Ibibazo by’Abasomyi
Mbese, igikorwa cyo ‘gushyira ikimenyetso ku muntu’ (NW) kivugwa mu 2 Abatesalonike 3:14 ni umuhango w’itorero, cyangwa ni ikintu Abakristo bakora buri muntu ku giti cye, kugira ngo birinde abantu b’indakoreka?
Ibyo intumwa Pawulo yandikiye Abatesalonike, bigaragaza ko abasaza b’itorero bafite uruhare rugaragara muri uko ‘gushyira ikimenyetso ku muntu’ (NW). Ariko kandi, Abakristo buri muntu ku giti cye, bakomerezaho bagera ikirenge mu cyabo, ibyo bakabikora babitewe n’intego zo mu buryo bw’umwuka. Ibyo dushobora kurushaho kubisobanukirwa binyuriye mu gusuzuma inama ya Pawulo, dufatiye ku mimerere yari iriho icyo gihe.
Pawulo yagize uruhare mu gushinga itorero ry’i Tesalonike, afasha abagabo n’abagore guhinduka abizera. (Ibyakozwe 17:1-4). Nyuma y’aho, yanditse ari i Korinto kugira ngo abashimire kandi abatere inkunga. Nanone kandi, Pawulo yabahaye inama bari bakeneye. Yabateye inkunga yo ‘gutuza, bataba ba kazitereyemo, bakoresha amaboko yabo.’ Hari bamwe na bamwe batabigenzaga batyo, akaba ari yo mpamvu Pawulo yongeyeho agira ati “turabahugura, bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye.” Uko bigaragara, muri bo harimo abantu ‘bicaga gahunda’a bari bakeneye guhabwa inama.—1 Abatesalonike 1:2-10; 4:11; 5:14.
Nyuma y’amezi runaka, Pawulo yandikiye Abatesalonike urwandiko rwe rwa kabiri, yongera kubaha ibisobanuro by’inyongera ku bihereranye no kuhaba kwa Yesu mu gihe cyari kuzaza. Nanone kandi, Pawulo yatanze ubuyobozi bw’inyongera ku birebana n’uburyo bwo guhihibikanira abo bantu bicaga gahunda, ‘batagiraga icyo bakora, ahubwo bakaba ba kazitereyemo.’ Ibikorwa byabo byari binyuranyije n’urugero rwa Pawulo we wakoranaga umwete, kandi byari binyuranyije n’itegeko ryeruye yatanze rivuga ko umuntu agomba gukora kugira ngo abone ikimutunga (2 Abatesalonike 3:7-12). Pawulo yategetse ko hagira ingamba runaka zifatwa. Izo ngamba zaje ziyongera ku byo abasaza bari barakoze mu gucyaha cyangwa kugira inama abo bantu bicaga gahunda. Pawulo yanditse agira ati
“Nuko Bene Data, turabategeka . . . kuzibukīra mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza ibibabwiriza mwahawe natwe. Ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukora neza. Kandi nihagira umuntu utumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumenye [“mumushyireho ikimenyetso,” NW ] , mumuhe akato, kugira ngo akorwe n’isoni. Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So.”—2 Abatesalonike 3:6, 13-15.
Bityo rero, izindi ngamba zagombaga gufatwa, zari zikubiyemo kuzibukira abo bantu bicaga gahunda, kubashyiraho ikimenyetso, kubaha akato, ariko kandi bakabagira inama nk’abavandimwe babo. Ni iki cyari gutuma abagize itorero bafata izo ngamba? Kugira ngo ibyo tubisobanukirwe neza, nimucyo turebe imimerere itatu Pawulo atari arimo yibandaho aha ngaha.
1. Tuzi ko Abakristo badatunganye kandi ko bajya bakora amakosa. Icyakora, urukundo ni ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri, rukaba rudusaba kwishyira mu mwanya w’abandi no kubababarira amakosa yabo. Urugero, Umukristo ashobora kuzabiranywa n’uburakari, ariko atari ko yari asanzwe, nk’uko byagenze kuri Barinaba na Pawulo (Ibyakozwe 15:36-40). Cyangwa bitewe n’umunaniro, umuntu ashobora kuvuga amagambo akanjaye kandi asesereza. Muri iyo mimerere, binyuriye mu kugaragaza urukundo no gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya, dushobora gutwikira iryo kosa, tugakomeza kubana, kwifatanya no gukorana na mugenzi wacu w’Umukristo (Matayo 5:23-25; 6:14; 7:1-5; 1 Petero 4:8). Uko bigaragara, amakosa yo muri urwo rwego si yo Pawulo yerekezagaho mu 2 Abatesalonike.
2. Pawulo ntiyari arimo yerekeza ku mimerere Umukristo ku giti cye ahitamo kugira ngo ashyire imipaka ku mishyikirano agirana n’undi ufite imyifatire itari myiza—urugero, nk’umuntu usa n’aho akabya kwibanda ku myidagaduro cyangwa ku bintu by’umubiri. Cyangwa se, umubyeyi ashobora gushyira imipaka ku mishyikirano umwana we agirana n’abandi bana batubaha ubutware bw’ababyeyi, abana bakina mu buryo bwa kinyamaswa kandi bushobora guteza akaga, cyangwa badafatana uburemere Ubukristo. Iyo ni imyanzuro ireba umuntu ku giti cye gusa, ifitanye isano n’ibyo dusoma mu Migani 13:20, hagira hati “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we; ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.”—Gereranya na 1 Abakorinto 15:33.
3. Pawulo yandikiye Abakorinto ibyerekeranye n’umuntu ukora icyaha gikomeye, kandi akaba atihana, azirikana ko bidahuje uburemere na hato. Bene abo banyabyaha batihana, bagombaga gucibwa mu itorero. Mu buryo runaka, uwo muntu w’‘umunyabyaha’ yagombaga guhabwa Satani. Nyuma y’aho, Abakristo b’indahemuka ntibagombaga kwifatanya n’abo bantu babi; ndetse intumwa Yohana yo yateye Abakristo inkunga yo kutabasuhuza (1 Abakorinto 5:1-13; 2 Yohana 9-11). Ariko kandi, ibyo na byo ntibihuje n’inama iboneka mu 2 Abatesalonike 3:14.
Indi mimerere inyuranye n’iyo itatu twavuze haruguru, ni irebana n’abantu ‘bicaga gahunda’ nk’uko bivugwa mu 2 Abatesalonike. Pawulo yanditse avuga ko abo bari bakiri ‘bene Se,’ bakaba baragombaga gucyahwa no gufatwa nk’abavandimwe. Ku bw’ibyo rero, ikibazo kirebana n’abavandimwe ‘bicaga gahunda,’ nticyari kiri mu rwego rumwe n’ibibazo byoroheje biba hagati y’Abakristo ubwabo, ariko nta n’ubwo cyari gifite uburemere buhagije ku buryo abasaza b’itorero bagihagurukira ngo babe banaca abo bavandimwe mu itorero nk’uko Pawulo yabikoze ku bihereranye n’ikibazo cy’ubwiyandarike i Korinto. Abo ‘bicaga gahunda,’ ntibabaga barakoze icyaha gikomeye nk’uko byari bimeze ku muntu waciwe mu itorero ry’i Korinto.
Abo bantu ‘bicaga gahunda’ i Tesalonike, bari barataye umurongo w’Ubukristo mu buryo bugaragara. Ntibagiraga icyo bakora, wenda babitewe n’uko batekerezaga ko kugaruka kwa Kristo kwari kwegereje, cyangwa se babitewe n’uko bari abanebwe. Byongeye kandi, batezaga akaduruvayo mu buryo bugaragara ‘baba ba kazitereyemo.’ Birashoboka ko abasaza b’itorero bari barabagiriye inama kenshi mu buryo buhuje n’inama Pawulo yari yaratanze mu rwandiko rwe rwa mbere hamwe n’izindi nama zituruka ku Mana (Imigani 6:6-11; 10:4, 5; 12:11, 24; 24:30-34). Ariko kandi, bakomezaga kugira imyifatire yashyiraga umugayo ku itorero, kandi ikaba yarashoboraga no gukwirakwira mu bandi Bakristo. Bityo rero, Pawulo wari umusaza w’Umukristo, yagaragarije mu ruhame ukuntu bicaga gahunda, ashyira ahagaragara imyifatire yabo ikocamye, atiriwe avuga abo bantu mu mazina.
Nanone kandi, yamenyesheje abagize itorero ko byari bikwiriye ko Abakristo buri muntu ku giti cye, ‘bashyira ikimenyetso’ (NW ) kuri uwo muntu ugenda yica gahunda. Ibyo byumvikanishaga ko abantu bagombaga kumenya abantu barangwaga n’ibikorwa byari bihuje n’imyifatire itorero ryari ryaraburiwe mu ruhame ko rigomba kwirinda. Pawulo yatanze inama yo “kuzibukira mwene Data wese ugenda yica gahunda.” Nta gushidikanya, ibyo ntibyashakaga kuvuga ko birinda uwo muntu burundu, kubera ko bagombaga gukomeza ‘kumuhugura nka mwene Se.’ Bari gukomeza kugirana imishyikirano ya Gikristo mu materaniro kandi wenda no mu murimo. Bashoboraga kwiringira ko uwo muvandimwe wabo azitabira inama, maze akareka inzira ze ziteye impungenge.
Ni mu buhe buryo bagombaga ‘kumuzibukira’? Uko bigaragara, ibyo byari mu rwego rw’imishyikirano mbonezamubano. (Gereranya n’Abagalatiya 2:12.) Kureka kwifatanya na we mu mishyikirano mbonezamubano no mu myidagaduro, byashoboraga kumwereka ko abantu bafite amahame bagenderaho banga inzira ze. Ndetse n’ubwo atari gukorwa n’isoni ngo agire ihinduka, nibura abandi ntibari kwigana inzira ze mu buryo bworoshye ngo bamere nka we. Nanone kandi, abo bakristo bagombaga kwibanda ku bintu byubaka. Pawulo yabagiriye inama agira ati “ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukora neza.”—2 Abatesalonike 3:13.
Uko bigaragara, iyo nama yatanzwe n’intumwa ntiduha impamvu yo gusuzugura abavandimwe bacu bakoze udukosa duto cyangwa ngo tubacire urubanza. Ahubwo, icyo igamije ni ugufasha umuntu utangiye kugira imyifatire iteye impungenge, inyuranyije n’Ubukristo mu buryo bugaragara.
Pawulo ntiyigeze ashyiraho amategeko y’urudaca, nk’aho yaba yari arimo agerageza gushyiraho uburyo buruhanyije bwo gukemura ibibazo. Ahubwo, birumvikana neza ko abasaza bagombye mbere na mbere kugira inama umuntu wica gahunda kandi bakagerageza kumufasha. Niba nta cyo bashoboye kugeraho, kandi uwo muntu agakomeza kugira imyifatire iteye impungenge, kandi akaba ashobora no kuyikwirakwiza, bashobora gufata umwanzuro wo kuburira abagize itorero kugira ngo babe maso. Bashobora gukora gahunda yo gutanga disikuru ku bihereranye n’impamvu bene iyo myifatire yo kwica gahunda igomba kwirindwa. Nta muntu bazavuga mu izina, ariko disikuru yabo ikubiyemo umuburo izagira uruhare mu kurinda itorero, bitewe n’uko abazayitabira bazarushaho kwitonda kugira ngo bashyire imipaka mu bikorwa byo mu rwego mbonezamubano bakoranaga n’umuntu uwo ari we wese urangwa n’iyo myifatire yo kwica gahunda mu buryo bugaragara.
Tuba twiringiye ko bizagera aho imyifatire y’uwo muntu wica gahunda ikamukoza isoni, maze bikamusunikira kugira ihinduka. Mu gihe abasaza cyangwa abandi mu itorero babonye ihinduka, bashobora buri muntu ku giti cye kwiyemeza kuvanaho imipaka bari barashyize ku mishyikirano yo mu rwego mbonezamubano bagiranaga na we
Muri make, iyo hari umuntu ugenda yica gahunda, abasaza b’itorero ni bo bafata iya mbere mu gutanga ubufasha n’inama. Niba ari nta kosa abona mu myifatire ye, ahubwo agakomeza kugira ingaruka zitari nziza ku bandi, abasaza bashobora kuburira abagize itorero batanga disikuru igaragaza neza icyo Bibiliya ivuga—haba ku bihereranye no kurambagiza abantu batizera, cyangwa indi myifatire iyo ari yo yose idahwitse (1 Abakorinto 7:39; 2 Abakorinto 6:14). Bityo rero, Abakristo bagize itorero baba bamaze kuburirwa, bashobora buri muntu ku giti cye gufata umwanzuro wo gushyira imipaka mu mishyikirano bagiranaga n’abo bantu bagenda bica gahunda mu buryo bugaragara, ariko bakaba bakiri abavandimwe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe, ryakoreshwaga ku bihereranye n’abasirikare bicaga gahunda cyangwa batakurikizaga disipuline, kimwe n’abanyeshuri basibaga amasomo y’ishuri nta ruhushya, hakagira ayo badakurikirana
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Abasaza b’itorero bacyaha abica gahunda, ariko kandi, babafata nka bagenzi babo bahuje ukwizera