IGICE CYA 23
Isezerano bagiranye na Yehova
Abisirayeli bamaze amezi agera kuri abiri bavuye muri Egiputa, bageze ku Musozi wa Sinayi, aba ari ho bashinga amahema. Yehova yasabye Mose ngo amusange kuri uwo musozi, aramubwira ati: “Nakijije Abisirayeli. Nibanyumvira, bagakurikiza amategeko yanjye, bazaba abantu banjye bihariye.” Mose yaramanutse abwira Abisirayeli ibyo Yehova yari yamubwiye. Babyakiriye bate? Barasubije bati: “Ibyo Yehova adusaba byose tuzabikora.”
Mose yasubiye ku Musozi wa Sinayi. Agezeyo, Yehova yaramubwiye ati: “Ku munsi wa gatatu, nzabavugisha. Ubuze abantu ntihagire ujya ku Musozi wa Sinayi.” Mose yaramanutse, abwira Abisirayeli ngo bitegure kumva ibyo Yehova azababwira.
Ku munsi wa gatatu, Abisirayeli babonye imirabyo n’igicu cyijimye kuri uwo musozi. Nanone bumvise inkuba zikubita n’ijwi ry’ihembe rivuga cyane. Hanyuma Yehova yaje kuri uwo musozi ari mu muriro. Abisirayeli bagize ubwoba bwinshi, baratitira. Umusozi wose wuzuye umwotsi kandi uranyeganyega. Ijwi ry’ihembe ryakomezaga kwiyongera. Hanyuma Imana yaravuze iti: “Ndi Yehova. Ntimugasenge izindi mana.”
Mose yasubiye ku musozi, Yehova amuha amategeko yari kuzafasha abantu kumenya uko bagombaga gukorera Yehova n’uko bagombaga kwitwara. Mose yanditse ayo mategeko maze ayasomera Abisirayeli. Nuko babwira Imana bati: “Ibyo Yehova adusaba byose tuzabikora.” Abisirayeli bari bagiranye n’Imana isezerano. Ariko se bari kuzakora ibyo bayisezeranyije?
“Ukunde Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.”—Matayo 22:37