Bava muri Egiputa Bajya mu Gihugu cy’Isezerano
ABANTU bose bo ku isi bazi inkuru ivuga ukuntu Abisirayeli bavuye muri Egiputa. Ariko se, ni iki cyari gitegereje Mose n’ubwoko bw’Imana hakurya y’Inyanja Itukura? Berekeje hehe, kandi se bageze bate ku Ruzi rwa Yorodani ari na ho baje kwinjirira mu Gihugu cy’Isezerano?
Nubwo baganaga mu gihugu cy’i Kanaani, Mose ntiyabanyujije iy’ubusamo yari ifite ibirometero hafi 400 gusa, inyura ku musenyi wo ku nyanja, kuko yari gutuma bahinguka mu gihugu cy’abanzi babo b’Abafilisitiya. Nta nubwo yabayoboye ngo bambukiranye ibitwa bya Sinayi, kuko hari ubushyuhe bwinshi bwatumaga utubuyenge tw’aho dutwika. Mose rero yahisemo kunyuza Abisirayeli mu majyepfo, bagenda bakurikiye inkengero z’Inyanja Itukura. Ahantu ha mbere bakambitse ni ahitwa Mara, ari na ho Yehova yafatiye amazi yaruraga akayahindura meza.a Bamaze kuva ahitwa Elimu, Abisirayeli batangiye kwitotomba bashaka ibyokurya. Ni bwo Imana yabohererezaga inkware na nyuma y’aho iza kubaha manu. Bageze i Refidimu, bongeye guhura n’ikibazo cyo kubura amazi. Aho ni ho baneshereje Abamaleki bari babateye. Ni na ho sebukwe wa Mose yamugiriye inama yo gushaka abagabo babishoboye bo mu Bisirayeli bo kujya bamufasha.—Kuva, igice cya 15-18.
Hanyuma Mose yahagurukije Abisirayeli, berekeza mu karere k’imisozi mu majyepfo, nuko baza gukambika ku Musozi wa Sinayi. Aho ni ho abagize ubwoko bw’Imana baherewe Amategeko, bahubakira ihema ry’ibonaniro, kandi batangira kujya bahatambira ibitambo. Mu mwaka wa kabiri, berekeje iy’amajyaruguru, bambuka bwa “butayu bunini buteye ubwoba,” baza kugera i Kadeshi (Kadeshi Baruneya), urugendo rushobora kuba rwaramaze iminsi 11 (Gut 1:1, 2, 19; 8:15). Abisirayeli baje kumara imyaka 38 bazerera mu butayu, bitewe n’uko batewe ubwoba n’inkuru y’abatasi icumi yabaciye intege (Kb 13:1–14:34). Mu turere bagiye bakambikamo, twavugamo nka Aburona na Esiyonigeberi, nyuma bongera kugaruka i Kadeshi.—Kb 33:33-36.
Ubwo amaherezo igihe cyari kigeze ngo Abisirayeli binjire mu Gihugu cy’Isezerano, ntibahise berekeza iy’amajyaruguru. Barakase bakikira igihugu cya Edomu, maze berekeza iy’amajyaruguru mu “nzira y’umwami” (Kb 21:22; Gut 2:1-8). Ntibyari byoroshye kugira ngo ishyanga ryose, riri kumwe n’abana, amatungo n’amahema, bishobore kunyura muri ako gahanda. Bagombaga kunyura mu mihanda y’amakoni menshi, bakazamuka imisozi ifite ibihanamanga bishinyitse bya Zeredi na Arunoni (bifite metero zigera kuri 520 z’ubujyakuzimu).—Gut 2:13, 14, 24.
Amaherezo, Abisirayeli baje kugera ku Musozi wa Nebo. Miriyamu yari yaraguye i Kadeshi na Aroni agwa ku Musozi wa Hori. Mose na we yari ageze igihe cyo gupfa, igihugu yifuzaga kwinjiramo kimuri imbere neza neza (Gut 32:48-52; 34:1-5). Yosuwa rero ni we wari ugiye kuyobora Abisirayeli abajyana muri icyo gihugu, nyuma y’urugendo rwari rumaze imyaka 40 rutangiye.—Ys 1:1-4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ahantu henshi Abisirayeli bagiye bakambika ntihazwi neza.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]
IBITABO BYA BIBILIYA BYANDITSWE MURI ICYO GIHE:
Itangiriro
Kuva
Abalewi
Kubara
Gutegeka kwa Kabiri
Yobu
Zaburi (igice)
[Ikarita yo ku ipaji ya 9]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Inzira banyuze bava muri Egiputa
Inzira Abisirayeli banyuze
A7 EGIPUTA
A5 Rāmesesi?
B5 Sukoti?
C5 Etamu?
C5 Pihahiroti
D6 Mara
D6 Elimu
E6 UBUTAYU BWA SINI
E7 Dofuka
F8 Refidimu
F8 Umusozi wa Sinayi (Horebu)
F8 UBUTAYU BWA SINAYI
F7 Kiburotihatāva
G7 Haseroti
G6 Rimoniperesi
G5 Risa
G3 Kadeshi
G3 Beneyakani
G5 Horihagidigadi
H5 Yotibata
H5 Aburona
H6 Esiyonigeberi
G3 Kadeshi
G3 UBUTAYU BWA ZINI
H3 Umusozi wa Hori
H3 Salumoni
I3 Punoni
I3 Iyabarimu
I2 MOWABU
I1 Diboni
I1 Alumonidi bulatayimu
H1 Yeriko
[Utundi turere]
A3 GOSHENI
A4 Oni
A5 Mofu (Nofu)
B3 Sowani
B3 Tahapanesi
C5 Migidoli
D3 SHURI
D5 UBUTAYU BWA ETAMU
F5 UBUTAYU BWA PARANI
G1 U BUFILISITIYA
G1 Ashidodi
G2 Gaza
G2 Berisheba
G3 Asimoni
G3 NEGEBU
H1 H1 Yerusalemu
H1 Heburoni (Kiriyataruba)
H2 Arada (y’Abanyakanaani)
H4 SEYIRI
H4 EDOMU
I7 MIDIYANI
Imihanda y’ingenzi
Inzira inyura mu gihugu cy’Abafilisitiya
Inzira ijya i Shuri
I4 Inzira y’Umwami
Imihanda y’ubucuruzi
Inzira ya El Hadj
[Imisozi]
F8 Umusozi wa Sinayi (Horebu)
H3 Umusozi wa Hori
I1 Umusozi wa Nebo
[Inyanja]
E2 Inyanja ya Mediterane (Inyanja Nini)
D7/G7 Inyanja Itukura
I1 Inyanja y’Umunyu
[Inzuzi n’imigezi]
A6 Uruzi rwa Nili
F3 Igikombe cya Egiputa
I2 Arunoni
I3 Zeredi
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Abacuruzi bambukaga Umwigimbakirwa wa Sinayi
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Abisirayeli bakambitse ku Musozi wa Sinayi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
I Kadeshi cyangwa se hafi y’aho, hari isoko y’amazi
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Abisirayeli bose bagombye kwambuka Igikombe cya Arunoni