ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 14 pp. 121-127
  • Nakwirinda nte mu gihe ndi ku ishuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakwirinda nte mu gihe ndi ku ishuri?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko wakwitwara ku bakunnyuzura utiriwe urwana na bo
  • Uko wakwitwara mu gihe bakubuza amahwemo bashaka ko muryamana
  • Nakora iki niba hari abannyuzura?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki niba ku ishuri hari abannyuzura?
    Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
  • Nakora iki mu gihe hari umbuza amahwemo ashaka ko turyamana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nakora iki niba hari abannyuzura umwana wange?
    Inama zigenewe umuryango
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 14 pp. 121-127

IGICE CYA 14

Nakwirinda nte mu gihe ndi ku ishuri?

Vuga niba ibi bikurikira ari ukuri cyangwa ari ikinyoma:

1. Igihe cyose abantu bakunnyuzuye, baragukubita.

□ Ni ukuri

□ Ni ikinyoma

2. Igihe cyose abantu bakuburabuza bashaka ko muryamana, baranagukorakora.

□ Ni ukuri

□ Ni ikinyoma

3. Abakobwa na bo bashobora kunnyuzura abandi kandi bakababuza amahwemo.

□ Ni ukuri

□ Ni ikinyoma

4. Iyo hagize abakunnyuzura cyangwa bakakuburabuza bashaka ko muryamana, nta kundi wabigenza.

□ Ni ukuri

□ Ni ikinyoma

HARI abakiri bato babarirwa muri za miriyoni bashyirwaho iterabwoba n’ababannyuzura. Umuhungu witwa Ryan, yaravuze ati “urugendo rw’iminota 15 nakoraga ndi muri bisi njya ku ishuri, jye numvaga rumara amasaha menshi. Byaterwaga n’uko abandi banyeshuri bagendaga bantuka bakaza kugera n’ubwo bamputaza.” Abandi bakiri bato bo bahanganye n’abantu bashaka ko baryamana. Umukobwa witwa Anita yaravuze ati “hari umuhungu wari uzwi cyane ku ishuri wamfatiranye ahantu mu nguni, atangira kunkorakora. Namubwiye neza ngo andekure ariko ntibyagira icyo bitanga. Yagize ngo ndikinira.”

Iyo bamwe mu rubyiruko bari kuri interineti, usanga na bwo bibasirwa na bagenzi babo bababuza amahwemo. Ese nawe bagenzi bawe bajya bakwibasira? Niba ari uko bimeze se, wakora iki? Ibyo wakora ni byinshi. Ariko reka tubanze dutandukanye ukuri n’ikinyoma, dusuzuma ya magambo twahereyeho muri iki gice.

1. Ni ikinyoma. Abannyuzura abandi bakunze gukoresha amagambo, si amakofe. Nanone bikubiyemo kugutera ubwoba, kugutuka, kukuvugiraho no kukunnyega.

2. Ni ikinyoma. No kubwira umuntu amagambo yerekeza ku bitsina, kuvuga amagambo y’urwenya aganisha ku bitsina cyangwa kwitegereza umuntu mu buryo bugaragaza ko umwifuza, na byo ni ukumuburabuza ushaka ko muryamana.

3. Ni ukuri. Abantu bannyuzura abandi cyangwa bakababurabuza, bashobora kuba abakobwa cyangwa abahungu.

4. Ni ikinyoma. Hari icyo wakora kugira ngo ubuze bagenzi bawe kukwibasira. Reka turebe uko wabigenza.

Uko wakwitwara ku bakunnyuzura utiriwe urwana na bo

Hari abashobora kukunnyuzura bashaka gusa kureba uko uri bwitware. Icyakora Bibiliya itugira inama irangwa n’ubwenge igira iti “ntukihutire kurakara mu mutima wawe” (Umubwiriza 7:9). Impamvu ni uko ‘kwitura umuntu wese inabi yakugiriye’ ari nko gukoza agati mu ntozi, kandi bikaba bishobora gukurura ibindi bibazo (Abaroma 12:17). None se ni mu buhe buryo wakwitwara ku bakunnyuzura utiriwe urwana na bo?

Irinde gukabiriza ibintu. Niba hagize ukuvugiraho ariko ashaka gusa gutera urwenya, ntugahite umurakarira, ahubwo jya umwenyura wigendere. Umuhungu witwa Eliu yaravuze ati “hari igihe biba byiza kwirengagiza amagambo mabi bakuvuze.” Iyo umweretse ko ibyo avuze nta kintu kigaragara bigutwaye, ashobora kuguha amahoro.

Subizanya ubugwaneza. Bibiliya ivuga ko “gusubizanya ineza bihosha uburakari” (Imigani 15:1). Kubera ko uwo muntu ukunnyuzura aba atiteze ko umusubizanya ineza, bishobora gutuma acururuka. Tuvugishije ukuri, gutuza mu gihe hari ukwibasiye bisaba ko uba uzi kwifata. Ariko rero ni bwo buryo bwiza. Mu Migani 29:11, havuga ko ‘umupfapfa atomboka agasuka ibiri mu mutima we byose, ariko umunyabwenge agakomeza gutuza.’ Gutuza bigaragaza ubutwari. Umuntu utuje aba afite ibitekerezo biri hamwe, mu gihe ukunnyuzura we aba atiyizeye, yamanjiriwe cyangwa yashobewe. Iyo ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko “utinda kurakara aruta umunyambaraga.”—Imigani 16:32.

Irwaneho. Niba ubona ko ubuze icyo wakora, ushobora kumuhunga. Mu Migani 17:14 haravuga ngo “ujye wigendera intonganya zitaravuka.” Niba ubona ko ashobora kugukubita, muhunge wigendere. Niba ubona ko kumuhunga bidashoboka, ushobora gukora uko ushoboye kose ukirwanaho.

Jya ubivuga. Ukwiriye kubwira ababyeyi bawe uko byakugendekeye. Bashobora no kukugira inama y’uko wabyitwaramo. Urugero, bashobora kukugira inama yo kubiganiraho n’umwe mu bayobozi b’ishuri, urugero nk’ushinzwe imyifatire y’abanyeshuri. Izere rwose ko ababyeyi n’abayobozi b’ishuri bazakurikirana icyo kibazo mu ibanga, kugira ngo bataguteza ibindi bibazo.

Icyo ukwiriye kuzirikana ni uko iyo udakoze ibyo ukunnyuzura yari yiteze, aba atsinzwe. Bityo rero ntukemere ko akugusha mu mutego wo kurakara. Ahubwo, jya ukurikiza inama zavuzwe haruguru, bizagufasha.

Uko wakwitwara mu gihe bakubuza amahwemo bashaka ko muryamana

Mu gihe hari abakuburabuza bashaka ko muryamana, nta kuntu utarakara. Ariko se wabikoraho iki? Hari byinshi wakora. Dore bimwe muri byo.

Iyemeze kumuhakanira umaramaje. Abantu bakubuza amahwemo bashaka ko muryamana bashobora gutekereza ko iyo umuhakaniye ariko udakomeje, mu by’ukuri uba umwemereye cyangwa uvuze ngo nareba. Bityo rero, oya yawe igomba kumvikanisha oya (Matayo 5:37). Kwisetsa ufite amasonisoni, nubwo byaba bitewe n’uko wumva biguteye ipfunwe, bishobora gutuma yumva ko nawe ubishaka. Muhakanire udaciye ku ruhande. Icyo ni cyo kintu cyiza ushobora gukora kugira ngo wirwaneho.

Muhe gasopo ku mugaragaro. Umukobwa ukiri muto witwa Anita yavuze uko yabwiye umuntu wamuburabuzaga ashaka ko baryamana. Yaravuze ati “namukojeje isoni imbere y’incuti ze, mvuga mu ijwi riranguruye nti ‘ntuzibeshye NA RIMWE ngo wongere kunkoraho.’” Byagize akahe kamaro? Yaravuze ati “incuti ze zose zaramusetse cyane. Yamaze igihe yarakozwe n’isoni, ariko nyuma yaje kunsaba imbabazi kandi na nyuma yaho iyo hagiraga ushaka kunshotora yarantabaraga.”

Niba kumuhakanira nta cyo bitanze, muhunge wigendere. Ndetse ibyiza ni ukwiruka. Niba kumuhunga bidashoboka, ufite uburenganzira bwo kwirwanaho mu buryo bwose (Gutegeka kwa Kabiri 22:25-27). Hari Umukristokazi ukiri muto wavuze ati “hari igihe umuhungu yigeze gushaka kumfata. Icyo gihe nakoresheje imbaraga zanjye zose mukubita ibipfunsi, maze ndiruka!”

Gira uwo ubibwira. Umukobwa witwa Adrienne, ufite imyaka 16, yaravuze ati “ibyo ni byo amaherezo naje gukora. Maze kubona ko umuhungu natekerezaga ko ari incuti yanjye yambuzaga amahoro ashaka ko turyamana, nagishije inama ababyeyi banjye. Uko namuhakaniraga we yarushagaho kuntitiriza, ku buryo wagiraga ngo ni umukino turimo.” Ababyeyi ba Adrienne bamugiriye inama zifatika zamufashije guhangana n’icyo kibazo. Ababyeyi bawe na bo bashobora kugufasha.

Kumenya uko wakwitwara mu gihe hagize abakunnyuzura cyangwa hari abakubuza amahwemo bashaka ko muryamana, ntibyoroshye. Icyakora icyo ukwiriye kuzirikana ni iki: si ngombwa ko Abakristo bakiri bato bannyuzurwa ngo babure kwirwanaho. Nanone kandi, ntibakwiriye kwihanganira cyangwa kwemera gushukwa n’abababuza amahwemo bashaka ko baryamana. Gukurikiza inama zimaze kuvugwa bizagufasha guhangana n’ibyo bibazo.

KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 1, IGICE CYA 18

MU GICE GIKURIKIRA:

Amoshya y’urungano ni cyo kigeragezo gikomeye ushobora guhura na cyo. Suzuma uko wacyitwaramo.

UMURONGO W’IFATIZO

“Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”​—Abaroma 12:18.

INAMA

Nihagira abashaka kukunnyuzura, uzabiyame ukomeje ariko wirinde kubashotora. Babwire udaciye ku ruhande ko udashaka ko bakunnyuzura. Hanyuma wigendere nta we ubwiye nabi. Nibakomeza uzabarege.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Kwambara imyenda ifite ibara cyangwa ibimenyetso by’agatsiko k’insoresore, bishobora gutuma wibasirwa. Umusore wigeze kuba mu gatsiko k’insoresore yaravuze ati “iyo umuntu yambaraga nkatwe kandi atari uwacu yabaga yikururiye ingorane. Yabaga agomba kuza mu gatsiko kacu, bitaba ibyo tukamukubita.”

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora nihagira untuka cyangwa akanshotora: ․․․․․

Dore icyo nzakora kugira ngo nirinde kwikururira akaga: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Wakora iki kugira ngo urusheho kwigirira icyizere kandi ugaragaze ko uri umuntu utuje, bityo ntihagire ukunnyuzura?

● Wakora iki niba hari abakubuza amahwemo bashaka ko muryamana? (Tekereza uburyo butandukanye ibyo bishobora kukubaho, utekereze n’uko wabyitwaramo.)

● Kuki ikibazo cy’abantu bashaka ko muryamana ukwiriye kugifatana uburemere?

[Amagambo yo ku ipaji ya 123]

“Niba ubona ko hari abagiye kurwana, ukwiriye kwita ku bikureba maze ukigendera. Hari abakomeza kurebera nk’indorerezi, bakishyira mu bibazo.”—Jairo

[Agasanduko ku ipaji ya 125]

uko wakwirinda abakubuza amahwemo bashaka ko muryamana

Irinde kugirana agakungu n’abo mudahuje igitsina. Iyo ugiranye na bo agakungu, uba ubahaye urwaho rwo kukubuza amahwemo. Bibiliya iravuga iti “mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye imyenda ye ntishye” (Imigani 6:27)? Kugirana agakungu n’abo mudahuje igitsina ni nko kwishyira umuriro mu gituza.

Hitamo neza incuti zawe. Ubusanzwe imico yawe iba imeze nk’iy’incuti zawe. Hari umukobwa ukiri muto witwa Carla wavuze ati “niba uhora ukururana n’abakobwa bakunda abababwira amagambo abashyeshyenga cyangwa bakunda kwibonekeza, abandi bashobora kukwibeshyaho bakagufata nka bo.”—1 Abakorinto 15:33.

Jya witondera imyambarire yawe. Iyo wambaye imyenda idakwiriye kandi ikwambika ubusa, uba ugaragaje ko ushaka gukurura abo mudahuje igitsina, kandi koko ibyo wikururiye urabibona.—Abagalatiya 6:7.

Ntugahishe abandi ko uri Umukristo. Nubikora, nta muntu n’umwe uzagushuka ngo utandukire amahame ya gikristo ugenderaho.—Matayo 5:15, 16.

[Ifoto yo ku ipaji ya 124]

Kurakarira umuntu ukunnyuzura, ni nko gusuka lisansi mu muriro

[Ifoto yo ku ipaji ya 127]

Bwira umuntu uguhoza ku nkeke uti ‘ndakwiyamye’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze