Umutwe wa 3
Bibiliya ivuga amazina y’abantu bake bakoreye Yehova nyuma y’Umwuzure. Muri bo harimo Aburahamu wari incuti ya Yehova. Kuki yiswe incuti ya Yehova? Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe kubona ko Yehova amwitaho ku giti cye kandi ko yifuza kumufasha. Mubwire ko dushobora gusenga Yehova nta cyo dutinya, tukamusaba kudufasha nk’uko Aburahamu n’abandi bagabo b’indahemuka, urugero nka Loti na Yakobo, babigenje. Dushobora kwiringira ko Yehova azaduha ibyo yadusezeranyije byose.