Ibibazo by’abasomyi
◼ Mbese twavuga ko umuntu afatiye ubusobanuzi butangwa ku kuba umuntu yishimirwa n’Imana, Abakristo bashobora kuvugisha umuntu wigeze kuba mu gihe runaka “umubwiriza utarabatizwa” ariko bakaba baramwirinze kubera imyifatire mibi yigeze kugira?
Ni byo koko. Umunara w’Umulinzi wo kuri 1 Gicurasi 1989 watanze impamvu zituruka muri Bibiliya zituma Abahamya ba Yehova bahindura uburyo bajyaga bafata abantu batarabatizwa bifatanya na bo mu murimo wo kubwiriza. Mbere Abahamya ba Yehova bitaga abo bantu “bagenzi babo bemewe.” Iyo umwe muri bo yicaga itegeko ry’Imana hanyuma ntiyihane, abagize itorero barabimenyeshwaga hanyuma bakirinda kumugenderera no kumuvugisha.
Nkuko ubusobanuzi twabonye vuba ahangaha bubivuga, Bibiliya itegeko ko icyemezo nk’icyo cya guhana umuntu gifatirwa gusa abantu babatijwe bakora ibyaha hanyuma ntibihane. (1 Abakorinto 5:11-13; 2 Yohana 9-11) Ibyo ari byo byose, ntabwo umuntu utarabatizwa aba afite inshingano zimwe n’umuntu wabatijwe. (Luka 12:48) lyo umuntu atarabatizwa aba atarishimirwa n’Imana, ubwo rero kwirukana biba bitamureba. Muri rusange aba ari umuntu wo mu isi, kandi Abakristo bagomba kumufata batyo.
Ariko se twavuga iki ku muntu umaze igihe azwiho ko ari ’mugenzi wacu wemewe,’ ariko kubera imyifatife mibi akaba atujuje ibisabwa kugira ngo akomeze umurimo wo kubwiriza? Kubera ko aba ataciwe agomba gufatwa nk’umuntu w’isi, kandi ni cyo aba ari cyo koko.a Umunara w’Umulinzi yo kuri 1 Gicurasi 1989 ku rupapuro rwa 15 utugira inama ivuga ko Abakristo b’indahemuka bagomba kugira amakenga mu mishyikirano bagirana n’uwo muntu utarabatizwa. Abakristo bakuze rero bagomba kubitekerezaho mbere yo kugenderana na we. Akenshi bakoresheje inama zituruka ku Mana bashobora kwemeza uburyo bazabikoramo. Dushobora nko gutekereza ku byo dusanga muri 1 Abakorinto 15:33 no mu Imigani 13:20 hanyuma tukibaza tuti: ‘Ni iyihe mishyikirano ngomba kugirana n’umuntu w’isi udakunda amahame ga Gikristo?’ Niba abasaza babonye ko umuntu nk’uwo ashobora gushyira mu kaga abagize itorero, bashobora kuburirwa biherereye.
Uko igihe gihita umuntu utarabatizwa wigeze kuba ‘mugenzi wacu wemewe’ ashobora kwihana akerekana icyifuzo cyo kwongera guhabwa icyigisho bya Bibiliya. (Ibyakozwe 26:20) Ashobora kubimenyesha abasaza b’itorero rye, byaba ari ngombwa, bagafata umugambi k’uko hagira ugirana na we icyigisho cya Bibiliya. Ibyo nanone bizakorwa niba hari umuntu utacyujuje ibisabwa byo kuba umubwiriza utarabatizwa hanyuma akaza kwerekana ko yihannye. Mu buryo rusange ni ukubiganira n’abasaza babiri bigeze gusuzuma ikibazo cye cyangwa n’abagenzuzi bashyizweho n’inama y’abasaza.
Umunara w’Umulinzi wasobanuye neza ko atari kimwe n’iyo ari ababyeyi bagifite abana bakiri batoya; abana bagishakirwa ibibatunga by’umubiri. (Abefeso 6:1-4) Ni koko Ibyanditswe biha ababyeyi inshingano zo kwigisha no kuyobora abana babo. Ababyeyi (cyangwa umwe muri bo wizera) ashobora gufata icyemezo cyo kwigana Bibiliya n’umwana we ukiri mutoya wacumuye ndetse no kumushyira muri porogaramu y’icyigisho cy’umuryango n’ibindi biganiro bya Bibiliya.
Ubwo rero inyigisho twabonye vuba aha mu Umunara w’Umulinzi zatumye duhindura uburyo bwo gutekereza no gukora tugakurikiza Ibyanditswe bifite umumaro wo ’guhanira gukiranuka.’—2 Timoteo 3:16, 17.
◼ Dukurikije Tito 1:6 mbese abana b’Abakristo bagomba bose kubatizwa kugira ngo uwo Mukristo yuzuze ibisabwa byo kuba umusaza w’itorero?
Mu gice cya mbere cy’ibaruwa Paulo yandikiye Tito, intumwa Paulo irondora ibisabwa kugira ngo abagabo bashobore kugira inshingano yo kuba abasaza b’itorero. Kimwe muri byo ni ’ukutabaho umugayo no kugira abana bizera.’
Ntabwo twavuga ko abana b’abasaza bose bagomba kuba babatije kubera ko haba hakirimo n’abakiri batoya. Umuntu asomye rero Tito 1:6 birumvikana ko yavuga ko abana bakiri batoya b’umusaza w’itorero bagomba kuba barabatijwe cyangwa biga ukuri, bakakwemera kandi bakagira amajyambere azabageza ku mubatizo mu bihe bazaba bakirl iwabo. (1 Abakorinto 7:14) Umusaza w’itorero agomba gukora uko ashoboye kugira ngo abana be babe abigishwa bataba “ari inkubaganyi cyangw’ibigande.”b
Umuntu yiyumvisha neza icyo uwo murongo ushaka gusobanura iyo asuzumye uburyo ijambo “uwizera” rikoreshwa muri Bibiliya. Ubundi umuntu ashobora kwizera cyangwa kwemera ’ibintu byinshi. (Ibyakozwe 26:27, 28; 2 Abatesalonike 2:3, 11; Yakobo 2:19) Ibyo ari byo byose Ijambo “uwemera” risobanura akenshi umuntu wemera Ubukristo maze akabatizwa. (Ibyakozwe 8:13; 18:8; gereranya 19: 1-5.) Mu buryo bwite iyo umuntu abatijwe niho aba yerekanye ko yemera.—Ibyakozwe 2:41, 44; 4:4, 32.
Abana b’umusaza Witorero bashobora kuba batarakura bihagije mu gihagararo, mu by’urukundo no mu by’umwuka ku buryo babatizwa. Ariko dukurikije Tito 1:6 baba ari “abana bizera’’ iyo bagize amajyambere bihuje n’imyaka yabo n’ubushobozi bwabo maze bakabatizwa.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Iyo umuntu ari muri iyo mimerere ntabwo aba afite ubumenyi bw’iryo hinduka ubwo rero wamuganisha kuri iyo nyandiko y’Umunara w’Umulinzi.
b Reba kandi Watchtower yo ku wa 15 Mata 1972 urupapuro rwa 255. Bulletin interieur, Kanama 1972, urupapuro rwa 47.