ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w81 1/9 pp. 3-8
  • Hahirwa abo Imana ikosora

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hahirwa abo Imana ikosora
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • DUKOSORANE MU RUKUNDO BULI MUNTU NA MUGENZI WE
  • DUKORE BYOSE DUSHIKAMYE
  • “MUMUSHYIREHO IKIMENYETSO”
  • INAMA HAMWE NA KOMITE Y’ABAKURU
  • Jya wemera gukosorwa
    Nimukanguke!—2014
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ibibazo by’Abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Tubumbatire amahoro n’isuku mu itorero
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
w81 1/9 pp. 3-8

Hahirwa abo Imana ikosora

“Yehova, hahirwa umunt’uhana, Ukamwigish’ amategeko yawe.”​—Zab 94:12.

1, 2. Dukwiliye kwiyumva dute ku byerekeye guhanwa mu buryo bw’Imana?

NI RYALI uheruka bwa nyuma kwica amabwiriza akiranuka y’Imana, mu magambo cyangwa mu bikorwa? Ahali ntibyasaba ko usubira inyuma cyane kwibuka ibyabaye kera; yenda hashize amasaha makeya cyangwa iminsi mikeya gusa. Koko rero, twese dukora ibyaha kandi ntidushobora kugaragaza ikuzo (ubwiza) ly’Imana nk’uko bikwiye.​—1 Abami 8:46, 1 Yoh 1:8-10.

2 Dushobora kwishimira yuko, mu rukundo rwe, Yehova yifuza kandi ashobora kudukosora. “Ihanish’amahang’ibihano, ntizahana? Si yo yigish’abant’ubgenge? Yehova, hahirw’umunt’uhana.” Nitwemera gukosorwa na Yehova, tuzabaho mu buryo buhuje rwose nawe kandi tuzagira ihirwe (ibyishimo).​—Zab 94:10, 12.

3. Ni izihe nkuru zikwiye tuzaganira?

3 Abakristo bashobora kwilingira iki cyemezo cya Bibiliya: “Yehova ahana uwo akunda.” (Heb 12:6, MN). Twishimiye rero gutanga, muli iki kinyamakuru cyacu, ibiganiro bishingiye kuli Bibiliya by’ibibazo byerekeye gucyaha, ukwihana no guca umuntu mu itorero. Ibyigisho bibili bili muli iyi nomero, ibindi bitatu bizandikwa mu nomero itaha. Ibyo byigisho bizadufasha twese gusobanukirwa neza amahame ya Bibiliva akubiyemo, hanyuma ’dutunganywe bushya, duhumurizwe, duhuze kandi tubeho mu mahoro’.​—2 Kor 13:11, MN.

4, 5. Imana iduhana ite?

4 Akenshi Imana idukosora ikoresheje ineza n’ubugwaneza bwinshi ku buryo ndetse dushobora kutabimenya. Limwe na limwe birahagije ko twasoma mu Ijambo ryayo ikintu runaka kidutera kugorora imyifatire yacu mibi cyangwa se imitekerereze yacu. Aliko ibihano byo guhugura by’Imana bishobora kuza mu buryo bugaragara rwose ndetse butera kubabara. Aliko kandi, Imana izi urugero rw’igihano n’uburyo bwo guhana budukwiye kurusha ubundi (Yer 30:11). Mbega uburyo ali byiza ko twakwemera tubikunze gukosorwa nayo, kuko Imana iduhana ibitewe n’urukundo, kimwe n’umubyeyi w’umugabo ahana umuhungu we! Kandi ni iby’ubwenge rwose kwemera gukosorwa mu buryo buli mu rugero na Yehova Imana kurusha ko twahanishwa kulimburwa rwose.​—Yer 10:24; Heb 12:5

5 Bibaho ko Imana idukosora binyuze mu bandi bantu. Urugero, yohereje abahanuzi n’abacamanza ku ishyanga rya Isiraeli. Aliko ishobora kudukosora ku bireba umuntu umwe umwe. Umwe mu bahumuriza b’ibinyoma ba Yobu yari yarakosoye benshi. (Yobu 4:3; 16:2.) Bigomba kuba byali umugisha guhabwa ikosorwa ry’ubwenge liturutse kuli Yobu, umugabo w’ubwubaha-Mmana bwinshi. Aliko twibaze: “Mbese, mfite umutima wo kwemera iryo kosora ry’agaciro kenshi, yego litanzwe n’abantu, aliko lishingiye ku bwenge butunganye bw’Imana?”

DUKOSORANE MU RUKUNDO BULI MUNTU NA MUGENZI WE

6. Dushobora guhanwa se n’undi muvandimwe?

6 Yesu ubwe yavuze yuko dukwiliye kwitega guhabwa no gutanga igihano cyuzuyemo urukundo. Atanga inama zakulikizwa mu byerekeye ibicumuro umuntu akoreye mugenzi we, aliko, muli rusange, zikaba zakulikizwa no mu mimerere myinshi, Yesu yaravuze ati: “Niba umuvandimwe wawe akoze nabi, mukosore; niyihana, umubabarire (Luka 17:3, The New American Bible). Intumwa Paulo nayo yanditse ko “umugaragu wa Nyagasani” akwiliye “gukosora mu bwihangane n’ubugwaneza.”​—2 Tim 2:24, 25, NAB.

7. Ki kintu ki gikwiye gukorwa igihe habaye icyaha gikomeye?

7 Abungeri cyangwa abagenzuzi bashyizwe mu itorero bita kuli buli mukristo umwe umwe kandi bifuza no kulinda umukumbi wose muli rusange (Heb 13:17; 1 Pet 5:2, 3). Igihe hagize umuntu ukora icyaha gikomeye, icyo kibazo kigomba kubashyikilizwa. Uwakoze icyaha akwiliye ubwe ‘guhamagara abakuru b’itorero’. Niba atabikoze, undi mukristo wese wamenye icyo cyaha akwiliye kukimenyesha abakuru, ku nyungu y’uwacumuye n’iyo kulinda isuku y’itorero (Lewi 5:1). Nibwo abo bashobora gufasha umuntu waguye mu cyaha, kumugarura no ’gukiza ubugingo urupfu’.​—Yak 5:14, 16, 19, 20.

8. DUkwiye kubona dute udukosa dutoya twa bagenzi bacu?

8 Habaho udukosa tudakomeye cyane umukristo wese ukuze (ukomeye) ashobora kuba yatangaho impanuro n’imfashanyo ishingiye kuli Bibiliya. Aliko kandi, birumvikana yuko tuzilinda gukerensa abadukikije ku dukosa tw’amanjwe bakora. Ahubwo Imana iduhugurira kuba abihangana no kwihanganirana bamwe n’abandi. (Kolo 3:12, 13). “Hamwe no kwicisha bugufi mu bwenge, mutekereze abandi ko babaruta, mutareba inyungu yanyu bwite gusa, ahubwo kandi, n’inyungu y’abandi nayo.” (Fili 2:3, 4, MN) Imana itwemeza yuko “ali ubwiza mu ruhande rwacu guhita ku gicumuro ukagisiga inyuma.​—Imigani 19:11, MN.

9, 10. Hashobora gukorwa iki igihe hali umuvandimwe utangiye kugira amerekezo yo gutera intambwe mbi?

9 Aliko noneho birashoboka ko twabona mugenzi wacu w’umukristo ateye intambwe mbi cyangwa agiye kugwa mu kaga kubera akamenyero kabi. Urugero dutekereze ko, mu gihe tugenderanirana cyane n’umuvandimwe runaka, twabona yuko asa n’unywa birenze urugero. Ntagaragara nk’umusinzi habe n’umunsi n’umwe, aliko akaba rwose ali umunywi wa vino nyinshi’. (1 Tim 3:8.) Byaba ingirakamaro ko uwo muntu yakosorwa; aliko se akosorwe na nde?

10 Paulo yandikiye abakristo b’i Galatiya ngo: “N’ubwo umuntu yatera intambwe mbi (yatsikira) mbere yo kubibona, mwebwe abafite imico y’umwuka ikwiye, mugerageze kwegura uwo muntu mu mwuka w’ubugwaneza.” (Gal 6:1, MN). Umukristo ufite imico y’uburyo bw’umwuka ashobora gukosora mugenzi we, mu neza n’ubugwaneza, mu buryo bwinshi bunyuranye. (Urugero, ashobora kuvuga amagambo runaka mu biganiro bisanzwe ku buryo ataboneka yuko ali inama atanga yokumufasha (Imig 15:23) Cyangwa se ashobora kumubwira amagambo runaka yo kumuburira biherereye. Uko byaba kwose, kandi iyi ni ingingo y’ingenzi, uwo muhati we ntukwiye gusunikwa n’umwuka (umutima) wo gukerensa, ahubwo ube uturutse ku rukundo rwo kwita kuli uwo muntu.​—1 Kor 13:4, 5.

11. Abavandimwe b’i Filipi bashoboraga gufasha bate mu ngorane hagati ya bamwe bo muli iryo torero?

11 Hali n’indi mimerere y’ibintu abavandimwe na bashiki bacu bashobora gutangamo ubufasha bwabo. Paulo yanditse atya ku byerekeye ingorane yali yaravutse mu itorero ly’i Filipi:

“Ndagira inama n’umwete mwinshi Evodiya kandi na Sintike ndamugira inama n’umwete mwinshi kugira ngo bahuze neza mu Mwami. Ni koko, ndagusaba nawe, mugenzi wanjye w’ukuli dusangiye umulimo, ukomeze gufasha abo bagore bakomeje kurwanira iruhande rwanjye, mu butumwa bwiza.” (Fili 4:2, 3, MN).

Biragaragara yuko hali ingorane cyangwa kudahuza hagati y’abo bagore bombi b’abakristo basizwe. Paulo ntabwo yateye inkunga abanya-Filipi ngo bagire uruhande runaka bajyamo muli icyo kibazo, kuko ibyo byali guca itorero mo ibice bibili no kuvukamo kurebana ikijisho no kurwanyana (1 Kor 1:10-13; 3:2-9). Ako ni akaga gakomeye bali bakwiliye kwilinda uko byaba kwose. Aliko kandi, abavandimwe, batiliwe bivanga mu mpaka no mu bitekerezo by’ abo bagore, bashoboraga kubakosora no kubahugura ngo babane mu bumwe bwa gikristo, bababarirane kandi bakorere hamwe mu rukundo, kimwe na ’mugenzi w’ukuli wa Paulo bafatanyije umulimo’ w’i filipi (Mat 5:23-25; Efe 4:1-6, 31, 32; Tito 2:3-5). Niba ukosowe n’umuvandimwe muli ubwo buryo bugamije ibyiza ukwiliye kubibona nk’ikimenyetso cy’ineza.​—Zab 141:5.

DUKORE BYOSE DUSHIKAMYE

12, 13. Ni ubuhe bwoko bw’ikosa likomeye lishobora kuba mu itorero?

12 Tuvuge noneho iby’umukristo utifata mu buryo buhuje n’amabwiriza atangwa n’Imana kandi udahinduka n’ubwo abakuru ubwabo babimufashijemo. Uyu noneho ni umukristo ufite kamere bwite itandukanye n’iy’undi, akaba agikeneye gukura agana ku gihagararo gishyitse cya gikristo kandi akaba agaragaza ibyo mu buryo bwinshi bunyuranye. Paulo yavuze yuko ali ngombwa gufasha abakristo bamwe batarakura, no kubikora mu bwihangane, urukundo n’icyifuzo cyo kubona ko batera imbere (Rom 14:1; 15:1; 1 Kor 13:11; Fili 3:15, 16). Aliko hashobora no kubaho abakristo bahitamo kugira imyifatire runaka, n’ubwo itaba ali icyaha gikomeye, ikaba inyuranye rwose n’inama z’Imana, — akabikora ku bwende.

13 Ntidukwiliye gusitazwa no kwumva yuko abakristo bamwe bashobora kugenza batyo limwe na limwe. Bibiliya ivuga ngo: “Mu nzu y’inyumba ntihabamw’ ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubgo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba; kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, nahw’ ibindi bakabikoresh’ibitey’isoni.” (2 Tim 2:20, 21). Paulo yagereranyije itorero n’inzu ishobora kubamo abantu bamwe bagereranywa n’ibintu bitali iby’icyubahiro, inzira zabo n’ubuyobozi bwabo ku bandi bikaba byakwangiza ubumere bwiza. intumwa yaburiraga Timoteo n’abandi bakristo bizerwa ngo ’bitandukanye’ n’ibyo bikoresho bitali iby’icyubahiro.​—Reba Abaroma 16:17.

14, 15. Mu itorero ly’i Tesalonike havutse iyihe ngorane, kandi abakristo bashobora kugira bate igihe habayeho ingorane imeze nk’iyo?

14 Gusobanukirwa no gukoresha dutyo ayo magambo ya Paulo bitwibutsa yuko haliho ikibazo gisa n’icyo muli Tesalonike ya kera. Itorero ryali ryaraburiwe ko bamwe mu baligize batakoraga, kandi uko bigaragara bali bafite ubuzima bwiza kandi bakomeye; Abo bantu bakeya ntibitaga ku nama z’Imana zo kurwanya ubunebwe, ahubwo bashakaga kurya imitsi y’abandi. Rero Paulo aza kwandika agira ati: “Nuko, bene Data, turabategeka mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kuzibukira mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangw’udakurikiz’ibibabgiriza mwahawe natwe.”​—2 Tes 3:6; Imig 20:4; 24:30; Umubg 5:12, 18; 10:18.

15 Ni koko, birashoboka ko habaho umuntu ’utemera gukosorwa n’amagambo masa’, n’ubwo byaba ali inama za Bibiliya abakuru baha itorero, kandi uwo agakomeza kwica amabwiriza y’Imana. Nk’uko Paulo yabyanditse, icyo gihe abakristo baziyumvamo ko bagomba ’kwitandukanya’ n’umuntu umeza atyo.​—Imig 10:17; 29:19.

“MUMUSHYIREHO IKIMENYETSO”

16. Paulo yagiriye iyihe nama Abanya-Tesalonike?

16 Nanone ku byerekeye abanebwe n’abagenda bica gahunda, Paulo yandikiye Abanya-Tesalonike ngo: “Niba hali umuntu utumvira ijambo ryacu lili muli uru rwandiko, mumushyireho ikimenyetso kandi mureke kwongera kwifatanya nawe, kugira ngo akorwe n’isoni. Ntimumubone aliko nk’umwanzi, ahubwo mukomeze kumuburira nk’umuvandimwe. (2 Tes 3:14, 15). Abakristo bashobora rero ’gushyira ikimenyetso’ ku muntu ukomeza guhinyura amabwiriza y’Imana.

17. (a) Kuki hagomba ubwitonzi mu gukoresha iyo nama? (b) Yesu yabivuzeho iki?

17 Aliko kandi, hagomba ubwitonzi bwinshi mu gukulikiza iyi nama. Koko rero, ubumere bwacu bwo kudatungana bushobora kudutera gucira abandi urubanza tubitewe n’uko twebwe ubwacu dukunda ibintu cyangwa tutabikunda, nko mu byerekeye imyambarire cyangwa uburyo bwo kwilimbisha. Urugero, niba mushiki wacu runaka atambaye mu buryo buticishije bugufi cyangwa butalimo ikinyabupfura kandi akaba adasitaza abandi bavandimwe muli rusange, dukwiliye kwemera yuko nta kibi akoze ahubwo gusa ko ibyo akunda binyuranye n’ibyacu (Itang 37:3, 4; Yoh 19:23; 1 Tim 2:9, 10). Ntabwo twashyizweho kuba abacamanza b’abavandimwe na bashiki bacu ku bibazo bito-bito byerekeye ibyo umuntu atekereza ko ali byo byiza, ibyo umuntu akunda cyangwa iby’ imitima-nama y’abantu idahuza (Rom 14:4, 10-12). N’ubwo umuntu yakosa mu kantu gatoya cyane, tuzibuka iyi nama ya Yesu:

“Ntimugacir’aband’urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa; kuk’ urubanza muca, ari rwo muzacirwa namwe;urugero mugeramo, ari rwo muzagererwamo namwe. N’iki gitum’ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?”​—Mat 7:1-3.

18. Hashobora gukorwa iki igihe bigaragara ko umuntu runaka yanga nkana gukulikiza inama z’Imana?

18 Aliko noneho tuvuge iby’umuntu ukomeza kureka (uteshuka) amabwiriza y’Imana, nk’urugero, umuntu unegurana cyane cyangwa w’umunebwe, ‘uvugavuga amagambo atagira akamaro’ akivanga no mu bitamureba (“kazitereyemo”)’. (2 Tes 3:11, MN.) Cyangwa, ingorane ishobora guterwa n’uko uwo muntu agerageza kwibonera inyungu runaka z’iby’umubili ku bavandimwe, yinezeza mu buryo budakwiye cyangwa afite imyifatire abandi bashidikanya, n’ubwo yenda idakwiye gufatirwa icyemezo n’inteko y’ubucamanza y’itorero.a Abakuru bakaba baragerageje gufasha uwo muntu, aliko akanangira ndetse ahali akaba akoresha ubuyobozi bubi ku bandi bagize itorero cyangwa akaba yabatera akaga. Icyo gihe abakuru bashobora kuganira kuli iyo ngorane no gushyiraho umwe muli bo ngo azatange disikuru ishikamye kandi ivuga neza ibintu uko bili imbere y’itorero. Batiliwe bavuga izina ry’uwo ‘wica gahunda’, ibyo byatuma ‘bamuzibya umunwa’.​—Tito 1:10-13.

19. Abandi bo mu itorero bashobora kugira bate igihe ingorane nk’iyo ikomeza kwiyongera?

19 Ubumere nk’ubwo bubaye mu itorero, abakristo bagomba kwumva ko bakwiye ’gushyira ikimenyetso’ kuli uwo muntu, buli muntu ku giti cye. Paulo yasobanuye muli make ibikubiye muli uwo mugambi bashobora kumufatira, agira ati: “Kureka kwongera kwifatanya nawe, kugira ngo akorwe n’isoni.” (2 Tes 3:14, MN). Ibyo ni ukuvuga guca ubwifatanye bwose bwa gicuti n’uwo muntu ’washyizweho ikimenyetso’. Ntukwiliye kumenyesha abandi umugambi wafashe cyangwa kugerageza kubatera gukulikiza icyemezo wafashe. Aliko, mu ruhande rwawe, uzilinda gushyikirana n’uwo muntu ’washyizweho ikimenyetso’, mu buryo buhuje n’inama ilimo agakiza yatanzwe n’abakuru b’itorero. Ibyo aliko ntibizagutera kwanga uwo muntu, kuko aba akili umuvandimwe wawe n’umukristo Kristo yapfiriye. Ntuzemere ko muli wowe hakuriramo imbuto z’urwango kuli uwo muntu mu itorero, ahubwo ukwiliye ‘kumucyaha’. Mu buhe buryo? Uretse urugero rwiza uzitondera kujya umuha, icyiyemezo cyawe cy’ineza, aliko gishikamye, cyo kwumvira itegeko livuga ngo “mureke kwifatanya nawe” kizaba ali uburyo bwo kumukosora. Aliko ushobora gukora ibirenze ibyo kugira ngo umufashe.​—Lewi 19:17; Tito 2:7, 8.

20. Niba hali umuntu runaka utagira gahunda ’washyizweho ikimenyetso’, icyo gihe uba ufite iyihe nshingano?

20 Kubera ko uzakomeza guhura no kwegerana n’uwo mukristo ’washyizweho ikimenyetso, nko mu materaniro no mu mulimo wo kubwiriza, uzabona umwanya wo kwuzuza iyi nshingano yindi: “Ntimumurebe nk’umwanzi, ahubwo mukomeze kumuburira nk’umuvandimwe.” (2 Tes 3:14, 15 MN). Niba utujuje uyu mugabane w’iyo nama y’Imana maze ukareba ’uwashyizweho ikimenyetso’ nk’umwanzi, waba werekanye ko ubuze urukundo kimwe na we.

21. Umugambi w’iyo nteguro ihuje na Bibiliya ni uwuhe (Kub 35:12; Guteg 19:11, 12)?

21 Tugomba kwilingira yuko umukristo ’washyizweho ikimenyetso’ azagira isoni kandi akaziyumvisha yuko kwubaha inama za Bibiliya alibyo bigutera kwilinda kugirana nawe imishyikirano ya gicuti y’uburyo bwose. Icyo kinyabupfura cyo guhana gishobora kumufasha ’kumanik’amabokw’atentebutse no kugoror’amav’ aremaye: (. . .) kugira ngw’ ikirenge gicumbagira kidakuka rwose, ahubgo gikire. Kubera ko umubare munini w’abavandimwe bifatanya n’itorero ly’Imana ubu ali abantu bizerwa, nta gushidikanya ko bitazaba ngombwa kenshi ’gushyira ikimenyetso’ ku muvandimwe udakulikiza gahunda. Aliko igihe ibyo bibayeho, ahali kumukosora hamwe no kugumya kumuburira bizera ’imbuto y’amahoro, aliyo gukiranuka.​—Heb 12:11-13.

INAMA HAMWE NA KOMITE Y’ABAKURU

22, 23. Hagomba gukorwa iki igihe hali umuntu wakoze icyaha gikomeye?

22 Nk’uko twabivuze ku iparagrafu ya 7, umuntu ukoze ibyaha bikomeye asabwa kuganira n’“abakuru b’itorero.” (Yak 5:14, 15). Abo bagabo bafite umwanya ukwiye ubabashisha gutanga igihano cyo gukosora uwatsinzwe kandi akemera gukora icyaha gikomeye. Bashobora kumuha ubufasha bw’uburyo bw’umwuka aba akeneye.​—Imig 6:23.

23 Ubusanzwe, ibyaha bikomeye bishyikilizwa komite (inteko) igizwe n’abakuru batatu. Abo bagabo ntibitwara nk’abacamanza cyangwa “abapolisi bo mu by’umwuka”. Ni abungeri b’umukumbi, kandi igihe bavugana n’umuntu wakoze ikosa, berekana ko ali ko bali koko. Umwungeri w’intama ntagira umutima wo kwihorera; ntaba umugome cyangwa ngo ahore ashakashaka udukosa. Ni ko n’abakuru b’itorero bameze. Babereyeho gufasha, ntibabereyeho guciraho iteka (kugaya) (Yuda 23). Intego yabo ni iyo gukura umunyabyaha mu nzira ye mbi uko bishoboka kwose.​—Yak 5:19, 20.

24. Abakuru bagerageza gukora iki?

24 Aliko kandi, abakuru bakulikirana ibyaha bikomeye bakwiliye ’gukomeza bashikamye ijambo ryo kwizerwa’ no kuba ’bashoboye guhuguz’abant’inyigisho nzima, no gutsind’ababagish’impaka. (Tito 1:9.) Ntibakwiliye rero kujijinganya kwereka uwakoze i kosa (icyaha), bafatiye ku Byanditswe, impamvu imyifatire ye ali mibi n’impamvu akeneye kuyikosora. Icyifuzo cy’abakuru ni uko uwakoze icyaha yihana akongera kugirana amahoro n’Imana.​—1 Pet 3:10-12.

25. Ni ibihe bintu bindi tuziga?

25 Aliko se, ni mu buhe buryo abakuru bakwiliye gucyaha abakora amakosa? Ukwihana guhuje n’ubushake bw’Imana ni iki? Kwigaragaza gute? Abakuru bakwiliye gukora iki igihe hali umuntu wakoze icyaha gikomeye, aliko akagaragaza ukwihana? Mbese, ni ngombwa gucyaha uwo mukristo imbere y’itorero ryose? Ibyo tuzabirebera mu cyigisho gikulikiyeho.

[Ibisabanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Tour de Garde ya 1er Novembre 1980. mu “Bibazo by’abasomyi”, yavuze iby’umuntu waba yaratanye n’uwo bashyingiranywe, hanyuma akaba ashaka kugendererana n’undi muntu badahuje ibitsina kandi Bibiliya itamuha uburenganzira bwo kwongera gushyingirwa.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

URUHARE RWACU MU IKOSORA RYO MU BURYO BW’IMANA.

Limwe na limwe, Imana idukosora binyuze muli Bibiliya cyangwa se ibitabo bifasha gusobanukirwa Bibiliya.

Cyangwa se undi mukristo, cyane cyane umukuru w’itorero, akerekeza ibitekerezo byacu ku ikosa ryakozwe.

Niba twanga kureka imyifatire italimo gahunda, abakuru yenda bazaba bakwiliye kuburira itorero ngo lyilinde iyo migirire (cg ingeso).

Icyo gihe rero, umuntu ku giti cye akwiliye kwiyumvamo ko agomba ’gushyira ikimenyetso’ (2 Tes 3:14, 15) ku muntu wese ugira imyifatire itagira gahunda muli ubwo buryo.

Niba ali ko tubikora, tuzilinda kwifatanya mu buryo bwose bwa gicuti n’uwo muntu, ALIKO tuzasohoza n’indi nshingano yacu yo kumufasha no kujya tumuburira, kuko uko bili kwose aba akili umuvandimwe wacu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Niba ubona umukristo mugenzi wawe agiye kugwa mu kaga, mbese uzamugira inama mu neza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

“Komeza gufasha” abakeneye gukosorwa no guterwa inkunga ni yo nama Pawulo yatanze

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze