Umutwe wa 13
Yesu yaje ku isi kugira ngo apfire abantu badatunganye. Nubwo yapfuye, yatsinze isi. Yehova yamubereye indahemuka maze aramuzura. Igihe Yesu yari ku isi yakoreraga abandi yicishije bugufi kandi iyo bakoraga amakosa yarabababariraga. Yakomeje kubikora kugeza igihe yapfiriye. Amaze kuzuka, yabonekeye abigishwa be. Yabigishije uko bari kuzakora umurimo w’ingenzi yari yarabategetse. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe gusobanukirwa ko tugomba kugira uruhare muri uwo murimo.