IGICE CYA 7
Nakora iki niba ntishimiye uko meze?
Ese incuro nyinshi ubabazwa n’uko umeze?
□ Yego □ Oya
Ese waba warigeze utekereza kuzibagisha cyangwa kurya indyo yihariye kugira ngo urusheho kuba mwiza?
□ Yego □ Oya
Bigushobokeye, ni iki wumva wahindura ku mubiri wawe? (Shyira akaziga ku byo wumva wahindura.)
Uko ureshya
Ibiro
Uko uteye
Umusatsi
Ibara ry’uruhu
Ijwi
NIBA washubije yego ku bibazo bibiri bya mbere kandi ukaba washyize akaziga ku bintu bitatu cyangwa birenga mu biri munsi y’ikibazo cya gatatu, zirikana ibi bikurikira: birashoboka cyane ko abandi batagaya uko usa nk’uko wowe ubibona. Biroroshye ko wakwiheba ugahangayikishwa cyane n’uko usa. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa batinya cyane kubyibuha kurusha uko batinya intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi, kurwara kanseri cyangwa gupfusha ababyeyi.
Ni koko, uko umeze bigira icyo bihindura ku kuntu wibona ndetse n’uko abandi bagufata. Umukobwa witwa Maritza, ufite imyaka 19, yaravuze ati “tukiri bato, bakuru banjye bari beza cyane, ariko jye nari umwana muto ubyibushye. Ku ishuri bakundaga kumvugiraho. Ariko icyambabazaga kurushaho, ni uko mama wacu yari yarampimbye izina ry’imbwa ye nto yari ibyibushye cyane!” Umukobwa witwa Julie ufite imyaka 16, na we ibintu nk’ibyo byamubayeho. Yaravuze ati “ku ishuri hari umukobwa wajyaga anserereza ambwira ko mfite ‘amenyo nk’ay’urukwavu.’ Nubwo icyo kitari ikibazo gikomeye, ntibyaburaga kumbabaza; kugeza n’ubu numva amenyo yanjye antera isoni.”
Ese uhangayikishijwe cyane n’uko umeze?
Guhangayikishwa n’uko ugaragara si bibi. Ni mu gihe kuko na Bibiliya hari abagabo n’abagore yavuze ko bari beza. Abo ni nka Sara, Rasheli, Yozefu, Dawidi na Abigayili. Bibiliya ivuga ko umukobwa witwaga Abishagi yari “mwiza bihebuje.”—1 Abami 1:4.
Icyakora abenshi mu rubyiruko bahangayikishwa cyane n’uko bameze. Urugero, hari abakobwa bumva ko iyo umuntu ananutse ari bwo aba ari mwiza. Ibyo biterwa n’uko abakobwa bagaragara mu binyamakuru byamamaza imideri usanga na bo bananutse cyane. Abakobwa baba birengagije ko ayo mafoto aba yaratunganyijwe hifashishijwe orudinateri, bagahindura isura y’uwo muntu bakamugira mwiza. Nanone icyo batazi ni uko abagaragara kuri ayo mafoto baba bariyicishije inzara ngo bakomeze kugaragara neza. Icyakora, kwigereranya n’amafoto y’abo ubona mu binyamakuru bishobora gutuma urushaho kwiheba. None se wakora iki niba koko udashimishijwe n’uko ugaragara? Icya mbere ukwiriye gukora ni uko ukwiriye kwirinda gukabya.
Ese ubona ibintu nk’uko biri koko?
Ese waba warigeze kwirebera mu ndorerwamo itameze neza? Ishusho ureba mu ndorerwamo ishobora kukwereka ko wabaye munini cyangwa muto, bitandukanye n’uko uri koko. Uko biri kose, iyo shusho ubona ntikugaragaza uko uri.
Mu buryo nk’ubwo, abenshi mu bakiri bato bibona uko batari. Urugero, ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abakobwa bagera kuri 58 ku ijana mu babajijwe, bivugiye ko bafite umubyibuho ukabije, nyamara mu by’ukuri 17 ku ijana bonyine ni bo bari babyibushye. Mu bundi bushakashatsi bwakozwe, abagera kuri 45 ku ijana mu babajijwe mu by’ukuri bari bananutse, ariko bo batekerezaga ko bafite umubyibuho ukabije.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abenshi mu bakobwa baba bahangayikishijwe n’umubyibuho, mu by’ukuri nta mpamvu baba bafite yo guhangayika. Birumvikana ko ibyo bidashobora kuguhumuriza niba koko ubyibushye. Niba nawe ubyibushye, byaba biterwa n’iki?
Hari igihe byaba biterwa n’uko ari ko wavutse. Abantu bamwe baba bananutse kubera ko ari ko bateye. Ariko niba waravukanye umubiri wo kubyibuha kandi ukagira ibinure byinshi, ntushobora kunanuka. Nubwo waba ufite ibiro bihuje n’uburebure bwawe, ushobora kuba wumva ubyibushye kuruta uko wabyifuzaga. Nubwo gukora siporo no kugira indyo yihariye bishobora kugufasha, muri rusange nta cyo byahindura ku miterere wavukanye y’umubiri wawe.
Indi mpamvu ibitera ishobora kuba ari imihindagurikire isanzwe ibaho mu gihe cy’amabyiruka. Iyo umukobwa ageze mu gihe cy’amabyiruka, ibinure byo mu mubiri we biva ku 8 ku ijana by’ibiro byose by’umubiri we bikagera kuri 22 ku ijana. Icyakora uko umuntu agenda akura ibintu nk’ibyo birahinduka, ku buryo umukobwa ubyibuha afite imyaka nka 11 cyangwa 12, ava mu gihe cy’amabyiruka ari umukobwa w’inkumi uteye neza. Ariko se, wakora iki niba umubyibuho wawe uterwa no kurya nabi cyangwa kudakora siporo? Wakora iki se niba ushaka kugabanya ibiro kugira ngo ugire ubuzima bwiza?
Jya ushyira mu gaciro
Bibiliya itsindagiriza akamaro ko ‘kudakabya’ mu byo umuntu akora (1 Timoteyo 3:11). Irinde kugira amafunguro usimbuka cyangwa ngo wiyicishe inzara. Birashoboka ko uburyo bwiza bwo kugabanya ibiro, ari ugufata ingamba zo kurya ibigirira umubiri akamaro no gukora siporo.
Si ngombwa ko ugira indyo yihariye. Urugero, hari ibinini bishobora kugabanya mu gihe gito ipfa wagiriraga amafunguro. Ariko umubiri ntutinda kubimenyera, ku buryo wongera kumva ushaka kurya. Hari n’igihe bituma umubiri wawe ukura intungamubiri nke mu byokurya, nyamara ntibikubuze gusubirana ibiro wari ufite. Ubwo ntitwiriwe tuvuga izindi ngaruka nko guhondobera, ukwiyongera k’umuvuduko w’amaraso, guhangayika ndetse no kubatwa n’iyo miti. Ibyo bishobora no kukubaho mu gihe unywa ibinini bigabanya amazi mu mubiri cyangwa bituma umubiri wawe urushaho gutwika ibinure.
Ku rundi ruhande ariko, kugira gahunda nziza yo kurya no gukora siporo buri gihe, bizatuma ugaragara neza kandi wumve umeze neza. Incuro nyinshi mu cyumweru, nujya ukora imyitozo ngororamubiri bizagufasha kubungabunga ubuzima bwawe. Gukora siporo yoroshye nko kugenda n’amaguru wihuta cyangwa kuzamuka amadarajya bishobora kuba bihagije.
Ntukiyicishe inzara bitewe no gutinya kubyibuha
Bamwe mu rubyiruko bashaka kunanuka, baguye mu mutego wo kwiyicisha inzara, iyo akaba ari indwara umuntu arwara akanga kurya ngo atabyibuha. Umukobwa witwa Masami yamaze amezi ane yivuza iyo ndwara. Nyuma yaho yaravuze ati “iyo abantu bambwiraga bati ‘usigaye umeze neza,’ naribwiraga nti ‘bishobora kuba biterwa n’uko ntangiye kubyibuha.’ Mu bihe nk’ibyo, narariraga ngatekereza nti ‘iyaba nari nshoboye gusubirana ibiro nari mfite mu mezi ane ashize!’”
Ubwo burwayi bushobora kuza mu buryo bworoshye. Umukobwa ashobora gutangira kurya indyo yihariye abona nta cyo bitwaye, kugira ngo wenda agabanukeho ibiro bike. Ariko yamara gutakaza ibyo biro, na bwo akumva atanyuzwe. Yakwireba mu ndorerwamo akigaya ati “ndacyabyibushye cyane!” Nuko akiyemeza kugabanyaho ibindi biro. Nyuma yaho akagabanyaho ibindi bike, bityo bityo. Ubwo aba atangiye kurwara iyo ndwara yo kwiyicisha inzara.
Niba ufite ibimenyetso by’iyo ndwara yo kwiyicisha inzara cyangwa ufite ikibazo mu mirire, ugomba gushaka ugufasha. Bibwire umubyeyi cyangwa undi muntu ukuze wizeye. Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.
Ubwiza nyakuri
Muri rusange, Bibiliya ntiyibanda cyane ku bwiza bugaragara inyuma cyangwa uko umuntu ateye. Ahubwo igaragaza ko imico y’umuntu ari yo ituma aba mwiza cyangwa akaba mubi mu maso y’Imana.—Imigani 11:20, 22.
Reka dufate urugero rwa Abusalomu umuhungu w’Umwami Dawidi. Bibiliya igira iti “muri Isirayeli yose nta muntu n’umwe wari uhwanyije uburanga na Abusalomu, ngo aratwe cyane nka we. Kuva mu bworo bw’ikirenge kugeza mu gitwariro, nta nenge n’imwe yagiraga” (2 Samweli 14:25). Nyamara, uwo musore yabaye umuhemu. Ubwibone no kwisumbukuruza byamuteye gushaka kwigarurira ubwami bw’umwami washyizweho na Yehova. Bityo rero, Bibiliya ntishimagiza ubwiza bwa Abusalomu, ahubwo igaragaza ko yari umuhemu n’umwicanyi w’umugome.
Icyo ukwiriye kuzirikana ni iki: ‘Yehova agera imitima,’ ntareba uko umukobwa ateye cyangwa ko umuhungu afite ibigango (Imigani 21:2). Ubwo rero nubwo kwifuza kugaragara neza atari bibi, icy’ingenzi cyane ni ukugira imico myiza. Kandi n’ubundi, ikizatuma abantu bagukunda ni imico myiza ufite, si ukugira ibigango cyangwa kuba uteye neza.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 10
Hari abakiri bato benshi bahanganye n’indwara zidakira cyangwa babana n’ubumuga. Ese niba ari uko umerewe, wabyihanganira ute?
UMURONGO W’IFATIZO
“Abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima.”—1 Samweli 16:7.
INAMA
Niba ushaka kugabanya ibiro . . .
● Ntukareke gufata ifunguro rya mu gitondo. Nurireka bizatuma urushaho gusonza, bitume uza kurya byinshi kurusha ibyo wari kurya.
● Ujye unywa ikirahuri kinini cy’amazi mbere yo kurya. Ibyo bizatuma utarya byinshi kandi bigufashe kugena uko ibyo ugiye kurya bingana.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Hari abahanga bavuze ko iyo wiyicishije inzara kugira ngo ugabanye ibiro, hari igihe bitagira icyo bitanga. Umubiri wawe ushobora kubifata nk’aho wagize ikibazo gikomeye, ugakora uko ushoboye kose ukagaruza bya biro watakaje.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora kugira ngo nite ku buzima bwanjye:
Gahunda yanjye yo gukora siporo ikubiyemo:
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki:
UBITEKEREZAHO IKI?
● Iyo wirebye wumva umeze ute?
● Ni ibihe bintu bishyize mu gaciro wakora kugira ngo urusheho kugaragara neza?
● Ni iyihe nama wagira incuti yawe ifite ikibazo cyo kutarya?
● Wafasha ute murumuna wawe kudahangayikishwa cyane n’uko ameze?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 69]
“Namaze igihe kinini banseka bitewe n’uko nari mfite amaso manini. Nanjye nitoje kujya mbiseka ariko nanone nkishimira imico myiza nari mfite. Amaherezo naje kubimenyera. Ubu nishimira uko meze.’’—Amber
[Ifoto yo ku ipaji ya 68]
Uko wibwira ko umeze ni kimwe no kwirebera mu ndorerwamo itameze neza