ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 15
  • Ese mpangayikishwa n’isura yanjye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese mpangayikishwa n’isura yanjye?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umwitozo: Ese ndahangayitse?
  • Kuki ntashimishwa n’uko nteye?
  • ‘Ese nagombye guhindura isura yanjye?’
  • Ikintu cyiza wakora
  • Kuki mpangayikishwa n’uko ngaragara?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
  • Nakora iki niba ntishimiye uko meze?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Nakora iki ngo ngabanye ibiro?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2013
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 15

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese mpangayikishwa n’isura yanjye?

  • Umwitozo: Ese ndahangayitse?

  • Kuki ntashimishwa n’uko nteye?

  • Ese nagombye guhindura isura yanjye?

  • Ikintu cyiza wakora

  • Inkuru ya Julia

Umwitozo: Ese ndahangayitse?

  1. Ni iyihe nteruro isobanura neza uko wiyumva?

    • Sinyuzwe rwose n’uko meze.

    • Hari igihe numva nyuzwe n’uko meze.

    • Igihe cyose numva nyuzwe n’uko meze.

  2. Bigushobokeye, ni iki wumva wahindura ku mubiri wawe?

    • Uko ureshya

    • Ibiro

    • Uko uteye

    • Umusatsi

    • Ibara ry’uruhu

    • Ibigango

    • Ibindi

  3. Uzuza interuro ikurikira:

    Numva ntanyuzwe n’uko nteye . . .

    • iyo ngiye ku munzani.

    • iyo nirebye mu ndorerwamo.

    • iyo nigereranyije n’abandi (incuti, abanyamideri cyangwa ibyamamare muri za filimi).

  4. Uzuza interuro ikurikira:

    Nipima ibiro . . .

    • rimwe ku munsi.

    • rimwe mu cyumweru.

    • incuro nke mu cyumweru.

  5. Ni ayahe magambo asobanura neza uko wiyumva?

    • Kudashimishwa n’uko uteye. (Urugero: “buri gihe iyo nirebye mu ndorerwamo, mbona nkabije kubyibuha, mbese meze nk’igikoko. Nagerageje no kwiyicisha inzara kugira ngo ndebe ko nananuka.”​—Serena.)

    • Gushyira mu gaciro. (Urugero: “ntituzigera tunyurwa mu buryo bwuzuye n’uko duteye. Icyo dusabwa ni ukwemera uko turi, kuko guhangayikishwa n’ikintu tudashobora kugira icyo dukoraho byaba ari ubupfapfa.”​—Natanya.)

Bibiliya itubwira ko tutagomba kwitekerezaho ‘ibirenze ibyo tugomba gutekereza’ (Abaroma 12:3). Ku bw’ibyo, kwitekerezaho mu rugero runaka ni ngombwa kandi birakwiriye. Ni yo mpamvu woza amenyo kandi ukagira isuku.

Ariko se byagenda bite mu gihe uhora ubabazwa n’isura, kugeza ubwo bigutesheje umutwe? Niba ari uko bimeze, ukwiriye kwibaza uti . . .

Kuki ntashimishwa n’uko nteye?

Mu mpamvu zitandukanye zishobora kubitera, harimo:

  • Itangazamakuru. “Abakiri bato bahundagazwaho amafoto atuma bumva ko tugomba guhora tunanutse kugira ngo tube beza. Ibyo bituma twumva ko niba tutananutse turi babi.”​—Kellie.

  • Ababyeyi. “Nabonye ko iyo umubyeyi w’umugore atanyuzwe n’uko ateye, akenshi umukobwa we na we yiyumva atyo. Ni ko bishobora no kugenda ku mubyeyi w’umugabo n’umuhungu we.”​—Rita.

  • Kwisuzugura. “Abantu batanyurwa n’uko bateye, bakunda gusaba abandi kubabwira ibyiza babona ku isura yabo. Ibyo rwose bitesha umuntu umutwe!”​—Jeanne.

Uko impamvu ituma utanyurwa n’isura yawe yaba iri kose, ushobora kwibaza uti . . .

‘Ese nagombye guhindura isura yanjye?’

Dore icyo bamwe mu rungano rwawe babivugaho.

“Kubera ko udashobora guhindura ibintu byose bitakunyuze ku mubiri wawe, byaba byiza wemeye uko uteye, ukemera inenge ufite. Ibyo bishobora gutuma abandi batanazibona.”​—Rori.

“Kora uko ushoboye kugira ngo ugire ubuzima bwiza. Iyo ufite ubuzima bwiza, ugira isura ubusanzwe wagombye kuba ufite. Kandi niba umuntu adashobora kugukundira uwo uri we (aho kugukundira isura yawe), uwo ntazaba ari incuti yawe.”​—Olivia.

Umwanzuro: Kora uko ushoboye kose kugira ngo ugire isura nziza, ubundi witurize. Guhangayikishwa bikabije n’isura yawe bishobora guteza akaga. (Reba “inkuru ya Julia.”)

Ku rundi ruhande, gushyira mu gaciro bizatuma wishimira isura yawe, nk’uko umukobwa witwa Erin yabivuze, agira ati “mu by’ukuri hari igihe numva ntanyuzwe n’isura yanjye. Ariko mbura amahoro ari uko gusa nibanze ku nenge mfite. Ubu nkora imyitozo ngororamubiri buri gihe kandi nkarya neza, ibindi bikizana.”

Ikintu cyiza wakora

Nushyira mu gaciro, ukirinda gukabya kwita ku isura yawe, uzabona ko burya uri mwiza. Bibiliya ishobora kubigufashamo. Idutera inkunga yo kwitoza gukora ibi bikurikira:

  • Kunyurwa: “Ibyiza ni ukwishimira ibyo dufite aho kwifuza ibindi, kuko ibyo nta cyo bimaze. Ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.”​—Umubwiriza 6:9, Contemporary English Version.

  • Gukora siporo ishyize mu gaciro: “Imyitozo y’umubiri igira umumaro muri bike.”​—1 Timoteyo 4:8.

  • Kugira ubwiza bw’imbere: “Abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima.”​—1 Samweli 16:7.

“Mu maso hacu hagaragaza uko twiyumva. Iyo umuntu anyuzwe, abandi barabibona kandi bigatuma bamwishyikiraho.”​—Sarah.

“Abantu bakunze guhita bakururwa n’uburanga. Ariko ikintu cy’ingenzi abantu bazasigara bakwibukiraho, ni ubwiza bwawe bw’imbere n’imico myiza yawe.”​—Phylicia.

Reba no mu Migani 11:22; Abakolosayi 3:10, 12; 1 Petero 3:3, 4.

Inkuru ya Julia

“Igihe nari mfite imyaka 16, nari mpanganye n’ikibazo cyo kubyibuha. Sinigeze mbyibuha bikabije, ariko nanone sinanutse cyane. Nari mfite ibicece. Natekerezaga ko iyo nza kugabanya ibiro ho gato, wenda byari gutuma abahungu bankunda.

Ibyo byatumye ntangira kwiyicisha inzara ngo mbigereho. Kunanuka naje kubigeraho, ariko mbikurizamo uburwayi. Naje gukira, ariko na n’ubu ndacyahangana n’ingaruka zo mu byiyumvo. Ubu ikibazo mfite, ni ibyokurya. Buhoro buhoro naje kwiyakira, nemera uko ndi. Ndya neza kandi ngakora siporo. Ariko iyo hari ikintu gitumye ntishimira isura yanjye, ikintu cya mbere nkora ni ukureka kurya.

“Bishobotse, nabwira bagenzi banjye b’urubyiruko ko bakwiriye kuzirikana ko abantu batareba kimwe. Uko waba umeze kose, hari abantu bazatekereza ko uri mwiza cyane, na ho abandi babone ko uri mubi. Icy’ingenzi ni uko ugira amagara mazima. Icyo ni cyo gifite agaciro ku bantu bakwitaho by’ukuri.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze