ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 29 p. 72-p. 73 par. 8
  • Ese umuntu ashobora gukora imirimo myiza ku Isabato?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese umuntu ashobora gukora imirimo myiza ku Isabato?
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Akora Imirimo Myiza ku Isabato
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yakundaga abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Yesu akiza abarwayi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 29 p. 72-p. 73 par. 8
Yesu aganira n’umuntu urwaye wari ku kidendezi cy’i Betesida

IGICE CYA 29

Ese umuntu ashobora gukora imirimo myiza ku Isabato?

YOHANA 5:1-16

  • YESU ABWIRIZA MURI YUDAYA

  • AKIRIZA KU KIDENDEZI UMUNTU WARI URWAYE

Yesu yakoze ibintu byinshi mu murimo ukomeye yakoreye i Galilaya. Ariko igihe Yesu yavugaga ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi,” yatekerezaga n’indi migi itari muri Galilaya. Ku bw’ibyo, yagiye “kubwiriza mu masinagogi y’i Yudaya” (Luka 4:43, 44). Ibyo byari bishyize mu gaciro kuko hari mu rugaryi kandi igihe cyo kujya mu munsi mukuru i Yerusalemu cyari cyegereje.

Iyo usomye Amavanjiri, ubona ko ibyo Yesu yakoreye i Yudaya ari bike ubigereranyije n’ibyo yakoreye i Galilaya. Nubwo muri rusange abantu b’i Yudaya batitabiriye ubutumwa bwiza, ntibyabujije Yesu kuhabwiriza abigiranye ishyaka no gukora imirimo myiza aho yabaga ari hose.

Bidatinze Yesu yerekeje mu murwa mukuru w’u Buyuda ari wo Yerusalemu, agiye kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 31. Mu gace kabagamo abantu benshi hafi y’Irembo ry’Intama, hari ikidendezi kinini cyitwaga Betesida. Abarwayi benshi, abatabona n’abamugaye, bazaga kuri icyo kidendezi. Kubera iki? Ni ukubera ko bizeraga ko iyo amazi y’icyo kidendezi yibirinduraga umuntu akajyamo yashoboraga gukira.

Hari ku Isabato, maze Yesu abona kuri icyo kidendezi umugabo wari umaze imyaka 38 arwaye. Yesu yaramubajije ati “mbese urashaka gukira?” Uwo murwayi aramusubiza ati “Nyagasani, simfite umuntu wo kunshyira mu kidendezi iyo amazi yibirinduye, kandi iyo nje, undi antanga kumanukiramo.”​—Yohana 5:6, 7.

Yesu yavuze ikintu cyatangaje uwo muntu kandi gitangaza n’undi muntu wese wacyumvise. Yaramubwiye ati “haguruka ufate ingobyi yawe ugende” (Yohana 5:8). Yahise ahaguruka. Ako kanya ahita akira, afata ingobyi ye atangira kugenda.

Abayahudi bavugana n’umuntu wari wakijijwe na Yesu

Aho kwishimira icyo gitangaza gikomeye cyari kibaye, Abayahudi baje kureba uwo muntu batangira kumucira urubanza bamubwira bati “ni ku Isabato, kandi amategeko ntiyemera ko utwara iyo ngobyi.” Ariko arabasubiza ati “uwankijije ni we wambwiye ati ‘fata ingobyi yawe ugende’ ” (Yohana 5:10, 11). Abo Bayahudi banenze umuntu wakizaga abantu ku Isabato.

Babajije uwo muntu bati “uwo muntu wakubwiye ngo ‘fata ingobyi yawe ugende’ ni nde?” Kuki bamubajije batyo? Ni uko Yesu yari “yigendeye kandi aho hakaba hari abantu benshi,” kandi uwo muntu wari wakijijwe ntiyari azi izina rya Yesu (Yohana 5:12, 13). Icyakora hari ahandi hantu uwo muntu yari kuzahurira na Yesu. Nyuma yaho yabonye Yesu mu rusengero, amenya ko ari we wari waramukirije ku kidendezi.

Yahise ajya kureba ba Bayahudi bari baramubajije uwamukijije, ababwira ko ari Yesu wamukijije. Abo Bayahudi bamaze kubimenya bagiye kureba Yesu. Ese bagiye kumureba kugira ngo bamenye aho avana imbaraga zo gukora ibyo bitangaza? Ashwi da! Ahubwo bamushakagaho impamvu kubera ko yakoraga ibintu byiza ku Isabato. Batangiye no kumutoteza!

  • Kuki Yesu yagiye i Yudaya, kandi se yakomeje gukora iki?

  • Kuki abantu benshi bajyaga ku kidendezi cyitwaga Betesida?

  • Ni ikihe gitangaza Yesu yakoreye kuri icyo kidendezi, kandi se Abayahudi babyakiriye bate?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze