Igihe Yehova ‘Yahagurutsaga Abacamanza’
USHOBORA guhita ubona Umusozi wa Tabora kuri iyi karita (F4), uri mu majyepfo y’iburengerazuba bw’Inyanja ya Galilaya, mu Kibaya cya Yezereli. Ngaho tekereza mu mpinga z’uwo musozi hateraniye abasirikare bagera ku 10.000! Yehova yasabye Umucamanza Baraki n’umuhanuzikazi Debora gukoranyiriza Abisirayeli kurwanya Umwami Yabini w’Umunyakanaani wari umaze imyaka 20 yose abakandamiza. Sisera, umugaba w’ingabo za Yabini, yaje aturutse i Harosheti azanye n’amagare y’intambara 900 ariho ibyuma bisongoye kandi bityaye cyane, nuko ahagarara ku mugezi wa Kishoni uri mu kibaya kiri hagati ya Megido n’Umusozi wa Tabora.
Umucamanza Baraki yafashe ingabo z’Abisirayeli, berekeza iyo mu kibaya, bajya kurwanya ingabo za Sisera. Kugira ngo Yehova abizeze kunesha, yatumye Kishoni irengerwa n’amazi, amagare y’intambara ya Sisera afatwa mu byondo, nuko Abanyakanaani si ugushya ubwoba ye, karahava (Abc 4:1–5:31)! Iyo ni imwe mu ntambara nyinshi Abisirayeli batsinze babifashijwemo n’Imana mu gihe cy’Abacamanza.
Abisirayeli bamaze kwigarurira igihugu cya Kanaani, baracyigabanyije. Shaka uturere twahawe indi miryango itari uw’Abalewi. Umuryango muto wa Simeyoni wahawe imidugudu yawo mu ntara ya Yudaya. Yosuwa amaze gupfa, ishyanga rya Isirayeli ryatangiye kudohoka ku gusenga k’ukuri kandi rita umuco. Abisirayeli bakandamijwe n’abanzi babo, bituma ‘biheba cyane.’ Ku bw’imbabazi ze, ‘Uwiteka yahagurukije abacamanza,’ abagabo 12 bari bafite ukwizera gukomeye kandi b’abanyamwete, bakaba baragiye barokora Abisirayeli mu gihe cy’ibinyejana bitatu.—Abc 2:15, 16, 19.
Umucamanza Gideyoni yigeze kunesha ingabo z’Abamidiyani zigera ku 135.000 ari kumwe n’abagabo 300 gusa b’abanyambaraga, ariko bitwaje intwaro zidakanganye cyane. Barwaniye mu kibaya kiri hagati y’Umusozi wa Gilibowa n’uwa More. Gideyoni amaze kunesha abanzi be ubwa mbere, yaje noneho kubirukana burundu bahungira ahagana iburasirazuba mu butayu.—Abc 6:1–8:32.
Yefuta, w’Umugileyadi wo mu muryango wa Manase, yabohoje imijyi y’Abisirayeli y’iburasirazuba bwa Yorodani, ayaka abanzi babo b’Abamoni. Uko bigaragara, igihe Yefuta yavaga i Ramoti y’i Galeyadi ajya gutera i Aroweri n’ahandi kure y’aho, yanyuze mu Nzira y’Umwami.—Abc 11:1–12:7.
Ibikorwa by’ubutwari Samusoni yakoze arwanya Abafilisitiya, yabikoreye mu turere two ku nkengero z’inyanja hafi y’i Gaza n’i Ashikeloni. Gaza yari yubatse ahantu heza cyane hanese, hazwi cyane kubera ibikorwa by’ubuhinzi byahakorerwaga. Samusoni yatwitse imirima y’ingano, inzabibu n’imyelayo by’Abafilisitiya yifashishije ingunzu 300.—Abc 15:4, 5.
Duhereye ku nkuru dusanga muri Bibiliya cyangwa tugahera ku miryango abacamanza bakomokagamo, biragaragara ko bakomokaga ahantu hatandukanye mu Gihugu cy’Isezerano. Uko biri kose, iyo abari bagize ubwoko bwa Yehova bisubiragaho bakicuza, Yehova yabagobokaga mu bihe by’amakuba.
[Ikarita yo ku ipaji ya 15]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Imiryango n’Abacamanza
ABACAMANZA
1. Otiniyeli (Umuryango wa Manase)
2. Ehudi (Umuryango wa Yuda)
3. Shamugari (Umuryango wa Yuda)
4. Baraki (Umuryango wa Nafutali)
5. Gideyoni (Umuryango wa Isakari)
6. Tola (Umuryango wa Manase)
7. Yayiri (Umuryango wa Manase)
8. Yefuta (Umuryango wa Gadi)
9. Ibusani (Umuryango wa Zabuloni)
10. Eloni (Umuryango wa Zabuloni)
11. Abudoni (Umuryango wa Efurayimu)
12. Samusoni (Umuryango wa Yuda)
Gakondo ya buri muryango (Reba mu gatabo)
Imidugudu ya bene Manase yo hagati mu gihugu
E4 Dori
E5 Megido
E5 Tānaki
F4 Endori
F5 Betisheyani (Betishani)
F5 Ibuleyamu (Gatirimoni)
Imidugudu ya bene Simeyoni yo hagati mu gihugu
C9 Sharuheni (Shārayimu) (Shiluhimu)
C10 Betilebawoti (Betibiri)
D8 Eteri (Tokeni)
D9 Sikulagi
D9 Ayini
D9 Hasarisusa?
D9 Ashani
D9 Bērisheba
D10 Hasarishuwali
E9 Etamu
E9 Betimarukaboti
E9 Betuweli? (Kesili?)
E9 Sheba? (Yeshuwa)
E10 Bālatibēri (Baali)
E10 Esemu
Imidugudu y’ubuhungiro y’Abalewi
E8 Heburoni
F3 Kadeshi
F6 Shekemu
H4 Golani
H5 Ramoti y’i Galeyadi
H8 Beseri
Imihanda y’ingenzi
B10 Inzira yo ku Nyanja
G10 Inzira y’Umwami
Imiryango ya Isirayeli
DANI (D7)
D7 Yopa
E8 Sora
YUDA (D9)
C8 Ashikeloni
C9 Gaza
C9 Sharuheni (Shārayimu) (Shiluhimu)
C10 Betilebawoti (Betibiri)
C12 Asimoni
C12 Kedeshi
D7 Yabuneli
D8 Eteri (Tokeni)
D9 Sikulagi
D9 Ayini
D9 Hasarisusa?
D9 Ashani
D9 Bērisheba
D10 Hasarishuwali
E8 Lehi
E8 Betelehemu
E8 Heburoni
E9 Etamu
E9 Betimarukaboti
E9 Betuweli? (Kesili?)
E9 Sheba? (Yeshuwa)
E10 Bālatibēri (Baali)
E10 Esemu
ASHERI (E3)
E2 Tiro
E4 Harosheti
E4 Dori
F1 Sidoni
MANASE (E5)
E6 Shamiri (Samariya)
E6 Piratoni
F6 Shekemu
G5 Abeli Mehola
EFURAYIMU (E7)
E7 Timunatisera
F6 Tapuwa
F6 Shilo
F7 Beteli (Luzi)
NAFUTALI (F3)
F2 Betanati
F3 Kadeshi
G3 Hasori
ZEBULUNI (F4)
E4 Betelehemu
ISAKARI (F5)
E5 Megido
E5 Kedeshi (Kishiyoni)
E5 Tānaki
F4 Endori
F5 Betishita
F5 Betisheyani (Betishani)
F5 Ibuleyamu (Gatirimoni)
BENYAMINI (F7)
F7 Gilugali
F8 Yerusalemu
DANI (G2)
G2 Dani (Layishi)
MANASE (H3)
H4 Golani
GADI (H6)
G6 Sukoti
G6 Penuweli
G6 Misipa
G7 Yogibeha
H5 Ramoti y’i Galeyadi
H7 Raba
H7 Abelikeramimu
RUBENI (H8)
G7 Heshiboni
G9 Aroweri
H7 Miniti
H8 Beseri
[Utundi turere]
11 Damasiko
[Imisozi]
F4 Umusozi wa Tabora
F4 More
F5 Umusozi wa Gilibowa
F4 Umusozi wa Ebali
F6 Umusozi wa Gerizimu
[Inyanja]
C5 Inyanja ya Mediterane (Inyanja Nini)
F9 Inyanja y’Umunyu
G4 Inyanja ya Galilaya
[Inzuzi n’imigezi]
B11 Igikombe cya Egiputa
F6 Uruzi rwa Yorodani
G6 Igikombe cya Yaboki
G9 Igikombe cya Arunoni
G11 Igikombe cy’i Zeredi
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Umusozi wa Tabora, muri gakondo ya bene Isakari, uri ahateganye n’Ikibaya cy’i Yezereli
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Amazi ya Kishoni yatumye amagare ya Sisera afatwa mu byondo