ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 26 pp. 183-187
  • Nakora iki hagize unsaba ko turyamana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki hagize unsaba ko turyamana?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Menya impamvu gusambana ari bibi
  • Jya uterwa ishema n’ibyo wizera
  • Komera ku mwanzuro wafashe
  • Jya ugira ubushishozi
  • Ese kuryamana na we bizatuma arushaho kunkunda?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Nakwirinda nte abashaka ko turyamana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nasobanurira abandi nte uko mbona ibirebana n’ibitsina?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Jya uganira n’abana bawe ibihereranye n’ibitsina
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 26 pp. 183-187

IGICE CYA 26

Nakora iki hagize unsaba ko turyamana?

“Abanyeshuri bakunze kugirana agakungu bashaka gusa kureba niba bazagera ubwo baryamana, ndetse banarebe umubare w’abandi banyeshuri bazemera kuryamana na bo.”—Penny.

“Hari abahungu babivuga ku mugaragaro. Bigamba ko bafite abakobwa b’incuti zabo, ariko ko bitababuza kuryamana n’abandi bakobwa.”—Edward.

MURI iki gihe, hari benshi mu bakiri bato bagenda bigamba ko bafite abo baryamana na bo bagamije kwimara irari ry’ibitsina gusa, nta bundi bucuti bafitanye. Hari n’ababa bafite abantu bakwemera kuryamana na bo igihe babishatse, batiriwe “birushya” ngo barabanza gukundana.

Ntibitangaje ko nawe ushobora gutekereza utyo (Yeremiya 17:9). Umusore witwa Edward twigeze kuvuga, yaravuze ati “hari abakobwa benshi bansabye ko turyamana, ariko kubahakanira ni cyo kintu cyankomereye kurusha ibindi byose kuva mbaye Umukristo. Kubangira byaranduhije cyane!” Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya wazirikana, mu gihe hagize ugusaba ko muryamana?

Menya impamvu gusambana ari bibi

Gusambana ni icyaha gikomeye cyane ku buryo n’abagikora ‘batazaragwa ubwami bw’Imana’ (1 Abakorinto 6:9, 10). Ibyo ni ukuri, n’iyo ababikora baba bitwa ko bakundana cyangwa ari ugupfa kuryamana gusa. Kugira ngo wirinde kugwa muri uwo mutego, ukwiriye kubona ubusambanyi nk’uko Yehova abubona.

“Nemera ntashidikanya ko gukurikiza inzira za Yehova ari bwo buryo bwo kubaho buruta ubundi bwose.”—Karen, wo muri Kanada.

“Ujye wibuka ko ufite ababyeyi, ukagira incuti nyinshi kandi ukaba ufite itorero ubarizwamo. Uramutse uguye muri icyo gishuko waba utengushye abo bantu bose!”—Peter, wo mu Bwongereza.

Nubona ubusambanyi nk’uko Yehova abubona, ‘uzanga ibibi,’ nubwo umubiri wo ari byo uba ushaka.—Zaburi 97:10.

Soma iyi mirongo: Intangiriro 39:7-9. Zirikana ukuntu Yozefu yagize ubutwari bwo kutagwa mu gishuko cy’ubusambanyi, uzirikane n’icyabimufashijemo.

Jya uterwa ishema n’ibyo wizera

Ni ibisanzwe ko abakiri bato bashyigikira kandi bakavuganira ikintu bemera. Uzaterwa ishema no gushyigikira amahame y’Imana binyuze ku myifatire yawe.

“Jya uvuga hakiri kare ko ufite amahame mbwirizamuco ugenderaho.”—Allen, wo mu Budage.

“Abahungu twiganaga mu mashuri yisumbuye bari bazi uwo ndi we. Bari bazi neza ko kugerageza kunshuka byari ukurushywa n’ubusa.”—Vicky, wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuvuganira ibyo wizera ni ikimenyetso kigaragaza ko umaze kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka.—1 Abakorinto 14:20.

Soma uyu murongo: Imigani 27:11. Reba uko imyifatire yawe myiza yashimisha umutima wa Yehova.

Komera ku mwanzuro wafashe

Guhakana ni byiza. Icyakora, hari abashobora kukwibeshyaho bakibwira ko ushaka ko bakwinginga.

“Ibyawe byose, hakubiyemo uko wambara, uko uvuga, abo uvugana na bo n’uburyo usabana n’abantu, byose byagombye kugaragaza ko udashaka kuryamana na bo.”—Joy, wo muri Nijeriya.

“Ugomba gutuma bamenya neza ko batazigera baryamana nawe. Ntuzigere na rimwe wemera ibintu abahungu baguha bashaka kukugusha neza. Bashobora kubyuririraho, mbese nk’aho ubarimo umwenda ugomba kubishyura.”—Lara, wo mu Bwongereza.

Nugira umwanzuro ufata Yehova azagufasha. Dawidi, umwanditsi wa zaburi, ashingiye ku byamubayeho, yavuze ko ‘ku muntu w’indahemuka, [Yehova] azaba indahemuka.’—Zaburi 18:25.

Soma uyu murongo: 2 Ibyo ku Ngoma 16:9. Zirikana ko Yehova yiteguye gufasha abantu bose bashaka gukora ibyo ashaka.

Jya ugira ubushishozi

Bibiliya igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Ayo magambo wayakurikiza ute? Uzayashyira mu bikorwa nugira ubushishozi.

“Ujye ukora uko ushoboye kose witandukanye n’abantu bakunda kuvuga ibyo bintu.”—Naomi, wo mu Buyapani.

“Ntukagire uwo uha aderesi yawe cyangwa nomero yawe ya telefoni.”—Diana, wo mu Bwongereza.

Genzura neza ibyo uvuga, uko witwara n’abo mugendana, ndetse n’ahantu ukunze kujya. Hanyuma wibaze uti ‘ese aho jye sinaba mfite ibyo nkora, wenda ntanabizi, bishobora gutuma abandi baza kunsaba ko turyamana?’

Soma iyi mirongo: Intangiriro 34:1, 2. Reba uburyo Dina yagezweho n’ibintu bibabaje bitewe n’uko yari ari ahantu hadakwiriye.

Ujye wibuka ko Yehova Imana abona ko gusambana ari icyaha gikomeye; nawe ni uko ukwiriye kubibona. Nukomeza gukora ibyiza, uzagira umutimanama ukeye imbere y’Imana kandi uzagaragaza ko wiyubaha. Nk’uko umukobwa witwa Carly yabivuze, “kuki wakwemera kugirwa igikoresho n’umuntu ugamije kwinezeza by’akanya gato? Jya uba maso urinde imishyikirano myiza ufitanye na Yehova, kuko yagutwaye igihe kirekire kugira ngo uyigereho!”

MU GICE GIKURIKIRA:

Abahungu bavuga ko bakunda umukobwa umeze ate? Igisubizo cy’icyo kibazo gishobora kugutangaza!

UMURONGO W’IFATIZO

“Mukore uko mushoboye kose kugira ngo amaherezo muzasangwe mu mahoro, mudafite ikizinga kandi mutagira inenge.”—2 Petero 3:14.

INAMA

Ihatire kugira imico iboneye (1 Petero 3:3, 4). Uko uzarushaho kugira imico myiza, ni na ko uzarushaho gukundwa n’abantu b’imico myiza.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Yehova ashaka ko wazakora imibonano mpuzabitsina ari uko umaze gushaka, kuko yayiteganyirije abashakanye kugira ngo ibashimishe. Icyo gihe noneho uzaba udahangayitse kandi uticuza, nk’uko bijya bigendekera abishora mu busambanyi.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora kugira ngo nigane Yozefu wanze kwishora mu bwiyandarike: ․․․․․

Dore icyo nzakora kugira ngo nirinde gukora ikosa nk’iryo Dina yakoze: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki gusambana ari bibi, nubwo umubiri udatunganye wo ari byo uba wifuza?

● Uzakora iki nihagira ugusaba ko muryamana?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 185]

“Jya ugira ubutwari! Hari umuhungu wigeze kumbwira amagambo yerekeza ku bitsina. Nahise mureba nabi cyane, ndamubwira nti ‘mvaho!,’ maze mpita nigendera.”—Ellen

[Ifoto yo ku ipaji ya 187]

Iyo usambanye uba witesheje agaciro cyane

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze