Yesu “Mu Gihugu cy’Abayuda”
IGIHE intumwa Petero yabwirizaga Koruneliyo, yavuze ku bintu Yesu yakoreye “mu gihugu cy’Abayuda byose n’i Yerusalemu” (Ibk 10:39). Utekereza ko ari utuhe turere Yesu yakoreyemo umurimo we uzwi cyane mu mateka?
Mu ntara zari zigize ‘igihugu cy’Abayuda,’ hakubiyemo n’intara ya Yudaya, ikaba ari hamwe mu ho Yesu yakoreye umurimo yari yarahawe n’Imana (Lk 23:5). Yesu amaze kubatizwa, yamaze iminsi 40 mu butayu bw’i Yudaya ahantu h’ikidaturwa hakundaga kuba ibyigomeke n’abambuzi (Lk 10:30). Nyuma y’aho, igihe Yesu yavaga i Yudaya yerekeza mu majyaruguru, yabwirije umugore w’Umusamariyakazi bari hafi y’i Sukara.—Yh 4:3-7.
Iyo dusuzumye Amavanjiri, dusanga Yesu yaribanze cyane mu karere ka Galilaya. Nubwo yacishagamo akajya i Yerusalemu ku minsi mikuru ya buri mwaka, mu myaka ibiri ya mbere y’umurimo we, igihe kinini yakimaze mu majyaruguru y’Igihugu cy’Isezerano (Yh 7:2-10; 10:22, 23). Urugero, inyigisho nyinshi nziza yatanze n’ibitangaza bikomeye yakoze, yabikoreye hafi y’Inyanja ya Galilaya cyangwa se mu nyanja ubwayo. Turibuka ko yacubije umuhengeri wayo kandi akagenda hejuru y’amazi. Yabwirizaga yicaye mu bwato, mu gihe abo yabwiraga bo babaga bicaye ku musenyi wo ku nyanja. Abigishwa be ba mbere, ari na bo bari incuti ze, bakomokaga mu miryango y’abarobyi n’abahinzi bo mu turere two hafi y’inyanja.—Mr 3:7-12; 4:35-41; Lk 5:1-11; Yh 6:16-21; 21:1-19.
Igihe Yesu yabwirizaga i Galilaya yabaga i Kaperinawumu, ‘umudugudu w’iwabo’; ku nkengero z’inyanja (Mt 9:1). Igihe yatangaga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane, yari ku gasozi hafi y’inyanja. Rimwe na rimwe iyo yabaga avuye i Kaperinawumu ajya i Magadani, i Betsayida cyangwa mu yindi midugudu yo hafi, yajyagayo mu bwato.
Zirikana ko ‘umudugudu w’iwabo’ wa Yesu wari hafi y’i Nazareti aho yakuriye, ukaba hafi y’i Kana aho yahinduriye amazi vino, ukaba hafi y’i Nayini aho yazuriye umuhungu w’umupfakazi, ukaba kandi wari hafi y’i Betsayida aho yakoreye igitangaza cyo guhaza abagabo 5.000 kandi akahahumurira impumyi.
Nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 32 I.C., Yesu yerekeje iy’amajyaruguru i Tiro n’i Sidoni; ibyo bikaba byari ibyambu by’Abanyafoyinike. Hanyuma, yaje gukomereza umurimo we mu mijyi icumi y’Abagiriki yitwaga Dekapoli. Igihe Petero yavugaga ko Yesu ari we Mesiya, Yesu n’abigishwa be bari i Kayisariya ya Filipo (F2). Nyuma y’igihe gito Yesu yahinduye isura, bakaba bashobora kuba bari ku Musozi wa Herumoni. Nyuma yaho, Yesu yagiye kubwiriza mu ntara ya Pereya, hakurya y’Uruzi rwa Yorodani.—Mr 7:24-37; 8:27–9:2; 10:1; Lk 13:22, 33.
Ibyumweru bya nyuma Yesu yamaze hano ku isi yabimaranye n’abigishwa be i Yerusalemu, “ururembo rw’Umwami ukomeye,” no hafi y’aho (Mt 5:35). Iyi karita ishobora kugufasha kubona aho indi midugudu yo hafi aho ivugwa mu Mavanjiri iherereye; urugero nka Emawusi, Betaniya, Betifage na Betelehemu.—Lk 2:4; 19:29; 24:13; reba n’ikarita igaragaza “Akarere ka Yerusalemu,” ku ipaji ya 18.
[Ikarita yo ku ipaji ya 29]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Igihugu Cy’isezerano (Mu Gihe Cya Yesu)
Igihugu mu gihe cya Yesu
Imijyi ya Dekapoli
E5 Hipo (Hiposi)
E6 Pela
E6 Bashani (Scythopolis)
F5 Gadara
F7 Gerasa
G5 Diyoni
G9 Filadelifiya
H1 Damasiko
H4 Rafana
I5 Kanata
Imihanda y’ingenzi (Reba mu gatabo)
Inzira nini ihuza Galilaya na Yerusalemu (Reba mu gatabo)
Indi nzira ihuza Galilaya na Yerusalemu, inyuze muri Pereya (Reba mu gatabo)
A11 Gaza
B6 Kayisariya
B8 Yopa
B9 Luda
B12 Bērisheba
C4 Putolemayi
C8 SAMARIYA
C8 Antipatiri
C8 Arimataya
C9 Emawusi
C10 YUDAYA
C11 Heburoni
C12 IDUMAYA
D1 Sidoni
D2 Tiro
D3 FOYINIKE
D4 GALILAYA
D4 Kana
D5 Seforisi
D5 Nazareti
D5 Nayini
D7 Samariya
D7 Sukara
D9 Efurayimu
D9 Betifage
D9 Yerusalemu
D9 Betaniya
D10 Betelehemu
D10 Umurwa wa Herode
D10 UBUTAYU BW’I YUDAYA
D12 Masada
E4 Korazini
E4 Betsayida
E4 Kaperinawumu
E4 Magadani
E5 Tiberiya
E5 Hipo (Hiposi)
E6 Betaniya? (hakurya ya Yorodani)
E6 Bashani (Scythopolis)
E6 Pela
E6 Salimu
E6 Ayinoni
E9 Yeriko
F1 ABILENE
F2 Kayisariya ya Filipo
F4 Gamala
F5 Abila?
F5 Gadara
F7 PEREYA
F7 Gerasa
G3 ITURAYA
G5 Diyoni
G6 DEKAPOLI
G9 Filadelifiya
H1 Damasiko
H3 TARAKONITI
H4 Rafana
H12 ARABIYA
I5 Kanata
[Imisozi]
D7 Umusozi wa Ebali
D7 Umusozi wa Gerizimu
F2 Umusozi wa Herumoni
[Inyanja]
B6 Inyanja ya Mediterane (Inyanja Nini)
E4 Inyanja ya Galilaya
E10 Inyanja y’Umunyu
[Inzuzi]
E7 Uruzi rwa Yorodani
[Amariba]
D7 Iriba rya Yakobo
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Inyanja ya Galilaya. Kaperinawumu iri ku ruhande rw’imbere ibumoso. Iyo shusho uyibona uri mu majyepfo y’iburengerazuba bw’Ikibaya cya Genesareti
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Abasamariya basengeraga ku Musozi wa Gerizimu. Uwo musozi w’inyuma ni Umusozi wa Ebali