Aburahamu yaranzwe n’urukundo
Aburahamu ananiwe kwifata ngo atagaragaza agahinda afite. Umugore we Sara akunda cyane, yapfuye. Mu gihe uwo mugabo ugeze mu za bukuru arimo amushyingura, ni ko arushaho kwibuka ibyiza byose basangiye. Agahinda kamushenguye umutima, none ararize (Intangiriro 23:1, 2). Igitumye arira, si uko yumva akozwe n’isoni cyangwa ko hari icyo yishinja, ahubwo bigaragaza umwe mu mico yihariye Aburahamu yari afite, ari wo w’urukundo.
URUKUNDO NI IKI? Urukundo ni ukugira ibyiyumvo bisusurutsa umutima byo kumva umuntu akunyuze cyangwa ukumva umwishimiye cyane. Umuntu ukunda abandi, ibyo akorera abo akunda birabigaragaza, nubwo ibyo byamusaba kugira icyo yigomwa.
ABURAHAMU YAGARAGAJE ATE KO AFITE URUKUNDO? Aburahamu yagaragaje ko yakundaga umuryango we. Birumvikana ko Aburahamu yagiraga imirimo myinshi. Nyamara ibyo ntibyamubuzaga kwita ku byo umuryango we wabaga ukeneye, haba mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Na Yehova ubwe yiboneye ko Aburahamu yafataga iya mbere mu gufasha umuryango we kuyoboka Imana (Intangiriro 18:19). Byongeye kandi, Yehova na we yagarutse ku rukundo rwa Aburahamu, igihe yamubwiraga ibya Isaka ati “umwana wawe . . . ukunda cyane.”—Intangiriro 22:2.
Nanone uko Aburahamu yitwaye igihe umugore we yakundaga cyane yapfaga, bishobora kudufasha kwiyumvisha urukundo rwe. Aburahamu yaririye cyane umugore we. Nubwo yari umugabo w’intwari kandi uhamye, ntiyatinye kugaragaza agahinda ke. Aburahamu yagaragaje ubutwari no kugwa neza.
Aburahamu yagaragaje ko akunda Imana. Mu buzima bwe bwose yagaragaje ko akunda Imana. Yabigaragaje ate? Ushobora kuba wibuka amagambo yo muri Bibiliya ari muri 1 Yohana 5:3 agira ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.” Duhereye kuri ibyo bisobanuro, tubona ko Aburahamu yatanze urugero ruhebuje mu gukunda Imana.
Incuro nyinshi, iyo Yehova yahaga Aburahamu itegeko yaryumviraga adatindiganyije (Intangiriro 12:4; 17:22, 23; 21:12-14; 22:1-3). Aburahamu yakurikizaga itegeko rya Yehova, atabanje gutekereza niba kurikurikiza bizamugora cyangwa bizamworohera. Nta nubwo yigeraga yibaza impamvu Yehova amusabye gukora ikintu nk’icyo. Ibyo ntibyamuhangayikishaga. Yumvaga ko niba Imana ishaka ko akora ikintu runaka, yabaga yiteguye kugikora. Kuri we, kumvira itegeko ryose Yehova amuhaye, bwari uburyo bwo kugaragaza ko amukunda.
NI IKI TWAMWIGIRAHO? Dushobora kwigana Aburahamu tugaragariza abandi ko tubakunda, cyane cyane abo mu muryango wacu. Ntituzigere twemera ko imihangayiko y’ubu buzima itubuza kumarana igihe n’abo dukunda.
Nanone byaba byiza twitoje kongera urukundo ruvuye ku mutima dukunda Yehova. Urwo rukundo rushobora guhindura byinshi mu mibereho yacu. Urugero, urwo rukundo rushobora kudushishikariza guhindura imitekerereze, ibyo tuvuga n’uko twitwara, kugira ngo dushimishe Imana.—1 Petero 1:14-16.
Nubwo bimeze bityo, kumvira amategeko ya Yehova si ko buri gihe biba byoroshye. Ariko icyo twizeye ni uko uwafashije Aburahamu kandi akamwita “incuti” ye, azadufasha (Yesaya 41:8). Ijambo rye Bibiliya ridusezeranya ko Imana ‘izatuma dushikama kandi atume dukomera’ (1 Petero 5:10). Mbega isezerano rikora ku mutima twahawe n’Incuti yizerwa ya Aburahamu!
[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]
Ese koko ‘nta mugabo wo kurira’?
Abantu benshi ni uko babibona. Bashobora gutangazwa no kumenya ko Aburahamu, umwe mu bagabo b’intwari bavugwa muri Bibiliya kandi b’indahemuka, yigeze kurira abitewe n’agahinda yari afite. Mu bandi bagabo barize harimo Yozefu, Dawidi, intumwa Petero, abasaza bo mu itorero ryo muri Efeso ndetse na Yesu (Intangiriro 50:1; 2 Samweli 18:33; Luka 22:61, 62; Yohana 11:35; Ibyakozwe 20:36-38). Uko bigaragara rero, Bibiliya ntibuza abagabo kurira.