Ibihugu Byari Bikikije Isirayeli
YEHOVA yabwiye Aburahamu ati ‘va [muri Uri yo muri Mesopotamiya] ujye mu gihugu nzakwereka.’ Icyo gihugu cyari gituwe kandi gikikijwe n’andi mahanga.—It 12:1-3; 15:17-21.
Igihe abagize ubwoko bw’Imana bavaga mu Misiri, bari bazi ko bazahangana n’abanzi babo, urugero nk’abo bitaga “intwari z’i Mowabu” (Kv 15:14, 15). Abamaleki, Abamowabu, Abamoni n’Abamori bari batuye ku nzira Isirayeli yagombaga kunyuramo ijya mu Gihugu cy’Isezerano (Kb 21:11-13; Gut 2:17-33; 23:3, 4). Kandi no mu gihugu Imana yari yarabasezeranyije ubwaho, hari abandi banzi bari babategereje.
Imana yari yarabwiye Abisirayeli ko bagombaga ‘kwirukana’ amahanga arindwi ‘abaruta ubwinshi,’ ari yo Abaheti, Abagirugashi, Abamori, Abanyakanaani, Abaferizi, Abahivi n’Abayebusi; abo bose bakaba rwose bari bakwiriye kurimbuka. Bari barononekaye mu by’umuco no mu by’idini. Mu mana basengaga, hari hakubiyemo Baali (izwi cyane kuba yarashushanywaga n’ibibuye binini bifite ishusho y’igitsina cy’umugabo), Moleki (batambiraga abana) n’imanakazi y’uburumbuke yitwaga Ashitaroti.—Gut 7:1-4; 12:31; Kv 23:23; Lw 18:21-25; 20:2-5; Abc 2:11-14; Zb 106:37, 38.
Igihugu cyose Imana yahaye Abisirayeli cyahoze cyitwa “Kanaani;” kikaba cyaraheraga mu majyaruguru y’i Sidoni kikagera ku “kagezi ka Egiputa” (Kb 13:2, 21; 34:2-12; It 10:19). Hari n’igihe Bibiliya ijya ivuga amazina y’amahanga yari agituyemo cyangwa imidugudu yari ikigize. Hari amahanga yari afite ahantu hihariye yari atuye. Urugero, nk’Abafilisitiya bari batuye ku nkengero z’Inyanja ya Mediterane, naho Abayebusi bo babaga mu misozi yo hafi y’i Yerusalemu (Kb 13:29; Ys 13:3). Andi mahanga yo yagendaga yimuka kenshi.—It 34:1, 2; 49:30; Ys 1:4; 11:3; Abc 1:16, 23-26.
Uko bigaragara, igihe Abisirayeli bavaga mu Misiri, Abamori ni bo bari bakomeye muri icyo gihugua (Gut 1:19-21; Ys 24:15). Bari barigaruriye igihugu cy’Abamowabu kugeza ku kagezi ka Arunoni, nubwo bwose ako karere kose kugeza i Yeriko kari kacyitwa ‘ikibaya cy’i Mowabu.’ Abami b’Abamori bategekaga n’i Bashani ndetse n’i Galeyadi.—Kb 21:21-23, 33-35; 22:1; 33:46-51.
Nubwo Abisirayeli bari bashyigikiwe n’Imana, banze gutsemba amahanga yose Imana yari yarabategetse kurimbura, ku buryo nyuma y’igihe, ayo mahanga yaje kubagusha mu mutego (Kb 33:55; Ys 23:13; Abc 2:3; 3:5, 6; 2Abm 21:11). Koko rero, Abisirayeli baguye mu mutego, nubwo bari barahawe umuburo ugira uti “ntimugahindukirire izindi mana zo mu mana z’amahanga abagose.”—Gut 6:14; 13:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nk’uko bimeze ku izina “Abanyakanaani,” izina “Abamori” na ryo ryashoboraga gukoreshwa mu kuvuga abari batuye icyo gihugu bose muri rusange cyangwa se ubwoko bw’Abamori ukwabwo.—It 15:16; 48:22.
[Ikarita yo ku ipaji ya 11]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Amahanga Yagombaga Kwirukanwa Mu Gihugu Cy’isezerano
U BUFILISITIYA (D8)
C8 Ashikeloni
C9 Gaza
D8 Ashidodi
D8 Gati
D9 Gerari
KANAANI (D8)
B10 ABAMALEKI
C12 Hasaradari (Adari)
C12 Kadeshi (Kadeshi Baruneya)
D8 Lakishi
D9 Bērisheba
D10 ABAMORI
D11 NEGEBU
E4 Dori
E5 Megido
E5 Tānaki
E6 Afeka
E6 ABAHIVI
E7 ABAYEBUSI
E8 Betishemeshi
E8 Heburoni (Kiriyataruba)
E9 ABAHETI
E9 Debira
E10 Arada (y’Abanyakanaani)
E10 ABAKENI
E11 Akurabimu
F4 ABAGIRUGASHI
F6 Shekemu
F7 ABAFERIZI
F7 Gilugali
F7 Yeriko
F8 Yerusalemu
G2 ABAHIVI
G2 Dani (Layishi)
G3 Hasori
FOYINIKE (F2)
E2 Tiro
F1 Sidoni
EDOMU (F12)
F11 SEYIRI
G11 Bosira
ABAMORI (SIHONI) (G8)
G6 GALEYADI
G7 Shitimu
G7 Heshiboni
G9 Aroweri
SIRIYA (H1)
G1 Baaligadi
G2 ABAHIVI
11 Damasiko
MOWABU (10)
ABAMORI (OGI) (15)
G6 GALEYADI
H3 BASHANI
H4 Ashitaroti
H4 Edureyi
AMONI (17)
H7 Raba
[Ubutayu]
H12 UBUTAYU BWA ARABIYA
[Imisozi]
E4 Umusozi wa Karumeli
E11 Umusozi wa Hori
G1 Umusozi wa Herumoni
G8 Umusozi wa Nebo
[Inyanja]
C6 Inyanja ya Mediterane (Inyanja Nini)
F9 Inyanja y’Umunyu
G4 Inyanja ya Galilaya
[Inzuzi n’imigezi]
B11 Igikombe cya Egiputa
F6 Uruzi rwa Yorodani
G6 Igikombe cya Yaboki
G9 Igikombe cya Arunoni
G11 Igikombe cy’i Zeredi
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Iburyo: Ogi Umwami w’Abamori wategekaga i Bashani, hazwi kuba harabaga inka n’intama bitagira ingano
Ahagana hasi: i Mowabu, uhitegereje uri ku Nyanja y’Umunyu, werekeye iy’ubutayu bw’i Yudaya
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Yehova yategetse Abisirayeli kwirukana amahanga yasengaga imana z’ibinyoma, urugero nka Baali, Moleki na Ashitaroti imanakazi y’uburumbuke (igaragara kuri iyi foto)