“Genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu”
YESU amaze gukiza umuntu wari impumyi akoresheje ibumba ritose, yaramubwiye ati “genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Silowamu.” Uwo muntu yarumviye aragenda ariyuhagira, “agaruka ahumutse” (Yohana 9:6, 7). Ese icyo Kidendezi cy’i Silowamu cyari giherereye he? Ibintu byataburuwe mu matongo vuba aha biduha urumuri rushya ku bihereranye n’aho icyo kidendezi cyari giherereye.
Ba mukerarugendo benshi bajya basura ahantu i Yerusalemu hitwa Ikidendezi cy’i Silowamu, bacyitiranya na cya kidendezi kivugwa muri Yohana 9:7. Aho hantu basura, haherereye ku mpera y’umuyoboro w’amazi wa Hezekiya ureshya na metero 530, wubatswe mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu. Mu by’ukuri, icyo kidendezi ni icyo mu kinyejana cya kane Nyuma ya Yesu. Cyacukuwe n’abiyitaga Abakristo bo muri Byzance bari baribeshye batekereza ko ikidendezi kivugwa mu Ivanjiri ya Yohana kigomba kuba cyari giherereye ku mpera y’umuyoboro wa Hezekiya.
Ariko mu mwaka wa 2004, ikidendezi abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bavumbuye ni cyo Kidendezi cy’i Silowamu cyo mu gihe Yesu yari ku isi. Icyo kidendezi giherereye kuri metero 100 mu gace kari mu majyepfo y’iburasirazuba bw’aho bari baribeshye ko ari ho hari Ikidendezi cy’i Silowamu. Ni gute bavumbuye icyo kidendezi? Abayobozi b’uwo mujyi bashakaga gusana umuyoboro w’amazi mabi uca munsi y’ubutaka wari muri ako gace, bityo boherezayo abakozi bari bafite ibikoresho byinshi. Umuhanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo warebaga uko bacukura yaje kubona ingazi ebyiri zigaragara. Gucukura byarahagaritswe, maze Ikigo cya Isirayeli Gishinzwe Kubungabunga Ibintu Byaranze Amateka ya Kera y’Abisirayeli gitanga uruhushya rwo kuhacukumbura. Uruhande rumwe rw’icyo kidendezi rureshya na metero 70 hamwe n’inguni ebyiri byari byamaze gucukurwa.
Ibiceri bimwe na bimwe byataburuwe aho hantu basanze byarakoreshwaga mu mwaka wa kabiri, uwa gatatu n’uwa kane mu gihe Abayahudi bari barigometse ku butegetsi bw’Abaroma. Uko kwigomeka kwabaye hagati y’imyaka ya za 66 na 70 Nyuma ya Yesu. Ibyo biceri bigaragaza ko icyo kidendezi cyari kigikoreshwa kugeza muri 70, igihe Yerusalemu yasenywaga n’Abaroma. Hari ikinyamakuru kimwe cyagize kiti “icyo kidendezi cyarakoreshejwe kugeza ku iherezo ryo kwigomeka, nyuma yaho ni bwo abantu bakiretse. Ako gace gafite ubutumburuke bwo hasi kurusha ahandi muri Yerusalemu kandi ntikongeye guturwa kugeza ku mwaduko w’abantu bo muri Byzance. Buri mwaka, imvura y’itumba yazanaga ibyondo mu kabande, ikabyongera kubiri muri icyo kidendezi. Kandi Abaroma bamaze gusenya uwo mujyi, ntabwo icyo kidendezi cyigeze gisukurwa. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi ibyondo byinshi byirunzemo kiruzura kirarengerwa. Mu mpande zimwe zacyo, byasabye ko abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo babanza gukuraho metero eshatu z’itaka mbere yo kugera aho cyari kiri.”—Biblical Archaeology Review.
Kuki abigishwa nyakuri ba Bibiliya bashishikajwe no kumenya aho Ikidendezi cy’i Silowamu cyari giherereye? Ni ukubera ko ibyo bibafasha kwiyumvisha neza kurushaho uko akarere ka Yerusalemu, gakunze kuvugwa mu nkuru z’Amavanjiri zivuga iby’umurimo wa Yesu, kari gateye mu kinyejana cya mbere.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Ikidendezi cy’i Silowamu cyavumbuwe vuba aha
[Aho ifoto yavuye]
© 2003 BiblePlaces.com