ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb pp. 160-161
  • Umutwe wa 11

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umutwe wa 11
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Umutwe wa 13
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Umutwe wa 4
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Umutwe wa 12
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb pp. 160-161
Yozefu yigisha Yesu kubaza. Mariya na bamwe muri barumuna ba Yesu na bo bari hafi aho

Umutwe wa 11

Uyu mutwe utwinjiza mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Yesu yavukiye mu muryango woroheje wabaga mu mujyi muto. Yakoranaga na papa we wari umubaji. Yesu ni we wari kuzakiza abantu. Yehova yari yaramutoranyije ngo azabe Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe kumenya uko Yehova yatoranyije yitonze umuryango Yesu yari gukuriramo. Musuzume uko Yehova yarinze Yesu kugira ngo Herode atamwica n’ukuntu nta gishobora gutuma ibyo Yehova yapanze bitaba. Murebe uko Yehova yahaye Yohana inshingano yo kubwira abantu ko Mesiya ari hafi kuza. Musobanurire ko kuva Yesu akiri muto yagaragaje ko yakundaga inyigisho zirangwa n’ubwenge za Yehova.

AMASOMO Y’INGENZI

  • Tujye dutekereza twitonze ku byo Yehova yakoze kugira ngo Mesiya aze. Bizatuma duha agaciro ibyo Yehova akora muri iki gihe maze tumushyigikire.

  • Yesu, Umwana w’Imana ukomeye cyane yemeye kuvukira ku isi ari uruhinja

  • Yohana Umubatiza yicishije bugufi afasha abantu kwitegura Mesiya wari hafi kuza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze