Ni nde Yehova azishimira?
“Musohoz’ agakiza kanyu, . . . Kukw’Imana ari yo ibatera gukunda no gukor’ ibyo yishimira.”—ABAFILIPI 2:12, 13.
1, 2. Ni ryari Imana yavuze ko yishimira Yesu, kandi ni kuki ibyo byagombye kudushishikaza?
HARI ibintu byari bigiye kuba byari kugaragaza ihinduka mu mateka. Yohana umubatiza yigishaga ubutumwa bw’Imana akanabatiriza mu mazi abihanaga, maze umugabo yari azi ko ari intungane aza amusanga; uwo yari Yesu. Nubwo Yesu atigeze akora icyaha yagombaga kwihanira, yasabye kubatizwa kugira ngo ‘asohoze ugukiranuka.’ —Matayo 3:1-15.
2 Yohana yemeye gukora ibyo asabwe mu kwicisha bugufi maze Yesu avuye mu mazi ‘ijuru riramukingukira abona umwuka w’Imana umanuka usa n’inuma umujyaho.’ Ikintu gitangaje kurusha, ijwi ryavugiye mu ijuru riti: ‘Nguy’ Umwana wanjye nkunda nkamwishira’. (Matayo 3:16, 17; Mariko 1:11) Mbega amagambo atangaje! Dukunda gushimisha umuntu twubaha. (Ibyakozwe 6:3-6; 16:1, 2; Abafilipi 2:19-22; Matayo 25:21) Tekereza ukuntu wakwiyumva Imana ishobora byose iramutse ikubwiye iti: ‘Ndakwishimira’!
3. Ni ibihe bibazo twakwibaza byerekeranye no kwemerwa n’Imana?
3 Mbese birashoboka kwishimirwa n’Imana muri iki gihe? Dufate urugero rw’umuntu ‘utagira ibyiringiro, utagira Imana mu isi, uri kure y’ubuzima buri mu maboko y’Imana.’ (Abefeso 2:12; 4:18) Mbese ashobora kuva muri iyo mimerere maze akagira ibyishimo byo kwishimirwa na Yehova? Niba bishoboka se, byagenda bite? Tugenzure ibyo bibazo.
Imana yashatse kuvuga iki?
4. (a) Ijambo ‘nishimira’ riri mu magambo y’Imana risobanurwa rite mu Kigereki? (b) Ni kuki ugukoreshwa kw’iryo jambo muri lcyo gihe byagombye kugira icyo bitubwira?
4 Mu kugaragaza amagambo y’Imana “nkamwishimira [Yesu]” amavanjiri yakoresheje inshinga y’Ikigereki eu-do-ke’o. (Matayo 3:17; Mariko 1:11; Luka 3:22) Iyo nshinga isobanura “kunezerwa, kwemera, kwishimira,”kandi n’izina riyikomokaho risobanura ngo “imico myiza, ibyishimo byiza, ubuntu, ibyifuzo.”Eu-do-ke’o ntiyerekeza gusa ku kwemerwa n’Imana. N’Abakristo b’i Makedonia ‘bishimiye’ gusangira ibyo bafite n’abandi. (Abaroma 10:1; 15:26; 2 Abakorinto 5:8; 1 Abatesalonike 2:8; 3:1) Ibyo ari byo byose, hano Yesu yishimiwe n’Imana ntabwo ari abantu. Iryo jambo ryakoreshejwe kuri Yesu amaze kubatizwa. (Matayo 17:5; 2 Petero 1:17) Muri Luka 2:52, ni ijambo ritandukanye—kha’ris—rikoreshwa iyo bavuga ko mu ibyiruka rye, mbere y’umubatizo we, Yesu “ashimwa” n’Imana n’abantu.
5. (a) Ni iki cyerekana ko abantu badatunganye bashobora kwisnimirwa n’Imana? (b) Abo ‘yishimira’ ni bande?
5 Mbese abantu badatunganye nkatwe nabo bashobora gushimwa n’Imana? Amahirwe, nibyo rwose. Mu ivuka rya Yesu abamarayika baranguruye amajwi bavuga bati: “Mw’ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mw’isi amahor’ abe mu bo yishimira [eu-do-ki’as].” (Luka 2:14) Dukurikije amagambo y’Ikigereki mu buryo bwayo ‘abamaraika bamenyekanishaga mu ndirimbo yabo imigisha y’igihe kizaza “ku bantu yifuriza (Imana) lbyiza” cyangwa “abantu Imana yishimira.”a Mwarimu Hans Beitenhard yanditse kuri iryo koreshwa ry’amagambo muri en anthro’pois eu-do-ki’as ngo: “Iyo mvugo yerekana abantu b’ibyishimo byiza by’Imana . . . Ntabwo hano havugwa ubushake bw’abantu . . . Ni ububasha butegeka kandi bugira ubuntu bw’Imana; ububasha bwo gutoranya abantu kugira ngo izabakize.” Muri ubwo buryo, nkuko Abahamya ba Yehova bamaze igihe babisobanura muri Luka 2:14 hagaragaza ko abantu badatunganye biyegurira Imana bakabatizwa bigatuma bashobora kuba abantu bishimirwa, abantu Imana yishimira!b
6. Ni iki tugomba kumenya cyerekeranye no kwemerwa n’Imana?
6 Nta gushidikanya, wibonera neza itandukaniro riri hagati yo kuba ‘umwanzi w’Imana kubera kugira umutima werekeza ku bikorwa by’ubugome’ no kuba uwishimirwa nk’umufasha w’Imana ikiranuka kandi ifite ubwenge. (Abakolosai 1:21; Zaburi 15:1-5) Nyamara igihe wishimira kumva ko abantu bashobora kwishimirwa n’Imana ahari wakunda kumenya icyo ibyo bisaba. Kuri ibyo dushobora kumenya byinshi ku bikorwa bya kera by’Imana.
Yakiriye abatari Abisiraeli
7. Mu Kuva 12:38 hatugaragariza iki ku myifatire y’Imana?
7 Ibinyejana byinshi mbere yuko havugwa amagambo yo muri Luka 2:14, Yehova yakiranye igishyuhirane abantu bazanywe kuri we no kumusenga. Mu by’ukuri yumvikanaga mu buryo bwihariye n’ishyanga rya Isiraeli ryari ryaramwiyeguriye. (Kuva 19:5-8; 31:16, 17) Ariko twiyibutse ko igihe Isiraeli yavanwaga mu bubata muri Egiputa, “ikivange cy’amahanga menshi kijyana na bo.” (Kuva 12:38) Ahari abo banyamahanga bari bafite imishyikirano n’ubwoko bw’Imana kandi barabaye abo guhamya ibyago byaguye kuri Egiputa. Bihitiyemo kujyana n’Abisiraeli. Bamwe muri bo bahindutse abiyeguriye burundu iyobokamana yabo.
8. Ubwoko bubiri bw’abanyamahanga babaga muri Isiraeli ni ubuhe, kandi ni kuki Abisiraeli batagiranaga imishyikirano imwe na bo?
8 Isezerano ry’amategeko ryagaragazaga igihagararo cy’abanyamahanga iruhande rw’Imana n’ubwoko bwe. Abanyamahanga bamwe icyabo kwari ugutura muri Isiraeli gusa. Bagombaga kubaha amategeko y’ishingiro y’igihugu, nk’arebana no kwica hamwe n’isabato. (Nehemia 13:16-21) Umwisiraeli yari kure yo gufata abo bari baturanye nk’abavandimwe, ahubwo yagaragazaga amakenga iyo yabavugishaga cyangwa iyo yakoranaga nabo kuko babaga bataraba abo mu ishyanga ry’Imana. Twavuga ko n’ubwo Umwisiraeli atari yemerewe kugura cyangwa kurya inyamaswa yipfushije ikaba itavushijwe amaraso, abo banyamahanga batiyeguriye iyobokamana y’ukuri y’Abisiraeli bo barabyemererwaga. (Gutegeka 14:21; Ezekieli 4:14) Uko igihe cyagendaga gishira bamwe muri bo bashoboraga kwigana abandi banyamahanga biyeguriye iyobokamana y’abisiraeli maze bagakebwa. Icyo gihe cyonyine niho bashoboraga gufatwa nk’abavandimwe mu buryo bwo kuyoboka Imana kandi ni bwo basabwaga kubahiriza amategeko yose mu buryo bwuzuye. (Abalewi 16:29; 17:10; 19:33, 34; 24:22) Rusi w’Umumoabukazi hamwe na Naamani w’Umusiria wari wararwaye ibibembe, babaye mu mubare w’abanyamahanga Imana yemeye. —Matayo 1:5; Luka 4:27.
9. Ni mu yahe magambo Salomo yerekanye ko Imana yashakaga kwakira abanyamahanga?
9 Mu minsi y’Umwami Salomo, byaragaragaye na bwo ko Imana yari yiteguye kwakira abanyamahanga. Igihe Salomo yatahaga urusengero yasenze muri aya magambo. “Kandi n’umunyamahanga utar’ uwo mu bgoko bgawe bg’Isiaeli, n’az’ aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe,. . . ni baza bagasenga berekey’ iyi nzu, nuk’ ujye wumv’ uri mw’ ijuru, . . . bitum’ amoko yose yo mw’isi ameny’ izina ryawe, akubahe nkuk’ ubgoko bgawe bg’Isiraeli bukubaha.” (1 Abami 8:41-43) Ni byo koko Yehova yumvise amasengesho y’abanyamahanga bamushakaga n’umutima wuzuye. Nabo bashoboraga ahari kwitoza amategeko ye, kubahiriza gukebwa bakazahinduka bamwe mu bashimwa bo mu bwoko bwahawe umugisha.
10. Ni iyihe myifatire Abayuda bagomba kuba baragiriye inkone y’Umunyetiopia, ariko kandi kuba yari yarakebwe byamugiriye neza bite?
10 Hari umuntu umwe wabikoze nyuma y’ibinyejana byakurikiyeho. Umunyagikari wa Kandake umugabekazi wo muri Etiopia ya kera. Akimara kumva iby’ Abayuda hamwe n’iyobokamana ryabo, birumvikana ko imibereho ye n’imihango ye ya kidini bitashoboraga kwemerwa na Yehova. Byabaye ngombwa ko Abayuda bihanganira uwo munyamahanga igihe yari muri bo, yiga amategeko ngo amenye ibyo Imana isaba. Yagize amajyambere nkuko bigaragara, agira ihinduka ryamgombwa mu buzima bwe kugeza igihe cyo kuba yasaba gukebwa. Mu Ibyakozwe n’Intumwa 8:27 dusoma ko “yari yaragiy’ i Yerusalemu gusenga.” (Kuva 12:48, 49) Nkuko bigaragazwa n’iyo nkuru, yari uwitangiye ugusenga kwabo mu mvugo yuzuye. Kubera ibyo, yashoboraga kwemera Mesiya no kuba umwe mu bigishwa babatijwe, agahuza gutyo n’ubushake bw’Imana bwahishuwe buhoro buhoro.
Abatizera n’itorero rya gikristo
11, 12. (a) Ni irihe hinduka rindi Umunyetiopia yagize igihe abatizwa? (b) Iryo hinduka ryari rihuje rite n’ibyanditswe mu Abafilipi 2:12, 13?
11 Yesu yategetse abigishwa be ati: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yos’ abigishwa, mubabatiza mw’izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera: mubigisha kwitonder’ ibyo nababgiye byose. Kandi dore ndi kumwe namw’ iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”(Matayo 28:19, 20) Uwo wiyeguriye gusenga w’Umunyetiopia tumaze kuvuga yari azi Yehova kandi azi umwuka wera icyo ari cyo. Niyo mpamvu igihe Filipo yamufashaga kumva no kwemera ko Yesu ari Umwana wa kimesiya w’Imana, uwo Munyetiopia yashoboye kubatizwa. Gutyo yari agiye guhinduka uwemewe mu bwoko bwa Yehova n’umwigisha wa Kristo. Birumvikana ko afite ibyo azabazwa n’Imana, ubwo agomba ‘gukurikiza ibisabwa byose’ ku Bakristo. Ariko iyo nshingano yari kuzakurikizwa n’ibyiza bitangaje: agakiza!
12 Nyuma yaho Paulo yanditse ko Abakristo bose bagombaga ‘gukomeza gukorera agakiza kabo batinya kandi bahinda umushitsi.’ Byashobokaga gukorwa, “kukw’Imana ari y’ibatera gukunda no gukor’ibyo yishimira ‘[eudo-ki’as].”—Abafilipi 2:12, 13.
13. Abakristo bagomba kuba baragenjereje bate abatarashakaga kubatizwa vuba nkuko Umunyetiopia yabigenje?
13 Abaje kwegera Abakristo b’ukuri bose ntibari bameze neza kandi biteguye byatuma batera imbere byihuse kugeza ku mubatizo nk’uriya Munyetiopia. Bamwe batari Abayuda cyangwa abahindukiriye iyobokamana yabo ntacyo bari bazi kuri byose cyangwa hafi ya byose kuri Yehova n’inzira ze; imico yabo ntiyari ihuye n’amategeko y’ubukiranutsi. Mbese Abakristo bagombaga kubafata bate? Bagombaga gukurikiza urugero rwa Yesu. Nawe ntiyigeze atera inkunga icyaha cyangwa ngo akirenzeho amaso. (Yohana 5:14) Nyamara yagaragaje ukwihangana ku banyabyaha bamuganaga kandi bifuzaga guhuza inzira zabo n’iz’ Imana.—Luka 15:1-7.
14, 15. Ureste Abakristo basizwe ni abandi bantu bahe bazaga mu materaniro y’i Korinto kandi amajyambere yabo mu by’umwuka yari atandukaniye hehe?
14 Impanuro Paulo yatanze ku materaniro yaberaga i Korinto zigaragaza neza ko Abakristo bihanganiraga abashaka kugira ubumenyi ku Mana. Avuga ku gukoresha impano z’ibitangaza z’umwuka zagaragazaga ko Ubukristo bwa kera bwari bufite imigisha y’Imana, Paulo yavuzemo “abizera” n’“abatizera.” (1 Abakorinto 14:22) “Abizera” bari abamenye Kristo maze bakabatizwa. (Ibyakozwe 8: 13; 16:31-34) “Abakorinto benshi bumvise Paulo na bo barizera barabatizwa.”—Ibyakozwe 18:8.
15 Dukurikije 1 Abakorinto 14:24, ‘abatizera cyangwa injiji’ bateranaga nabo amateraniro yaberaga i Korinto kandi bakakirirwamo neza.c Birumvikana ko bose batagiraga amajyambere amwe mu cyigisho hamwe no gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana. Birashoboka ko na bamwe bari bagikora ibyaha. Abandi nyamara bagiraga urugero rw’ukwizera, bakaba baragize ihinduka mu mibereho yabo, ndetse mbere yo kubatizwa, bakaba baragejeje ku bandi ibyo bamenye.
16. Abantu bari kuvana ibyiza bihe mu gushyikirana n’Abakristo bari mu materaniro?
16 Mu by’ukuri nta n’umwe muri abo batabatijwe wabaga “ar’uri mu Mwami wacu.” (1 Abakorinto 7:39) Iyo babaga barakuranye kera amakosa akomeye mu by’imico n’iby’umwuka, turumva ko nta gushidikanya byabatwaraga igihe runaka ngo bahuze n’amategeko y’Imana. Hagati aho mu gihe cyose batageragezaga kwanduza itorero no gusenya ukwizera kw’abarigize, bakirwaga neza neza. Ibyo babonaga kandi bumvaga mu materaniro byashoboraga ‘kubemeza ibyaha’ kuko ‘ibihishwe mu mitima yabo byagaragaraga.’—1 Abakorinto 14:23-25; 2 Abakorinto 6:14.
Bishimiwe n’Imana ku bw’agakiza
17. Amagambo akubiye muri Luka 2:14 yagaragaye ate ko ari amanyakuri mu kinyejana cya mbere?
17 Kubera kubwiriza mu ruhame kw’Abakristo babatijwe, abantu ibihumbi n’ibihumbi bagize ubumenyi bw’ubutumwa bwiza mu kinyejana cya mbere. Bongeye ukwizera ku byo bumvise, bihana imyifatire ya kera, barabatizwa maze ‘batuza akanwa kabo mu ruhame kubw’agakiza.’ (Abaroma 10:10-15; Ibyakozwe-2:41-44; 5:14; Abakolosai 1:23) Ababatijwe muri icyo gihe bishimiwe nta shiti ya Yehova, kuko basizwe mu mwuka wera gutyo bakaba nk’abana mu buryo bw’umwuka. Intumwa Paulo yaranditse ngo: ‘Yatugeneye kuva kera kudufata nk’abana be tubikesheje Kristo Yesu, kubw’ineza [eu-do-ki’an y’ubushake bwe.’ (Abefeso 1:5) Gutyo mu kinyejana cya mbere impanuro y’abamaraika mu gihe cy’ivuka rya Yesu yari itangiye kwigaragaza ko ari ukuri ngo: “No mw’isi amahor’ abe mu bo yishimira [cyangwa, abantu Imana yishimira.]”!—Luka 2:14.
18. Ni kuki Abakristo basizwe batagombaga kwiyumvisba ko bishimiwe n’Imana burundu?
18 Kugira ngo abo “bantu yishimira” barinde ayo amahoro bagombaga ‘gukomeza gukorera agakiza batinya kandi bahinda imishitsi.’ (Abafilipi 2:12) Si ikintu cyari cyoroshye kuko batari batunganye. Bagombaga kurwanya ibigeragezo n’ugushukwashukwa bigamije kubakoresha icyaha. Iyo birekuraga bagakora icyaha batakazaga ugushimwa n’Imana. Yehova abikoranye urukundo yashyizeho abungeri bo mu buryo bw’umwuka ngo bafashe kandi barinde amatorero.—1 Petero 5:2, 3.
19, 20. Ni iyihe migambi Imana yafashe kugira ngo Abakristo babatijwe bakomeze kwishimirwa na yo?
19 Abasaza b’amatorero bagombaga kwita kuri iyi nama ya Paulo ngo: “Umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebg’ ab’Umwuka mugaruz’ uwo muntu umwuka w’ubugwaneza: arik’ umuntu wese yirinde, kugira ngo na w’adashukwa.” (Abagalatia 6:1) Birumvikana ko umuntu iyo yabaga amaze gufata umugambi wo kubatizwa yabaga agize inshingano ikomeye kimwe n’umunyamahanga wiyeguriraga iyobokamana agakebwa muri Isiraeli. Ariko iyo Umukristo wabatijwe yakoraga icyaha, byarashobokaga kuri we kubona ubufasha bwuzuye urukundo abuvanye ku itorero.
20 Mu itorero, abasaza bashoboraga gutanga ubufasha bwabo ku wabaga wese amaze gukora icyaha gikomeye. Yuda yaranditse ngo: “Ababagish’ impaka mubagirir’ impuhwe: abandi mubakirish’ ubgoba, mubahubuje mu muriro, mwanga ndetse n’umwend’ utew’ ibizinga n’umubiri.” (Yuda 22, 23) Uwabatijwe uri mu itorero wakiraga ubwo bufasha yashoboraga gukomeza kwemerwa na Yehova no gukomeza kugira amahoro yavuzwe n’abamaraika mu ivuka rya Yesu.
21, 22. Niba umuntu abaye umunyabyaha utihana ni ibihe byemezo akwiye gufatirwa kandi abagize itorero b’indabemuka bagombye gukora iki?
21 Nubwo bitakunze kuboneka, hari ubwo umunyabyaha atihanaga. Abasaza bagombaga kumwirukana mu itorero kugira ngo baririnde icyaryanduza cyose. Niko byagenze i Korinto igihe Umukristo umwe wabatijwe yangaga kureka imyifatire ye y’ubusambanyi. Paulo yahaye abagize itorero iyi nama ngo: ‘Mureke kwifatanya n’abasambanyi. Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iyi si, cyangw’ abifuz’ ibibi, cyangw’ abanyazi, cyangw’ abaseng’ ibishushanyo; kukw’iyo biba bityo, mwari mukwiriye kuva mw’ isi. Ahubgo none nabandikiye ko mutifatanya n’uwitwa mwene Data, nib’ ar’ umusambanyi, cyangw’ uwifuz’ ibibi, cyangw’ useng’ ibishushanyo, cyangw’ utukana, cyangw’ umusinzi, cyangw’ umunyazi: umez’ atyo ntimugasangire na we.’—1 Abakorinto 5:9-11.
22 Kubera ko uwo Mukorinto yari yarateye intambwe ndende, akabatizwa, gutyo akaba umuntu wemewe n’Imana n’umwe mu bo mu itorero, gucibwa kwe kwari icyemezo gikomeye cyane. Paulo yerekanye ko Abakristo batagombaga gukomeza kwifatanya nawe kuko yari yataye umwanya we w’umugaragu ushimwa n’Imana. (Gereranya 2 Yohana 10, 11.) Petero yanditse ku Bakristo birukanywe mu itorero ngo: “Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubir’ inyuma, bamaze kuyimenya, bakarek’ itegeko ryera bahawe. Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri, ngo: Imbg’ isubiye ku birutsi byayo; kandi ngo: Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.—2 Petero 2:21, 22.
23. Mu kinyejana cya mbere Abakristo bamwe bari mu yihe mimerere imbere y’Imana?
23 Mu by’ukuri Yehova ntabwo yashoboraga kwongera kwishimira abantu bameze batyo kuko baciwe kubera kwanga kureka imyifatire yabo mibi. (Abaheburayo 10:38; gereranya 1 Abakorinto 10:5.) Mu bagize itorero haciwe bake cyane. Benshi mu ‘bahawe ubuntu n’amahoro, biva ku Mana’ kandi ‘bafashwe nk’abana bayo kubg’ ineza y’ubushake bwayo’ bakomeje kuba indahemuka.—Abefeso 1:2, 5, 8-10.
24. Ni ibibe bibazo ubu dukwiriye kwitaho?
24 Mu buryo rusange niko bimeze no mu gihe tugezemo. Dusuzume rero uko dushobora ubu gufasha ‘abatizera cyangwa abadafite ubumenyi’ kugira ngo bashimwe n’Imana ndetse n’ukuntu twabagenza baramutse bavuye mu nzira igororotse. Ibyo bibazo biravugwa mu nyandiko ikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri Bible Segond haravuga ngo “abantu yishimira” Votre Bible ikavuga ngo “abantu akunda.”
b Reba muri Watchtower yo kuri 1 Mutarama 1965.
c “ἄπιστος (apistos, ‘utizera’) na ιδιώτης (idiōtēs, ‘umuntu utarajijuka,’ ‘ugishakashaka’) bose bajya mu batizera batameze nk’abakijijwe bakaba bari muri Kiliziya y’Abakristo.”—The Expositor’s Bible Commentary, Igitabo cya 10, urupapuro rwa 275.
Mbese waba wibuka?
◻ Dukurikije Ibyanditswe ni kuva ryari kandi ni mu buryo ki abantu bashobora kwishimirwa n’lmana?
◻ Imana yafataga ite abanyamahanga babanaga n’ubwoko bwayo, kandi ni kuki Abisiraeli bagombaga kugira amakenga hamwe no kwihangana?
◻ Kuba ’abatemera’ barajyaga mu materaniro y’Abakristo i Korinto butuma dufata uwuhe mwanzuro?
◻ Ni iyihe migambi Imana yafashe kugira ngo Abakristo babatijwe babone ubufasha bwo gukomeza kuba abagaragu bishimirwa?