ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gl pp. 16-17
  • Isirayeli mu Gihe cya Dawidi na Salomo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isirayeli mu Gihe cya Dawidi na Salomo
  • Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye
  • Ibisa na byo
  • Igihe Yehova ‘Yahagurutsaga Abacamanza’
    Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye
  • Igihugu cy’Isezerano
    Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye
  • Ibihugu Byari Bikikije Isirayeli
    Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye
  • Yesu “Mu Gihugu cy’Abayuda”
    Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye
Reba ibindi
Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye
gl pp. 16-17

Isirayeli mu Gihe cya Dawidi na Salomo

IMANA yasezeranyije Aburamu kuzaha urubyaro rwe igihugu kiri “uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi . . . Ufurate” (It 15:18; Kv 23:31; Gut 1:⁠7, 8; 11:24). Uhereye igihe Yosuwa yinjiriye muri Kanaani, habanje guhita ibinyejana bigera kuri bine mbere y’uko Igihugu cy’Isezerano kigera kuri izo mbibi.

Umwami Dawidi yaje kwigarurira ubwami bw’Abaramu bwa Soba, bwageraga kuri Ufurate mu majyaruguru ya Siriya.a Dawidi amaze kunesha Abafilisitiya mu majyepfo, yaje kugeza urubibi rw’igihugu mu Misiri.​—⁠2Sm 8:3; 1Ngo 18:1-3; 20:4-8; 2Ngo 9:⁠26.

Ubwo rero, Salomo yategekaga igihugu kiri “uhereye kuri rwa ruzi [Ufurate] ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa”; ibyo bikaba byarashushanyaga ubwami bw’amahoro bwa Mesiya. (1Abm 4:21-25; 8:65; 1Ngo 13:5; Zb 72:8; Zk 9:10). Icyakora, igihugu Isirayeli yari ituyemo cyari kikivugwaho ko cyaheraga ‘i Dani kikageza i Bērisheba.’​—⁠2Sm 3:10; 2Ngo 30:⁠5.

Umwami Salomo yaje gusuzugura Imana, yirundanyiriza amagare n’amafarashi (Gut 17:16; 2Ngo 9:25). Hari imihanda myinshi ayo mafarashi n’amagare bye byagenderagamo (Ys 2:22; 1Abm 11:29; Ye 7:⁠3; Mt 8:28). Hari imihanda mike gusa tuzi aho yanyuraga, urugero nk’ ‘inzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi y’i Lebona.’​—⁠Abc 5:6; 21:⁠19.

Hari igitabo kigira kiti “ikibazo cya mbere cy’ingutu abantu bahura na cyo iyo bagerageza gukora ubushakashatsi ku mihanda yo muri Isirayeli ya kera, ni uko basanga nta bimenyetso bikiriho byaba bigaragaza neza aho imihanda yo mu gihe cy’Isezerano rya Kera yanyuraga, kuko icyo gihe nta kaburimbo yabagaho” (The Roads and Highways of Ancient Israel). Icyakora, imiterere y’uturere n’ibintu bigenda bitabururwa mu matongo y’imidugudu ya kera bigaragaza aho imyinshi muri iyo mihanda yanyuraga.

Akenshi, aho imihanda yabaga inyura ni ho n’ingabo zanyuraga (1Sm 13:17, 18; 2Abm 3:5-8). Iyo Abafilisitiya bateraga Isirayeli, bahagurukaga i Ekuroni n’i Gati bagahanganira mu karere kari “hagati y’i Soko na Azeka.” Ingabo za Sawuli zigeze kuharwanira n’Abafilisitiya, “mu kibaya cya Ela.” Dawidi amaze kwica Goliyati, Abafilisitiya barahunze basubira i Gati n’i Ekuroni, naho Dawidi we asubira i Yerusalemu.​—⁠1Sm 17:1-54.

Imidugudu ya Lakishi (D10), Azeka (D9), na Betishemeshi (D9) yari yubatse ku mihanda yambukiranyaga akarere ka Shefela ikagera mu misozi y’i Yudaya. Ku bw’ibyo, iyo midugudu yari ingenzi cyane ku Bisirayeli kuko yabafashaga gukumira abanzi babo bashoboraga guca mu Nzira yo ku Nyanja bashaka kwinjira hagati mu gihugu.​—⁠1Sm 6:9, 12; 2Abm 18:13-17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Gakondo y’Abarubeni yageraga ku Butayu bwa Siriya, mu burasirazuba bwayo ikaba yari ikikijwe na Ufurate.​—⁠1Ngo 5:9, 10.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 16]

IBITABO BYA BIBILIYA BYANDITSWE MURI ICYO GIHE:

1 na 2 Samweli

Zaburi (ibice bimwe)

Imigani (ibice bimwe)

Indirimbo ya Salomo

Umubwiriza

[Amakarita yo ku ipaji ya 17]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)

Uturere N’imihanda Igihe Igihugu Cyari Kigitegekwa N’umwami Umwe

Imipaka (mu gihe cya Salomo)

Tipusa

Hamati

Tadumori

Berotayi (Kuni?)

Sidoni

Damasiko

Tiro

Dani

Yerusalemu

Gaza

Aroweri

Bērisheba

Tamari

Esiyonigeberi

Elati (Eloti)

[Inzuzi n’imigezi]

Ufurate

Igikombe cya Egiputa

Dawidi na Salomo (imihanda)

B10 Gaza

C8 Yopa

C9 Ashidodi

C10 Ashikeloni

C11 Sikulagi

C12 UBUTAYU BW’I PARANI

D5 Dori

D6 Heferi

D8 Afeka

D8 Rama

D9 Shalabini

D9 Gezeri

D9 Makasi

D9 Ekuroni

D9 Betishemeshi

D9 Gati

D9 Azeka

D10 Soko

D10 Adulamu

D10 Keyila

D10 Lakishi

D11 Yatiri

D12 Bērisheba

E2 Tiro

E4 Kabuli

E5 Yokineyamu (Yokimeyamu?)

E5 Megido

E6 Tānaki

E6 Aruboti

E7 Piratoni

E8 Lebona

E8 Sereda

E8 Beteli

E9 Betihoroni yo hepfo

E9 Betihoroni yo haruguru

E9 Geba

E9 Gibeyoni

E9 Gibeya

E9 Kiriyatiyeyarimu

E9 Nobu

E9 Baaliperasimu

E9 Yerusalemu

E9 Betelehemu

E10 Tekowa

E10 Heburoni

E11 Zifu

E11 Horeshi?

E11 Karumeli

E11 Mawoni

E11 Eshitemowa

F5 Endori

F5 Shunemu

F5 Yezereli

F6 Betisheyani

F7 Tirusa

F7 Shekemu

F8 Saretani

F8 Shilo

F8 Ofura?

F9 Yeriko

F11 Enigedi

G2 Abeli Betimāka

G2 Dani

G3 Hasori

G3 MĀKA

G5 Lodebari (Debira)

G5 Rogelimu

G6 Abeli Mehola

G7 Sukoti

G7 Mahanayimu

H1 SIRIYA

H4 GESHURI

H6 Ramoti y’i Galeyadi

H8 Raba

H9 Medeba

H11 Aroweri

H12 MOWABU

14 Helamu?

19 AMONI

[Imihanda y’ingenzi]

C10 Inzira yo ku Nyanja

H6 Inzira y’Umwami

[Imisozi]

F5 Umusozi wa Gilibowa

[Inyanja]

C8 Inyanja ya Mediterane (Inyanja Nini)

F10 Inyanja y’Umunyu

G4 Inyanja ya Galilaya

[Iriba]

E9 Enirogeli

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

buryo: Ikibaya cya Ela, ukirebye werekeye iburasirazuba mu misozi y’i Yudaya

Ahagana hasi: imihanda myinshi yafashaga abantu kujya hirya no hino mu Gihugu cy’Isezerano

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze