IGICE CYA 12
Yakobo yahawe umurage
Isaka amaze kugira imyaka 40, yashakanye na Rebeka. Isaka yakundaga Rebeka cyane. Baje kubyara abahungu babiri b’impanga.
Umukuru yitwaga Esawu naho umuto akitwa Yakobo. Esawu yakundaga kwibera mu gasozi, kandi yari azi guhiga cyane. Ariko Yakobo we yakundaga kwibera mu rugo.
Muri icyo gihe, umwana w’imfura ni we wahabwaga isambu nini n’amafaranga menshi, iyo papa we yapfaga. Ibyo ni byo byitwaga umurage. Mu muryango wa Isaka, umurage wari kuba urimo n’amasezerano Yehova yagiranye na Aburahamu. Esawu ntiyitaga kuri ayo masezerano, ariko Yakobo we yari azi ko afite agaciro cyane.
Igihe kimwe, Esawu yatashye ananiwe cyane avuye guhiga. Ageze mu rugo, yumvise ukuntu ibyokurya Yakobo yari atetse byahumuraga cyane, maze aramubwira ati: “Inzara iranyishe. Wampaye kuri ibyo biryo bitukura utetse.” Yakobo yaramubwiye ati: “Ndaguhaho, ariko ubanze unyemerere ko umpa umurage wawe.” Esawu yaramubwiye ati: “Umurage nta cyo umbwiye! Wutware. Icyo nishakira ni ibiryo.” Ese utekereza ko ibyo Esawu yakoze byari bikwiriye? Oya. Esawu yatanze ikintu cy’agaciro kenshi akigurana isahani y’isupu.
Igihe Isaka yari ashaje cyane, ni bwo yagombaga guha umugisha umwana w’imfura. Ariko Rebeka yafashije Yakobo wari muto aba ari we uhabwa umugisha. Esawu abimenye, yarakariye cyane murumuna we maze ashaka kumwica. Kubera ko Isaka na Rebeka bashakaga kurinda Yakobo, baramubwiye bati: “Genda ujye kwa Labani, musaza wa mama wawe, ugumeyo kugeza igihe uburakari bwa Esawu buzashirira.” Yakobo yumviye ababyeyi be maze arahunga kugira ngo Esawu atamwica.
“Umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko akabura ubuzima bwe? Mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo akize ubuzima bwe?”—Mariko 8:36, 37