ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 7
  • Kudacika intege

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kudacika intege
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Pawulo yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Pawulo?
  • Jya wigana Pawulo
  • Kwicisha bugufi
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Kwita ku bantu
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Kwihangana
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Ni ryari twagombye gusubira gusura abashimishijwe?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 7

GUSUBIRA GUSURA

Pawulo abwiriza abantu bicaye mu cyumba cy’ishuri.

Ibyak 19:8-10

ISOMO RYA 7

Kudacika intege

Ihame: “Zakomezaga kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza.”​—Ibyak 5:42.

Ibyo Pawulo yakoze

Pawulo abwiriza abantu bicaye mu cyumba cy’ishuri.

VIDEWO: Pawulo yakomeje kubwiriza muri Efeso

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome mu Byakozwe 19:8-10, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Ni gute Pawulo yakomeje kubwiriza abari bishimiye ubutumwa bwiza, aho gucika intege bitewe n’abamurwanyaga?

  2. Pawulo yasubiye gusura abantu bari bashimishijwe inshuro zingahe kandi yabikoze igihe kingana iki?

Ni iki twakwigira kuri Pawulo?

2. Kugira ngo tugire icyo tugeraho igihe dusubiye gusura abantu n’igihe tubigisha Bibiliya, bidusaba igihe n’imbaraga.

Jya wigana Pawulo

3. Jya uhuza gahunda yawe n’igihe abantu babonekera. Ibaze uti: “Ni ikihe gihe cyiza cyo kubasura? Yakwishimira ko tuganirira hehe kandi ryari?” Jya ukora uko ushoboye ubasure, nubwo igihe baba baguhaye cyaba kitakoroheye.

4. Mujye muhana gahunda. Igihe cyose murangije kuganira, mujye muvugana igihe uzagarukira kumusura. Jya ukora uko ushoboye wubahirize iyo gahunda.

5. Jya ukomeza kurangwa n’icyizere. Ntukishyiremo ko umuntu udakunda kuboneka mu rugo cyangwa uba ufite akazi kenshi, atashishikazwa n’ubutumwa (1 Kor 13:​4, 7). Ahubwo jya umusura, ariko nanone ukoreshe neza igihe cyawe.​—1 Kor 9:26.

REBA NANONE

Ibyak 10:42; 1 Kor 9:22, 23; 2 Kor 4:1; Gal 6:9

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze