Igice cya 29
Akora Imirimo Myiza ku Isabato
HARI mu rugaryi rwo mu mwaka wa 31 I.C. Hari hashize amezi make Yesu avuganiye n’umugore ku iriba ry’i Samariya, mu gihe yari ari mu rugendo rwo kuva i Yudaya ajya i Galilaya.
Icyo gihe noneho, Yesu amaze kwigisha i Galilaya hose mu buryo bwagutse, yarongeye ajya i Yudaya, aho yabwirije mu masinagogi. Ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’umurimo Yesu yakoreye i Yudaya igihe yahasuraga, no mu mezi yahamaze nyuma ya Pasika yari iherutse kuba, usanga ari bike iyo ubigereranyije n’ibyo ivuga ku bihereranye n’umurimo yakoreye i Galilaya. Uko bigaragara, umurimo we ntiwakiriwe neza i Yudaya nk’uko wakiriwe i Galilaya.
Bidatinze, Yesu yafashe inzira ajya mu murwa mukuru w’i Yudaya, ari wo Yerusalemu, kwizihiza Pasika yo mu mwaka wa 31 I.C. Aho ngaho, hafi y’Irembo ry’Intama ry’umujyi, hari ikidendezi cyitwaga Betesida, aho abarwayi benshi, impumyi n’ibirema bazaga. Bizeraga ko umuntu yashoboraga gukizwa aramutse agiye mu mazi y’icyo kidendezi yihindurije.
Hari ku Isabato, maze Yesu abona kuri icyo kidendezi umugabo wari umaze imyaka 38 arwaye. Yesu yamenye ko uwo mugabo yari amaze igihe kirekire arwaye, maze aramubaza ati “mbese urashaka gukira?”
Yashubije Yesu ati “Databuja simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije: nkīza, undi antanga kumanukamo.”
Yesu yaramubwiye ati “byuka, wikorere uburiri bwawe, ugende.” Yesu akimara kubivuga, uwo mugabo yahise akira ako kanya, yikorera uburiri bwe, aragenda!
Ariko Abayahudi babonye uwo mugabo, baravuze bati “dore uyu munsi ni isabato, kandi amategeko ntiyemera ko wikorera uburiri bwawe.”
Uwo mugabo yarabashubije ati “uwankijije ni we wambwiye ati ‘ikorere uburiri bwawe ugende.’”
Baramubajije bati “uwo muntu ni nde, wakubwiye ngo, wikorere ugende?” Yesu yari yavuye aho kubera ko abantu bari benshi, kandi uwo muntu wari wakijijwe ntiyari yamenye izina rya Yesu. Ariko kandi, nyuma y’aho, Yesu yaje guhurira n’uwo mugabo mu rusengero, maze uwo mugabo amenya uwamukijije uwo ari we.
Bityo rero, uwo mugabo wari wakijijwe yagiye gushaka Abayahudi kugira ngo ababwire ko Yesu ari we wamukijije. Igihe Abayahudi babimenyaga, bagiye kureba Yesu. Kubera iki? Mbese, baba barashakaga kumenya aho yavanaga ubushobozi bwo gukora ibyo bintu bihebuje? Oya. Ahubwo bamushakagaho impamvu kubera ko yakoraga ibyo bintu byiza ku Isabato. Ndetse batangiye no kumutoteza! Luka 4:44; Yohana 5:1-16.
▪ Hari hashize hafi igihe kingana iki kuva aho Yesu yari aherukiye i Yudaya?
▪ Kuki hari abantu benshi bazaga ku kidendezi cyitwaga Betesida?
▪ Ni ikihe gitangaza Yesu yakoreye kuri icyo kidendezi, kandi se, ni gute Abayahudi babyifashemo?