Umutwe wa 12
Yesu yigishije abantu ibyerekeye Ubwami bwo mu ijuru. Nanone yabigishije gusenga basaba ko izina ry’Imana ryezwa, ko Ubwami bwayo buza kandi ibyo ishaka bigakorwa mu isi. Niba uri umubyeyi, sobanurira umwana wawe icyo isengesho rya Yesu risobanura n’akamaro ridufitiye. Yesu ntiyemeye ko Satani amubuza kuba indahemuka. Yesu yatoranyije intumwa ze, ziba ari zo ziba aba mbere mu bahawe inshingano yihariye yo gutegeka mu Bwami bw’Imana. Ereka umwana wawe ukuntu Yesu yagiraga umwete agashyigikira gahunda yo gukorera Imana mu buryo yemera. Kubera ko Yesu yifuzaga gufasha abandi, yakijije abarwayi, agaburira abashonje, azura n’abapfuye. Ibitangaza byose yakoze, byagaragaje ibyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu.