ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 12
  • Nakora iki niba hari abannyuzura?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki niba hari abannyuzura?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kunnyuzura ni iki?
  • Ababikora baba bagamije iki?
  • Ni ba nde bakunze kunnyuzurwa?
  • Wakora iki hagize abakunnyuzura?
  • Nakora iki niba ku ishuri hari abannyuzura?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
  • Nakora iki niba hari abannyuzura umwana wange?
    Inama zigenewe umuryango
  • Jya wishingikiriza kuri Yehova mu gihe bakunnyuzuye
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Nakwirinda nte mu gihe ndi ku ishuri?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 12

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki niba hari abannyuzura?

  • Kunnyuzura ni iki?

  • Ababikora baba bagamije iki?

  • Ni ba nde bakunze kunnyuzurwa?

  • Wakora iki hagize abakunnyuzura?

Iyumvire inama zitangwa na bagenzi bawe wumve n’icyo abarimu bavuga ku birebana no kunnyuzura cyangwa guserereza, ukore n’umwitozo w’icyo wakora bikubayeho.

Kunnyuzura ni ikibazo gikomeye. Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza buherutse kugaragaza ko urubyiruko rugera kuri 40 ku ijana, rwiyahura bitewe no kunnyuzurwa.

Kunnyuzura ni iki?

Kunnyuzura umuntu cyangwa kumuserereza, birenze kumukubita. Bishobora no kuba bikubiyemo ibi bikurikira:

  • Amagambo ashotora. Umukobwa witwa Celine w’imyaka 20, yaravuze ati “hari igihe abakobwa bavuga amagambo asesereza. Sinshobora kwibagirwa amazina banyitaga cyangwa ibyo bambwiraga. Batumaga numva nta cyo maze, nkumva batankunda, mbese nkumva ndi zeru imbere yabo. Numvaga narabaye igicibwa.”

  • Guhabwa akato. Umukobwa witwa Haley w’imyaka 18, yaravuze ati “abo twigana batangiye kungendera kure. Bangaga ko nicarana na bo ku meza mu gihe cyo gufata amafunguro ya saa sita. Namaze umwaka wose ndira kandi nkarya ndi jyenyine.”

  • Kunnyuzurira kuri interineti. Umuhungu witwa Daniel ufite imyaka 14, yaravuze ati “umuntu ashobora kukwandikaho amagambo make gusa, maze akaba araguharabitse ubuzima bwawe bwose. Nubwo ushobora kumva ibyo ari ugukabya, ni byo bibaho gusa!” Kunnyuzura bikorewe kuri interineti binakubiyemo kohereza amafoto cyangwa ubutumwa bukoza umuntu isoni kuri telefoni.

Ababikora baba bagamije iki?

Dore zimwe mu mpamvu zibibatera:

  • Abannyuzura na bo baba barannyuzuwe. Umusore witwa Antonio yaravuze ati “abanyeshuri barannyuzuye bikabije bigera ubwo bindambira maze nanjye ntangira kunnyuzura abandi kugira ngo banyemere. Nyuma yaho ni bwo nashubije amaso inyuma, maze mbona ko ibyo nakoraga ari bibi.”

  • Nta rugero rwiza bahawe. Jay McGraw yaranditse ati “rimwe na rimwe, abana bannyuzura abandi . . . bakurikije ibyo babonanye ababyeyi babo, bakuru babo, bashiki babo cyangwa bene wabo.​—Life Strategies for Dealing With Bullies.

  • Nubwo ibyo bakora bisa n’ibigaragaza ko baruta abandi, mu by’ukuri baba bumva nta cyizere bifitiye. Barbara Coloroso yaranditse ati “abana bannyuzura abandi baba bashaka kubereka ko babaruta, ibyo ahanini bikaba biterwa n’uko baba bumva badakwiriye maze bagashaka kubihisha.”​—The Bully, the Bullied, and the Bystander.

Ni ba nde bakunze kunnyuzurwa?

  • Abadasabana n’abandi. Iyo abakiri bato badafite ubushobozi bwo gusabana n’abandi, bituma abandi bahita babona ko bitandukanyije na bo maze bagatangira kubannyuzura.

  • Abafatwa nk’aho batandukanye n’abandi. Hari abakiri bato bannyuzurwa bitewe n’isura yabo, ubwoko bwabo, idini, ubumuga bafite cyangwa ikindi kintu cyose baheraho babannyuzura.

  • Abana batigirira icyizere. Abannyuzura abandi bahera ku bantu batigirira icyizere. Ibyo byorohera ababannyuzura kuko baba bazi ko batazi kwirwanaho.

Wakora iki hagize abakunnyuzura?

  • Bereke ko nta cyo bikubwiye. Hari umukobwa witwa Kylie wavuze uti “abana bannyuzura abandi baba bifuza ko wiyanga. Iyo uberetse ko nta cyo bikubwiye bacika intege.” Bibiliya igira iti “umunyabwenge akomeza gutuza.”​—Imigani 29:11.

  • Ntukihorere. Kwihorera ntibikemura ikibazo ahubwo bituma kirushaho gukomera. Bibiliya igira iti “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye.”​—Abaroma 12:17; Imigani 24:19.

  • Ntukabiteze. Jya ukora uko ushoboye kose wirinde imimerere cyangwa ahantu ushobora guhurira n’abakunnyuzura.​—Imigani 22:3.

  • Gerageza kubereka ko utabarakariye. Bibiliya igira iti “gusubizanya ineza bihosha uburakari.”​—Imigani 15:1.

  • Jya ubiteramo urwenya. Urugero, niba umuntu aguserereje avuga ko uri ingagari, ushobora kuzamura intugu, maze ukamubwira uti “wa mugani ubanza ngomba kugabanya!”

  • Jya wigendera. Nora ufite imyaka 19, yaravuze ati “guceceka bigaragaza ko ukuze kandi ko uri intwari kurusha umuntu ukuburabuza. Bigaragaza ko uzi kwifata, uwo muco ukaba udafitwe na wa muntu uguserereza cyangwa ukunnyuzura.”

  • Jya wigirira icyizere. Umukobwa witwa Rita yaravuze ati “abantu baserereza bahengera cya gihe wifitiye ibibazo biguhangayikishije, noneho bakabyuririraho bakagutesha na cya cyizere gike wari wifitiye.”

  • Jya ureba uwo ubibwira. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bantu baserererezwa cyangwa bannyuzurirwa kuri interineti, abarenga kimwe cya kabiri batabivuga, wenda kubera ikimwaro (cyane cyane abahungu) cyangwa se batinya ko bazabihimuraho. Ariko ujye wibuka ko abantu baserereza abandi barushaho kubikora, iyo ubagiriye ibanga. Ubwo rero, kubashyira ahagaragara, bishobora kuba intambwe ya mbere yo kugira ngo bataguserereza cyangwa ngo bakunnyuzure.

Inama za bagenzi bawe

“Jya wirinda kujya ahantu hashobora gutuma uguserereza akwibasira mu buryo bworoshye. Nanone kandi, ujye wibuka ko abo bantu na bo baba bifitiye ibibazo. Iyo ibyo ubizi, bituma utababazwa cyane n’amagambo bavuga.”​—Antonio.

“Jya wigirira icyizere. Ntugatinye kuvuga uko ubona ibintu. Iyo abantu benshi bannyuzura abandi babonye ko wihagazeho kandi ko bataguteye ubwoba, barakureka.”​—Jessica.

Icyo umwarimu yabivuzeho

“Kunnyuzura ni ikibazo gikomeye. Ku ishuri nigishaho, hari n’igihe ujya kubona ukabona abana barwaniye mu ishuri, ndetse no mu bana bari mu wa kabiri cyangwa uwa gatatu w’amashuri abanza. Hari abana bashimishwa no guserereza abandi kuko bituma baba ibyamamare cyangwa bagategeka abandi.

“Akenshi, abantu basererezwa cyangwa bannyuzurwa batinya kuvuga ko bibasirwa n’ibyo bikorwa, kugira ngo batabihimuraho cyangwa bagenzi babo bakaba bakumva ko babagambaniye. Nanone bashobora kuba batizeye ko ikibazo cyabo kizitabwaho. Ariko inama nagira umwana wese unnyuzurwa, ni uko atagomba guceceka. Icyo ni cyo kintu ukwiriye gukora, kandi bishobora gutuma ibyo bikorwa bihagarara.”​—Jenilee, wahoze ari umwarimu muri Amerika.

Umwitozo

Ni byo cyangwa si byo

  1. Kunnyuzura byahozeho.

  2. Kunnyuzura nta cyo bitwaye; ikibazo ni uko abantu babiremereza.

  3. Uburyo bwiza bwo kurwanya abakunnyuzura ni ukubarwanya.

  4. Iyo bakunnyuzura ni wowe uba ubyiteye.

  5. Bamwe mu bantu bannyuzura, na bo baba barannyuzuwe.

  6. Mu gihe bakunnyuzura, ibyiza ni ukubyirengagiza.

  7. Akenshi abantu bannyuzura nta cyizere baba bifitiye.

  8. Abannyuzura bashobora kubireka.

IBISUBIZO

  1. Ni byo. Urugero, Bibiliya ivuga ibirebana n’Abanefili, bisobanurwa ngo “Abagusha abandi.”​—Intangiriro 6:4.

  2. Si byo. Gusererezwa cyangwa kunnyuzurwa bishobora guteza urupfu. Ikibabaje ni uko hari abantu bagiye basererezwa nyuma bakaza kwiyahura.

  3. Si byo. Akenshi abantu bannyuzura baba barusha imbaraga abo bibasira, ku buryo kubihimuraho nta cyo biba bimaze.

  4. Si byo. Nta muntu waremewe gusererezwa cyangwa kunnyuzurwa. Umuntu ubikora aba agomba kubiryozwa.

  5. Ni byo. Ikibabaje ni uko hari abantu batura abandi agahinda, bakabakorera nk’ibyo bakorewe.

  6. Si byo. Ntugomba kubireba ngo wicecekere. Iyo ubonye umuntu aserereza undi ntugire icyo ubikoraho nawe ushobora kubizira.

  7. Ni byo. Nubwo bamwe mu baserereza abandi baba bumva ko babaruta, abenshi baba bumva batiyizeye bikabatera gusuzugura abandi kugira ngo bigaragaze.

  8. Ni byo. Abantu baserereza abandi bashobora guhindura imitekerereze yabo n’imyitwarire yabo mu gihe hagize ubafasha.​—Abefeso 4:23, 24.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze