GUSUBIRA GUSURA
ISOMO RYA 7
Kudacika intege
Ihame: “Zakomezaga kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza.”—Ibyak 5:42.
Ibyo Pawulo yakoze
1. Reba VIDEWO, cyangwa usome mu Byakozwe 19:8-10, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:
Ni gute Pawulo yakomeje kubwiriza abari bishimiye ubutumwa bwiza, aho gucika intege bitewe n’abamurwanyaga?
Pawulo yasubiye gusura abantu bari bashimishijwe inshuro zingahe kandi yabikoze igihe kingana iki?
Ni iki twakwigira kuri Pawulo?
2. Kugira ngo tugire icyo tugeraho igihe dusubiye gusura abantu n’igihe tubigisha Bibiliya, bidusaba igihe n’imbaraga.
Jya wigana Pawulo
3. Jya uhuza gahunda yawe n’igihe abantu babonekera. Ibaze uti: “Ni ikihe gihe cyiza cyo kubasura? Yakwishimira ko tuganirira hehe kandi ryari?” Jya ukora uko ushoboye ubasure, nubwo igihe baba baguhaye cyaba kitakoroheye.
4. Mujye muhana gahunda. Igihe cyose murangije kuganira, mujye muvugana igihe uzagarukira kumusura. Jya ukora uko ushoboye wubahirize iyo gahunda.
5. Jya ukomeza kurangwa n’icyizere. Ntukishyiremo ko umuntu udakunda kuboneka mu rugo cyangwa uba ufite akazi kenshi, atashishikazwa n’ubutumwa (1 Kor 13:4, 7). Ahubwo jya umusura, ariko nanone ukoreshe neza igihe cyawe.—1 Kor 9:26.