanga byarangiye”
Abigishwa ba Bibiliya babwirizanyaga umwete mu bihugu 43; ababwiriza bari 5.155; abateranye ku Rwibutso bari 18.243
1916 Urupfu rwa C. T. Russell. Yapfuye ku itariki ya 31 Ukwakira afite imyaka 64, igihe yari mu rugendo agiye i Texas
1917 Ku itariki ya 6 Mutarama, J. F. Rutherford yabaye perezida w’umuryango wa Watch Tower Society, nyuma y’uko komite nyobozi yari igizwe n’abantu batatu yari imaze amezi abiri yita ku bibazo by’uwo muryango
Ku itariki ya 17 Nyakanga, Beteli y’i Brooklyn yatangarijwe ko hasohotse igitabo cyasobanuraga Ibyanditswe (Le mystère accompli); abantu bane bari muri komite nyobozi y’umuryango w’Abigishwa ba Bibiliya barwanyije uwo muryango mu buryo bukomeye; nyuma yaho amatorero menshi yacitsemo ibice
1918 Ku itariki ya 24 Gashyantare, disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Isi yararangiye: Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa,” yatanzwe ku ncuro ya mbere i Los Angeles muri Kaliforuniya. Ku itariki ya 31 Werurwe iyo disikuru yatanzwe i Boston muri Massachusetts
Ku itariki ya 7 Gicurasi, hasohotse impapuro zo gufata J. F. Rutherford na bagenzi be; urubanza rwatangiye ku itariki ya 5 Kamena; ku itariki ya 21 Kamena bakatiwe igifungo kirekire muri gereza y’igihugu (uretse umwe wakatiwe ku itariki ya 10 Nyakanga)
Muri Kanama, icyicaro gikuru cy’i Brooklyn cyarafunzwe, maze basubira gukorera i Pittsburgh mu gihe gisaga umwaka
1919 Ku itariki ya 26 Werurwe, abari bahagarariye umuryango wa Watch Tower Society na bagenzi babo bafunguwe batanze ingwate; ku itariki ya 14 Gicurasi urukiko rw’ubujurire rwasheshe umwanzuro w’urukiko rwo hasi; ku itariki ya 5 Gicurasi z’umwaka wakurikiyeho, leta yasheshe ikirego cyayo kandi ireka kubakurikirana
Igihe umuvandimwe J. F. Rutherford yakoraga igerageza ashaka kureba niba umurimo w’Abigishwa ba Bibiliya warashoboraga kubyutsa umutwe, ku itariki ya 4 Gicurasi yakoze gahunda zo gutanga disikuru y’abantu bose mu nzu mberabyombi ya Clune’s Auditorium i Los Angeles muri Kaliforuniya, yari ifite umutwe uvuga ngo “Ibyiringiro ku bantu bihebye.” Abantu baje ari benshi cyane babura aho bicara, biba ngombwa ko iyo disikuru itangwa incuro ebyiri
Ku itariki ya 1-8 Nzeri Abigishwa ba Bibiliya bagiriye ikoraniro i Cedar Point muri leta ya Ohio; batangarijwe ko hagiye kujya hasohoka igazeti ya Nimukanguke! (icyo gihe yitwaga L’Âge d’Or)
Umurimo Wacu w’Ubwami (icyo gihe witwaga Bulletin) watangiye gusohoka kugira ngo wongere imbaraga mu murimo wo kubwiriza
Raporo y’umurimo muri uwo mwaka igaragaza ko hari Abigishwa ba Bibiliya 5.793 babwirizanyaga ishyaka mu bihugu 43; abateranye ku Rwibutso bari 21.411
1920 Umuryango wa Watch Tower Society watangiye kwicapira ibitabo i Brooklyn
1922 Ku itariki ya 26 Gashyantare, J. F. Rutherford yakoresheje bwa mbere radiyo muri Kaliforuniya, kugira ngo itangaze disikuru ishingiye kuri Bibiliya
Ku itariki ya 5-13 Nzeri, habaye ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya i Cedar Point muri leta ya Ohio. Batewe inkunga igira iti “Nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’Ubwami bwe”
Abayobozi b’amadini mu Budage bashishikarije abapolisi gufata Abigishwa ba Bibiliya mu gihe batangaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya
1924 Ku itariki ya 24 Gashyantare, WBBR (radiyo ya mbere y’umuryango wa Watch Tower Society) yatangiye gukora
1925 Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe, wasobanuye ko Ubwami bw’Imana bwavutse mu mwaka wa 1914, ugaragaza ko hariho imiryango ibiri ihanganye: uwa Yehova n’uwa Satani
1926 Bashishikarijwe kubwiriza ku nzu n’inzu ku cyumweru batanga ibitabo
1928 Muri leta ya New Jersey (muri Amerika), Abigishwa ba Bibiliya barafashwe bazira ko batangaga ibitabo mu murimo wabo wo kubwiriza ku nzu n’inzu; mu gihe cy’imyaka icumi, muri Amerika hafatwaga abasaga 500 buri mwaka
1931 Ku itariki ya 26 Nyakanga, bafashe izina ry’Abahamya ba Yehova mu cyemezo cyafatiwe mu ikoraniro ryabereye i Columbus muri leta ya Ohio, no mu makoraniro yabereye hirya no hino ku isi nyuma yaho
1932 Umubumbe wa 2 w’igitabo cyasobanuraga Ibyanditswe (Vindication) wasobanuye impamvu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwo gusubiza ibintu mu buryo budasohorera ku Bayahudi kavukire, ahubwo ko busohorera ku Bisirayeli bo mu buryo bw’umwuka
Gahunda yo “gutora abasaza” yakuweho mu buryo buhuje n’ibisobanuro byasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama n’uwo ku itariki ya 1 Nzeri
1933 Abahamya ba Yehova baciwe mu Budage. Mu gihe cy’ibitotezo bikaze bahanganye na byo kugeza ku iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, abagera ku 6.262 barafunzwe, kandi igihe bose hamwe bafunzwe kingana n’imyaka 14.332; abagera ku 2.074 boherejwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, igihe bose hamwe bahamaze kikaba kingana n’imyaka 8.332
Abahamya bakoresheje ibyuma bisohora amajwi (bimwe byashyirwaga mu modoka) bakumvisha abantu mu ruhame disikuru zishingiye kuri Bibiliya
1934 Abahamya bakoresheje fonogarafe zigendanwa kugira ngo bumvishe abantu bashimishijwe disikuru zishingiye kuri Bibiliya zafashwe amajwi
1935 Disikuru yatanzwe ku itariki ya 31 Gicurasi mu ikoraniro ryabereye i Washington, D.C., yasobanuye ko “imbaga y’abantu benshi” igizwe n’itsinda rizaba ku isi; muri iryo koraniro habatijwe abantu 840; batangiye kurushaho kwibanda ku byiringiro by’uko abagaragu b’Imana bariho icyo gihe bazahabwa ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo
Aho amateraniro abera hiswe Inzu y’Ubwami ku ncuro ya mbere i Honolulu muri Hawayi
1936 Ababwiriza b’Ubwami batangiye kwamamaza disikuru zishingiye kuri Bibiliya bakoresheje ibyapa bambaraga
Bashishikarijwe gutangira kwigisha Bibiliya abantu bashimishijwe bakoresheje igitabo bakoreshaga icyo gihe (Richesse) na Bibiliya; akenshi bigiraga mu matsinda
1937 Abahamya bakoreshaga fonogarafe bakumvisha ba nyir’inzu disikuru zishingiye kuri Bibiliya
1938 Gahunda ya gitewokarasi yo gutoranya abagenzuzi mu matorero yasimbuye gahunda ya demokarasi, nk’uko byasobanuwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 n’uwo ku ya 15 Kamena
Amatorero yo mu karere kamwe yatangiye kugira amakoraniro y’akarere (icyo gihe yitwaga amakoraniro ya zone)
1939-1945 Hirya no hino mu bwami bw’u Bwongereza no mu muryango w’ibihugu bihuriye ku cyongereza, ibihugu 23 byaciye Abahamya ba Yehova cyangwa bishyiraho amategeko abuzanya ibitabo byabo by’imfashanyigisho za Bibiliya
1940 Gahunda yo gutanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! byabaye kimwe mu bigize gahunda ihoraho y’Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 3 Kamena, umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika ruvuga ko abantu bagomba guhatirwa kuramutsa ibendera hatitawe ku myizerere y’idini ryabo, watumye Abahamya ba Yehova mu gihugu hose bibasirwa n’urugomo rw’abantu babaga biremye udutsiko
1941 Abahamya bakora umurimo barenze 100.000, bagera ku 109.371 mu bihugu 107, nubwo Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yacaga ibintu mu Burayi kandi ikaba yaragendaga ikwira muri Afurika no muri Aziya
1942 J. F. Rutherford yapfuye ku itariki ya 8 Mutarama, i San Diego muri Kaliforuniya.
Ku itariki ya 13 Mutarama N. H. Knorr yabaye perezida wa gatatu w’umuryango wa Watch Tower Society
Kopi z’Umunara w’Umurinzi zasohotse muri uwo mwaka mu ndimi zose zari 11.325.143
Ku itariki ya 16 Gashyantare ku cyicaro gikuru hatangijwe amasomo y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Umuryango wa Watch Tower Society wacapye Bibiliya yuzuye (ubuhinduzi bwa King James) ukoresheje icapiro ryawo bwite
1943 Abanyeshuri bo mu ishuri rya mbere rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi batangiye amasomo ku itariki ya 1 Gashyantare
Mu makoraniro yabaye muri Mata, hatangijwe n’amasomo y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwafashe imyanzuro 20 irenganura Abahamya ba Yehova mu manza 24 rwaciye; ku itariki ya 14 Kamena, Urukiko rw’Ikirenga rwa Ositaraliya rwakuyeho itegeko ryabuzanyaga umurimo w’Abahamya
1945 Guhera ku itariki ya 1 Ukwakira, abagize urwego rw’abayobozi b’umuryango wa Watch Tower Society ntibongeye gutorwa n’abatangaga impano z’amafaranga
Ugereranyije, umubare w’abigishwaga Bibiliya buri kwezi wageze ku 104.814
1946 Mu myaka irindwi yabanje, Abahamya ba Yehova basaga 4.000 muri Amerika n’abagera ku 1.593 mu Bwongereza barafashwe bakatirwa igifungo kiri hagati y’ukwezi n’imyaka itanu bitewe no kutabogama kwabo kwa gikristo
Mu mwaka wa mbere nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, abagera ku 6.504 bakoze umurimo w’igihe cyose
Igazeti ya Nimukanguke! yatangiye gusohoka yitwa ityo (yasimbuye izahoze zitwa L’Âge d’Or na Consolation); muri uwo mwaka hasohotse kopi 13.934.429
Abahamya basaga 470 bagejejwe imbere y’inkiko mu Bugiriki bazira ko bigishaga abandi Bibiliya
1947 Mu ntara ya Québec muri Kanada, imanza 1.700 zifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza zari mu nkiko
Umubare w’amatorero warenze 10.000, agera ku 10.782 ku isi hose
1950 Ku itariki ya 2 Kanama, Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo bwasohotse mu cyongereza mu ikoraniro ryabereye i New York
1953 Ku itariki ya 1 Nzeri, hatangijwe gahunda yagutse yo gutoza Abahamya ba Yehova kubwiriza ku nzu n’inzu
1957 Abahamya ba Yehova bamaze amasaha 100.135.016 batangaza iby’Ubwami bw’Imana kandi bigisha Bibiliya abantu bashimishijwe mu bihugu 169
1958 Ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ibyo Imana ishaka” ryabereye i New York, ryarimo abantu 253.922 bari baturutse mu bihugu 123; habatijwe 7.136
1959 Amasomo ya mbere y’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami agenewe abagenzuzi b’amatorero n’abagenzuzi b’uturere yatangiye ku itariki ya 9 Werurwe i South Lansing muri New York
1961 Itsinda rya mbere ry’abagenzuzi b’ibiro by’amashami bamaze amezi icumi bahabwa inyigisho zihariye kugira ngo umurimo w’Abahamya ba Yehova ku isi hose urusheho gukorwa kimwe
Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu cyongereza ari umubumbe umwe
1963 Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo bwasohotse mu zindi ndimi esheshatu (igiholandi, igifaransa, ikidage, igitaliyani, igiporutugali n’icyesipanyoli), kandi mu myaka yakurikiyeho yasohotse no mu zindi ndimi
Abahamya ba Yehova basaga miriyoni babwirizaga mu bihugu 198; muri uwo mwaka ababwiriza bageze kuri 1.040.836; habatizwa 62.798
1965 Inzu y’Amakoraniro ya mbere, ikaba yari inzu y’ikinamico yavuguruwe, yatangiye gukoreshwa n’Abahamya ba Yehova i New York
1967 Abahamya ba Yehova bo muri Malawi baratotejwe cyane mu buryo bwa kinyamaswa, kandi ibyo bitotezo byarakomeje no mu myaka yakurikiyeho
1969 Abigishwaga Bibiliya barengaga miriyoni; raporo yatanzwe ugereranyije yerekanaga abantu 1.097.237
1971 Inteko Nyobozi yaraguwe; ku itariki ya 1 Ukwakira abayigize batangiye kujya basimburana kuyiyobora uko umwaka utashye
1972 Guhera ku itariki ya 1 Ukwakira amatorero y’Abahamya ba Yehova yatangiye kugenzurwa n’inteko y’abasaza, aho kuyoborwa n’umuntu umwe
1974 Umubare w’ababwiriza ku isi hose wageze kuri 2.021.432; abapayiniya bariyongereye bava ku 94.604 mu mwaka wa 1973, bagera ku 127.135
1975 Imikorere y’Inteko Nyobozi yaravuguruwe; ku itariki ya 4 Ukuboza, inshingano zo kwita ku mirimo hafi ya yose zahawe komite esheshatu. Izo komite zatangiye gukora ku itariki ya 1 Mutarama 1976
1976 Ku itariki ya 1 Gashyantare buri biro by’ishami byatangiye kuyoborwa na komite y’abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka batatu cyangwa barenga, aho kuba umugenzuzi umwe
1977 Ishuri ry’Abapayiniya ryatangiye guha imyitozo yihariye abapayiniya babarirwa mu bihumbi ku isi hose
1984 Ugereranyije, Abahamya ba Yehova bigishaga Bibiliya abantu bagera kuri 2.047.113
1985 Hatangijwe urwego rw’abakozi mpuzamahanga rwakoreraga ku cyicaro gikuru rukayobora imirimo y’ubwubatsi ku isi hose
Raporo y’uwo mwaka yagaragaje ko ababwiriza 3.024.131 babwirizaga iby’Ubwami mu bihugu 222; abapayiniya bageraga ku 322.821; kandi habatijwe 189.800
1986 Hashyizweho Komite z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi kugira ngo ziyobore imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami
1987 Umurimo wo guhindura abantu abigishwa wakomeje kwaguka. Bigishaga Bibiliya abantu 3.005.048, baba abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango, benshi bakaba barigaga buri cyumweru; ababatijwe bose muri uwo mwaka bari 230.843
Ku itariki ya 1 Ukwakira hatangiye ishuri ry’abakozi b’itorero, irya mbere ribera i Coraopolis muri Pennsylvania
1989 Imimerere yo mu Burayi bw’iburasirazuba yarahindutse maze bituma muri Polonye habera amakoraniro mpuzamahanga atatu, kandi mu myaka yakurikiyeho aza kubera no mu bindi bihugu
1990 Amategeko yabuzanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova mu bihugu byo muri Afurika no mu Burayi bw’Iburasirazuba amaze gukurwaho, byatumye abantu babarirwa muri 100.000.000 biyongera ku bagezwagaho ubutumwa bwiza
Ababwiriza b’Ubwami bageze kuri 4.017.213; abapayiniya bariyongereye bagera ku 536.508; kandi bamaze amasaha 895.229.424 bakora umurimo wihutirwa wo gutangaza Ubwami
1991 Amategeko abuzanya umurimo amaze gukurwaho mu Burayi bw’i Burasirazuba no muri Afurika, byatumye kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku bantu 390.000.000 birushaho koroha
1992 Ugereranyije hacapwaga kopi 15.570.000 z’Umunara w’Umurinzi mu ndimi 111; Nimukanguke! yabonekaga mu ndimi 67 kandi hacapwaga kopi zigera kuri 13.110.000
Hatanzwe ubuhamya mu rugero rwagutse cyane kuruta mbere hose, kuko ababwiriza 4.472.787 batangazaga iby’Ubwami mu bihugu 229; ugereranyije buri kwezi habaga hari abapayiniya 605.610; amasaha 1.024.910.434 ni yo yakoreshejwe mu murimo wo kubwiriza; abantu 4.278.127 bigishijwe Bibiliya; abigishwa bashya 301.002 barabatijwe