ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bh p. 221-p. 222 par. 2
  • Mbese Yesu yavutse mu kwezi k’Ukuboza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese Yesu yavutse mu kwezi k’Ukuboza?
  • Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ibisa na byo
  • Yesu
    Nimukanguke!—2013
  • Yesu yavutse ryari kandi se yavukiye he?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Kuvuka kwa Yesu—Hehe Kandi Ryari?
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Abamarayika batangaza ko Yesu yavutse
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
bh p. 221-p. 222 par. 2

UMUGEREKA

Mbese Yesu yavutse mu kwezi k’Ukuboza?

BIBILIYA ntitubwira itariki Yesu yavukiyeho. Icyakora, iduha impamvu zifatika zituma tuvuga ko atavutse mu kwezi k’Ukuboza.

Zirikana uko ikirere cy’i Betelehemu umudugudu Yesu yavukiyemo kiba kimeze muri uko kwezi. Ukwezi kw’Abayahudi kwitwa Kisilevu (guhuza n’Ugushyingo/Ukuboza) kwarangwaga n’ubukonje n’imvura nyinshi. Hakurikiragaho ukwezi kwa Tebeti (guhuza n’Ukuboza/Mutarama). Icyo gihe habagaho ubukonje bwinshi kurusha andi mezi yose, rimwe na rimwe hakaba haragwaga urubura mu turere tw’imisozi miremire. Reka turebe icyo Bibiliya ivuga ku byerekeye imiterere y’ikirere cyo muri ako gace.

Umwanditsi wa Bibiliya witwa Ezira yagaragaje ko ukwezi kwa Kisilevu kwarangwaga n’imbeho n’imvura nyinshi. Ezira amaze kuvuga iby’imbaga y’abantu bari bateraniye i Yerusalemu “ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa cyenda [Kisilevu],” yakomeje avuga ko abantu ‘bahindaga umushyitsi bitewe n’imvura yagwaga ari nyinshi.’ Ku bihereranye n’imiterere y’ikirere muri icyo gihe, abantu bari bateranye bo ubwabo baravuze bati “ni igihe cy’imvura nyinshi. Ntidushobora guhagarara hanze” (Ezira 10:9, 13; Yeremiya 36:22). Ntibitangaje rero kuba abungeri bo muri ako karere barakoraga ibishoboka byose ngo bo n’imikumbi yabo bataguma hanze nijoro mu kwezi k’Ukuboza!

Nyamara kandi, Bibiliya ivuga ko mu ijoro Yesu yavutsemo abashumba bari hanze barinze imikumbi yabo. Koko rero, umwanditsi wa Bibiliya witwa Luka yavuze ko icyo gihe abashumba bo hafi y’i Betelehemu “bararaga hanze barinze imikumbi yabo ijoro ryose” (Luka 2:8-12). Zirikana ko abashumba bararaga hanze, ko batabaga bari hanze ku manywa gusa. Bararaga hanze ijoro ryose barinze imikumbi yabo. None se, bari kurara hanze bate kandi i Betelehemu harabaga hari imbeho nyinshi n’imvura mu kwezi k’Ukuboza? Ibyo ntibyari gushoboka. Ku bw’ibyo rero, iyo mimerere yariho igihe Yesu yavukaga, igaragaza ko atavutse mu kwezi k’Ukuboza.a

Ijambo ry’Imana ritubwira igihe nyacyo Yesu yapfiriye, ariko rikavuga ibintu bike gusa ku bihereranye n’igihe yavukiye. Ibyo bitwibutsa amagambo yavuzwe n’umwami Salomo agira ati “izina ryiza riruta amavuta meza, kandi umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka” (Umubwiriza 7:1). Ntibitangaje rero kuba hari ibintu byinshi Bibiliya yavuze ku bihereranye n’umurimo wa Yesu n’urupfu rwe, ariko ikaba ivuga ibintu bike gusa ku bihereranye n’igihe yavukiye.

Abashumba bari hanze nijoro hamwe n’imikumbi yabo hafi y’i Betelehemu

Igihe Yesu yavukaga, abashumba bararaga hanze barinze imikumbi yabo

a Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igitabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova gifasha abantu gutekereza ku Byanditswe (Comment raisonner à partir des Écritures, ku ipaji ya 161-165).

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze