Indirimbo ya 85
Ingororano ya Yehova itagabanyije
Igicapye
1. Yehova Imana azirikana
Abamukorera bose.
Azi ko kwitanga kwabo bituma
Bagira ibyo bigomwa.
Niba warasize incuti zawe,
Yah arabizirikana.
Yaguhaye abavandimwe beza,
N’ibyiringiro by’isi nshya.
(INYIKIRIZO)
Yehova Imana y’urukundo,
Nabahe ingororano nyinshi.
Muhungire mu mababa ye
We Mana yizerwa kandi y’ukuri.
2. Hari abantu bigomwe gushaka,
Ari bo babyishakiye.
Nibakomeza gushaka Ubwami,
Bazibonera inyungu.
Tuzi ko baba bafite irungu,
Kuko bigomwe gushaka.
Twebwe twese abavandimwe babo,
Tujye tubashyigikira.
(INYIKIRIZO)
Yehova Imana y’urukundo,
Nabahe ingororano nyinshi.
Muhungire mu mababa ye
We Mana yizerwa kandi y’ukuri.
(Reba nanone Abac 11:38-40; Rusi 2:12; Mat 19:12.)