ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 13 p. 36-p. 37 par. 1
  • Yakobo na Esawu bongera kubana amahoro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yakobo na Esawu bongera kubana amahoro
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Abana b’impanga bari batandukanye
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yakobo yahawe umurage
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Yakobo yahaga agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 13 p. 36-p. 37 par. 1
Yakobo apfukamira Esawu, Esawu na we akiruka amusanga

IGICE CYA 13

Yakobo na Esawu bongera kubana amahoro

Yehova yasezeranyije Yakobo ko azamurinda nk’uko yarinze Aburahamu na Isaka. Yakobo yatuye i Harani, ashaka umugore, abyara abana benshi kandi aba umukire cyane.

Hanyuma Yehova yabwiye Yakobo ati: “Haguruka usubire mu gihugu cyawe.” Nuko Yakobo n’umuryango we batangira urugendo rurerure basubira iwabo. Bakiri mu nzira, haje abantu babwira Yakobo bati: “Umuvandimwe wawe Esawu araje kandi ari kumwe n’abagabo 400.” Yakobo yatinyaga ko Esawu yamugirira nabi we n’umuryango we. Yasenze Yehova ati: “Ndakwinginze nkiza mukuru wanjye.” Ku munsi wakurikiyeho, Yakobo yoherereje Esawu intama nyinshi, ihene, inka, ingamiya n’indogobe.

Bigeze nijoro, igihe Yakobo yari wenyine, yabonye umumarayika. Uwo mumarayika yatangiye gukirana na we. Barakiranye bageza mu gitondo. Nubwo uwo mumarayika yababaje Yakobo, Yakobo yanze kumurekura. Uwo mumarayika yaramubwiye ati: “Ndekura ngende.” Ariko Yakobo yaramubwiye ati: “Oya, sinkurekura utampaye umugisha.”

Nyuma yaho uwo mumarayika yahaye Yakobo umugisha. Byatumye Yakobo amenya ko Yehova atari kwemera ko Esawu amugirira nabi.

Muri icyo gitondo, Yakobo yabonye Esawu aje amusanga akiri kure, ari kumwe n’abagabo 400. Yakobo yagiye imbere, maze apfukamira mukuru we inshuro zirindwi. Esawu yarirutse asanga Yakobo, aramuhobera. Abo bavandimwe bombi bararize cyane kandi bongera kubana amahoro. Utekereza ko Yehova yumvise ameze ate igihe yabonaga ukuntu Yakobo yitwaye muri icyo kibazo?

Nyuma yaho Esawu yatashye iwe, Yakobo na we akomeza urugendo. Yakobo yari afite abahungu 12. Abo bahungu ni Rubeni, Simeyoni, Lewi, Yuda, Dani, Nafutali, Gadi, Asheri, Isakari, Zabuloni, Yozefu na Benyamini. Umwe muri abo bahungu ari we Yozefu, ni we Yehova yaje gukoresha kugira ngo akize abantu be. Ese uzi uko yamukoresheje? Reka tubirebe.

“Mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza, kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba Papa wanyu wo mu ijuru.”​—Matayo 5:44, 45

Ibibazo: Kuki Yakobo yahawe umugisha? Yakoze iki kugira ngo yongere kubana amahoro na mukuru we?

Intangiriro 28:13-15; 31:3, 17, 18; 32:1-29; 33:1-18; 35:23-26

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze