Umutwe wa 4
Uyu mutwe utubwira inkuru ya Yozefu, Yakobo, Mose n’Abisirayeli. Bose bihanganiye ibigeragezo byinshi Satani yabatezaga. Bamwe muri bo bararenganyijwe, barafungwa, bakoreshwa imirimo ivunanye, ndetse baricwa. Icyakora Yehova yagiye abarinda mu buryo butandukanye. Niba uri umubyeyi, sobanurira umwana wawe ukuntu abagaragu ba Yehova bagaragaje ukwizera, bakihanganira ibibazo bari bafite.
Yehova yateje Ibyago Icumi kugira ngo agaragaze ko arusha imbaraga imana zose zo muri Egiputa. Garagaza uko Yehova yarinze abantu be mu gihe cyashize n’uko abarinda muri iki gihe.