ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ypq ikibazo 5 pp. 15-17
  • Nakora iki niba ku ishuri hari abannyuzura?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki niba ku ishuri hari abannyuzura?
  • Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
  • Ibisa na byo
  • Nakora iki niba hari abannyuzura?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki niba hari abannyuzura umwana wange?
    Inama zigenewe umuryango
  • Jya wishingikiriza kuri Yehova mu gihe bakunnyuzuye
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Nakwirinda nte mu gihe ndi ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
ypq ikibazo 5 pp. 15-17
Umuhungu urimo annyuzurwa na mugenzi we mu ishuri

IKIBAZO CYA 5

Nakora iki niba ku ishuri hari abannyuzura?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Uko ubyitwaramo bishobora koroshya ibibazo cyangwa bikarushaho kuba bibi.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Tekereza kuri iyi nkuru: Thomas yarahiye ko atazasubira ku ishuri. Byose byatangiye mu mezi atatu ashize, ubwo abanyeshuri bigana bamusererezaga, bagatangira no kumuhimba amazina. Hari ubwo abana bamuhutaza amakaye ye akagwa hasi, bakigira nk’aho batabishakaga, cyangwa bakamusunika bamuturutse inyuma yahindukira ntamenye ubikoze. Icyakora, ejo byarushijeho kuba bibi kuko yohererejwe ubutumwa kuri interineti bumutera ubwoba.

Iyo uza kuba Thomas, wari kubigenza ute?

FATA AKANYA UTEKEREZE

Ntabwo ubuze imbaraga. Ariko si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura.

  • BEREKE KO NTA CYO BIKUBWIYE. Bibiliya igira iti “umupfapfa aratomboka agasuka ibiri mu mutima we byose, ariko umunyabwenge akomeza gutuza” (Imigani 29:11). Nukomeza gutuza, nubwo waba washiriyemo, abakunnyuzura bashobora kugeraho bakakwihorera.

  • NTUKIHORERE. Bibiliya igira iti “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye” (Abaroma 12:17). Kwihorera ntibikemura ikibazo ahubwo bituma kirushaho gukomera.

  • NTUKABITEZE. Bibiliya igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Jya ukora uko ushoboye kose wirinde imimerere cyangwa ahantu ushobora guhurira n’abakunnyuzura.

  • GERAGEZA KUBEREKA KO UTABARAKARIYE. Bibiliya igira iti “gusubizanya ineza bihosha uburakari” (Imigani 15:1). Ushobora no kubiteramo urwenya. Urugero, niba umuntu aguserereje avuga ko ubyibushye cyane, ushobora kwivugira uti “yewe, wa mugani ubanza ngomba kugabanya ibiro!”

  • JYA WIGENDERA. Nora ufite imyaka 19 yaravuze ati “guceceka bigaragaza ko ukuze kandi ko uri intwari kurusha umuntu ugutesha umutwe. Bigaragaza ko uzi kwifata, uwo muco ukaba udafitwe na wa muntu uguserereza cyangwa ukunnyuzura.”—2 Timoteyo 2:24.

  • JYA WIGIRIRA ICYIZERE. Abakunda kunnyuzura bashobora kumenya abantu batigirira icyizere kandi badashobora kwirwanaho. Icyakora iyo babonye ko ibyo bakora bitajya bikubabaza, barekeraho kuguserereza.

  • GIRA UWO UBIBWIRA. Uwahoze ari umwarimu yagize ati “inama nagira umwana wese unnyuzurwa, ni uko atagomba guceceka. Icyo ni cyo kintu akwiriye gukora, kandi bishobora gutuma ibyo bikorwa bihagarara.”

Umuhungu wagize ubutwari bwo guhangana n’umunnyuzura

Kwigirira icyizere bizatuma ugira imbaraga ukunnyuzura adafite

ESE WARI UBIZI?

Kunnyuzura umuntu birenze kumukubita. Bishobora no kuba bikubiyemo:

  • Amagambo ameze nk’umuriro arimo aturuka mu kanwa k’umuntu unnyuzura mugenzi we

    Amagambo yo gushotora umuntu. Celine ufite imyaka 20 yaravuze ati “sinshobora kwibagirwa ukuntu bantukaga, bakampimba amazina. Batumaga numva nta cyo maze, nkumva ntakunzwe, kandi ndi zeru imbere yabo. Byari kurutwa n’uko bankubita ingumi mu jisho.”

  • Umuhungu wigunze kuko bagenzi be bamuhaye akato

    Guhabwa akato. Haley ufite imyaka 18 yaravuze ati “abo twigana batangiye kunyihunza. Iyo twajyaga kurya bangaga ko twicarana. Namaze umwaka wose ndira kandi ndya jyenyine.”

  • Umukobwa witaje orudinateri bitewe n’ubutumwa bwo kumunnyuzura yohererejwe kuri interineti

    Kunnyuzurira kuri interineti. Daniel ufite imyaka 14 yaravuze ati “umuntu ashobora kukwandikaho amagambo make gusa, maze akaba araguharabitse, cyangwa akaguteza akaga. Ushobora kumva ibyo ari ugukabya, ariko rwose bibaho.”

UMWITOZO

NI BYO CYANGWA SI BYO

IBISUBIZO

1 Kunnyuzura byahozeho.

1 Ni byo. Urugero, Bibiliya ivuga ibirebana n’Abanefili, bisobanurwa ngo “abagusha abandi.”—Intangiriro 6:4.

2 Kunnyuzura nta cyo bitwaye. Ikibazo ni uko abantu babiremereza.

2 Si byo. Abakiri bato benshi biyahura babiterwa no kunnyuzurwa.

3 Uburyo bwiza bwo kurwanya abakunnyuzura ni uguhangana na bo.

3 Si byo. Akenshi abantu bannyuzura bibasira abo barusha imbaraga, ku buryo kugerageza kurwana na bo nta cyo byamara.

4 Nubona uwo bari kunnyuzura, ntukabyiteho.

4 Si byo. Ntugomba kubireba ngo wicecekere. Iyo ubonye umuntu annyuzura undi ntubivuge nawe ushobora kubizira.

5 Akenshi abantu bannyuzura nta cyizere baba bifitiye.

5 Ni byo. Nubwo bamwe mu bannyuzura abandi baba bumva ari ibitangaza, abenshi baba batiyizeye bikabatera gusuzugura abandi kugira ngo bumve ko hari icyo bari cyo.

6 Abakunnyuzura bashobora kubireka.

6 Ni byo. Abantu bannyuzura abandi bashobora guhindura imitekerereze yabo n’imyitwarire yabo hagize ubafasha.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

  • Nzakora iki cyangwa se nzavuga iki nihagira ushaka kunnyuzura?

MENYA BYINSHI

Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura

Reba filimi y’abakiri bato ivuga ngo “Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura,” ku rubuga rwa www.jw.org/rw. (Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA> URUBYIRUKO)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze