ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 93
  • Nakora iki ngo ngabanye ibiro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo ngabanye ibiro?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese nkwiriye kugabanya ibiro?
  • Ni ubuhe buryo bwiza nakoresha?
  • Icyo wakora
  • Nakora iki ngo ndye indyo yuzuye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki niba ntishimiye uko meze?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Kuki nkwiriye kwita ku buzima bwanjye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ese mpangayikishwa n’isura yanjye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 93
Umusore wireba mu ndorerwamo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ngabanye ibiro?

  • Ese nkwiriye kugabanya ibiro?

  • Ni ubuhe buryo bwiza nakoresha?

  • Icyo wakora

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Ese nkwiriye kugabanya ibiro?

Bamwe mu bakiri bato baba bifuza kugabanya ibiro. Dore zimwe mu mpamvu zibitera . . .

  • Abantu benshi bahangayikishwa n’uko bagaragara kuruta ubuzima bwabo. Hari abareka kurya rimwe na rimwe, abandi bakanywa ibinini byo kugabanya ibiro. Icyakora usanga ibyo nta cyo bigeraho kandi bibateza ibibazo.

    “Hari abakobwa biyicisha inzara kugira ngo bakunde bananuke. Ibyo byangiza ubuzima bwabo kandi gusubira uko bari bameze, birabagora.”—Hailey.

  • Abantu benshi usanga bahangayikishwa n’uko bafite ibiro byinshi kandi mu by’ukuri nta byo bafite. Hari igihe umuntu aba afite ibiro biringaniye, ariko yakwigereranya n’abantu yifuza kwigana bagaragara mu bitangazamakuru, akumva ahangayitse.

    “Igihe nari mfite imyaka 13, nakundaga kwigereranya n’inshuti zange. Nibwiraga ko ninsa na bo ari bwo bazanyemera, ubwo rero nakoraga ibishoboka byose kugira ngo nanuke cyane.”—Paola.

Ariko nanone, hari igihe bamwe mu bakiri bato baba bakeneye kugabanya ibiro. Dukurikije raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima . . .

  • Ku isi hose, abakiri bato bari mu kigero k’imyaka iri hagati 5 na 19, bagera kuri miriyoni 340 baba bafite umubyibuho ukabije.

  • Mu mwaka wa 1975, abantu 4 ku ijana bari hagati y’imyaka 5 na 19, bari bafite umubyibuho ukabije. Naho mu mwaka wa 2016, uwo mubare warazamutse ugera kuri 18 ku ijana.

  • Mu duce twinshi two ku isi, biramenyerewe kubona abantu bafite umubyibuho ukabije kuruta kubona abantu bananutse.

  • Ikibazo cy’umubyibuho ukabije kigaragara no mu bihugu bikennye, ndetse no mu miryango ifite imirire mibi..

Ni ubuhe buryo bwiza nakoresha?

Wahitamo ubuhe buryo?

  1. Kureka kurya.

  2. Gukora siporo no kurya mu buryo buringaniye.

  3. Kunywa ibinini bigabanya ibiro.

Igisubizo: Uburyo bwa 2: Gukora siporo no kurya mu buryo buringaniye.

Kwanga kurya ibyokurya runaka cyangwa kureka kurya bishobora gusa naho bigufashije mu gihe gito. Ariko bishobora kwangiza ubuzima bwawe kandi wabihagarika ukongera kugira umubyibuho ukabije.

Ku rundi ruhande ariko, iyo wishyiriyeho intego yo kugira ubuzima bwiza wishimira uko umeze. Dogiteri Michael Bradleya yaravuze ati: “Guhinduranya imirire na siporo ukora, ni bwo buryo bwihuse bwo kugabanya umubyibuho kandi bwizewe.” Yashakaga kuvuga iki? Niba ushaka kugabanya umubyibuho si byiza ko uhangayikishwa no kumenya ngo urarya ibi ureke ibi, ahubwo byaba byiza uhinduye uko wabagaho.

Icyo wakora

Bibiliya itubwira ko tutagomba ‘gukabya mu byo dukora,’ kandi ibyo bikubiyemo no kurya (1 Timoteyo 3:11). Nanone idusaba kwirinda kugwa ivutu (Imigani 23:20; Luka 21:34). Niba wifuza kugira ubuzima bwiza, jya uzirikana ayo mahame, hanyuma ugerageze gukora ibi bikurikira:

  • Umusore witegereza ibyo agiye kurya

    Itoze kurya ibyokurya bifitiye akamaro umubiri wawe.

    Si byiza ko ukabya kugenzura ibyokurya, ariko ukeneye kugira ubumenyi bw’ibanze ku byo urya kandi ugashyira mu gaciro. Kurya indyo yuzuye bizagufasha kugumana ibiro biringaniye.

  • Umusore urimo agenda

    Jya ukora siporo buri gihe.

    Jya utekereza ikintu wakora buri munsi cyatuma uticara hamwe. Urugero, niba urimo uzamuka muri etaje, jya unyura muri esikariye aho kwifashisha bya byuma bizamura abantu cyangwa bikabamanura. Ushobora no gukina imikino isaba imbaraga aho guhora ukina imikino isaba ko uhora wicaye.

  • Umusore uhitamo kurya ibyokurya bifite akamaro

    Aho kurya ibyokurya bidafashije, uge urya ibyuzuye intungamubiri.

    Umukobwa witwa Sophia yaravuze ati: “Nkunda kurya imboga n’imbuto. Ibyo bindinda kugirira ipfa ibyokurya bidafashije.”

  • Umusore wanga ko bamwongera ibyokurya

    Jya urya buhoro.

    Hari abantu barya hutihuti kugira ngo batumva ko bahaze kandi bagishaka kurya. Ubwo rero jya urya witonze. Jya urya kimwe, nihashira akanya ufate ibindi. Uzageraho wumve uhaze.

  • Umusore usoma ibyanditse ku byo agiye kurya

    Jya umenya ingano y’ibitera imbaraga iri mu byo urya.

    Jya usoma amabwiriza aba yanditse ku rupapuro cyangwa ku icupa ririmo ibyo ugiye kurya. Akenshi usanga za fanta, ibyokurya bacuruza muri za resitora, cyangwa za gato byongera umubyibuho.

  • Umusore urimo arya ibyokurya ibintu bifite isukari avuye muri siporo

    Jya ushyira mu gaciro.

    Sara ufite imyaka 16, yaravuze ati: “Nahoraga mpangayikishijwe no kumenya ingano y’ibitera imbaraga biri mu mafunguro ngiye gufata.” Ibyo ntibikwiriye kuguhangayikisha. Ushobora kujya ucishamo, na byo ukabirya.

Inama: Bwira muganga ko uhangayikishijwe n’umubyibuho. Uwo muganga azashingira ku makuru watanze n’imimerere urimo, maze agufashe kumenya icyo wakora ngo umererwe neza.

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Nikki

“Umuntu ashobora kuba yifuza kumera nk’abantu bagaragara mu bitangazamakuru, ibyo bituma iyo yirebye mu ndorerwamo yumva yiyanze. Ariko ibyo si byo, kuko tutameze kimwe. Iyo dukoze uko dushoboye kose kugira ngo dukomeze kugira amagara mazima, dushimishwa n’uko turi.”—Nikki.

Lorenzo

“Iyo ntatekereje hakiri kare ibyo ndi burye, birangira ndiye ibyo muri resitora, biba bihenze kandi akenshi bigira ingaruka ku mubiri. Nanone mba nifuza gukora siporo zituma umutima utera cyane. Iyo nzirangije, numva meze neza. Ariko iyo ntabipanze mbere y’igihe, birangira mbuze umwanya.”—Lorenzo.

Isubiramo: Nakora iki ngo ngabanye ibiro?

Aho guhangayikishwa birenze urugero n’ibyo urya, itoze kurya ibyokurya by’ingirakamaro. Kugira ngo ubigereho, wakora ibi bikurikira:

  • Menya ibyokurya by’ingirakamaro ibyo ari byo. Ukeneye kugira ubumenyi bw’ibanze ku byo urya kandi ugashyira mu gaciro.

  • Jya ukora siporo buri gihe. Jya utekereza ikintu wakora buri munsi cyatuma uticara hamwe.

  • Aho kurya ibyokurya bidafashije, uge urya ibyuzuye intungamubiri. Jya urya ibyokurya bifite akamaro, ibyo bizakurinda kugirira ipfa ibyokurya bidafashije.

  • Jya urya buhoro. Ntukarye hutihuti ahubwo jya urya witonze. Uzageraho wumve uhaze.

  • Jya umenya ingano y’ibitera imbaraga iri mu byo urya. Jya usoma amabwiriza aba yanditse ku rupapuro cyangwa ku icupa ririmo ibyo ugiye kurya.

  • Jya ushyira mu gaciro. Ntugakabye guhangayikishwa n’ingano y’ibitera imbaraga biri mu mafunguro ugiye gufata.

a Byavuye mu gitabo When Things Get Crazy With Your Teen.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze