IGICE CYA 13
Yakobo na Esawu bongera kubana amahoro
Yehova yasezeranyije Yakobo ko azamurinda nk’uko yarinze Aburahamu na Isaka. Yakobo yatuye i Harani, ashaka umugore, abyara abana benshi kandi aba umukire cyane.
Hanyuma Yehova yabwiye Yakobo ati: “Haguruka usubire mu gihugu cyawe.” Nuko Yakobo n’umuryango we batangira urugendo rurerure basubira iwabo. Bakiri mu nzira, haje abantu babwira Yakobo bati: “Umuvandimwe wawe Esawu araje kandi ari kumwe n’abagabo 400.” Yakobo yatinyaga ko Esawu yamugirira nabi we n’umuryango we. Yasenze Yehova ati: “Ndakwinginze nkiza mukuru wanjye.” Ku munsi wakurikiyeho, Yakobo yoherereje Esawu intama nyinshi, ihene, inka, ingamiya n’indogobe.
Bigeze nijoro, igihe Yakobo yari wenyine, yabonye umumarayika. Uwo mumarayika yatangiye gukirana na we. Barakiranye bageza mu gitondo. Nubwo uwo mumarayika yababaje Yakobo, Yakobo yanze kumurekura. Uwo mumarayika yaramubwiye ati: “Ndekura ngende.” Ariko Yakobo yaramubwiye ati: “Oya, sinkurekura utampaye umugisha.”
Nyuma yaho uwo mumarayika yahaye Yakobo umugisha. Byatumye Yakobo amenya ko Yehova atari kwemera ko Esawu amugirira nabi.
Muri icyo gitondo, Yakobo yabonye Esawu aje amusanga akiri kure, ari kumwe n’abagabo 400. Yakobo yagiye imbere, maze apfukamira mukuru we inshuro zirindwi. Esawu yarirutse asanga Yakobo, aramuhobera. Abo bavandimwe bombi bararize cyane kandi bongera kubana amahoro. Utekereza ko Yehova yumvise ameze ate igihe yabonaga ukuntu Yakobo yitwaye muri icyo kibazo?
Nyuma yaho Esawu yatashye iwe, Yakobo na we akomeza urugendo. Yakobo yari afite abahungu 12. Abo bahungu ni Rubeni, Simeyoni, Lewi, Yuda, Dani, Nafutali, Gadi, Asheri, Isakari, Zabuloni, Yozefu na Benyamini. Umwe muri abo bahungu ari we Yozefu, ni we Yehova yaje gukoresha kugira ngo akize abantu be. Ese uzi uko yamukoresheje? Reka tubirebe.
“Mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza, kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba Papa wanyu wo mu ijuru.”—Matayo 5:44, 45