ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w96 1/5 pp. 19-24
  • Guha Kayisari Ibya Kayisari

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Guha Kayisari Ibya Kayisari
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Iby’Imana”
  • “Ibya Kayisari”
  • Guhatira Abantu Gukora Umurimo wa Gisirikare
  • Imirimo ya Leta
  • Imana na Kayisari
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Wabwirwa n’iki abo ugomba kumvira?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Ese twagombye gutanga imisoro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
w96 1/5 pp. 19-24

Guha Kayisari Ibya Kayisari

“Mwishyure bose ibibakwiriye.”​—ABAROMA 13:7.

1, 2. (a) Dukurikije uko Yesu yabivuze, ni gute Abakristo batagomba kubogama ku bihereranye n’ibyo bagomba guha Imana hamwe n’ibyo bagomba guha Kayisari? (b) Ni ikihe kintu cy’ibanze Abahamya ba Yehova bahihibikanira?

DUKURIKIJE uko Yesu yabivuze, hari ibintu tugomba guha Imana, hakaba n’ibyo tugomba guha Kayisari, cyangwa Leta. Yesu yaravuze ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.” Muri ayo magambo make, yajijishije abanzi be kandi avuga mu magambo ahinnye imyifatire yo kutabogama tugomba kugira mu mishyikirano tugirana n’Imana hamwe n’iyo tugirana na Leta. Ntitwatangazwa rero no kuba abari bamuteze amatwi ‘baramutangariye cyane.’​—Mariko 12:17.

2 Birumvikana ko ikintu cy’ibanze abagaragu ba Yehova bahihibikanira, ari uguha Imana iby’Imana (Zaburi 116:12-14). Icyakora, mu gihe babigenza batyo ntibibagirwa ko Yesu yavuze ko hari ibyo bagomba guha Kayisari. Imitimanama yabo yatojwe na Bibiliya, ibasaba ko bazirikana binyuriye mu isengesho, urugero bashobora guhamo Kayisari ibyo abasaba (Abaroma 13:7). Muri iki gihe, abacamanza benshi babonye ko ubutegetsi bufite imipaka, kandi ko ahantu hose abantu n’ubutegetsi bahujwe n’itegeko kamere.

3, 4. Ni ibihe bisobanuro bishishikaje byatanzwe ku bihereranye n’itegeko kamere, itegeko ryahishuwe, hamwe n’itegeko rya kimuntu?

3 Intumwa Pawulo yerekeje kuri iryo tegeko kamere mu gihe yandikaga ibyerekeye abantu b’isi agira ati “bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge; kuko ibitaboneka byayo, ni byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye: kugira ngo batagira icyo kwireguza.” Mu gihe abo bantu batizera baba bitabiriye itegeko kamere, rizanasunikira imitimanama yabo kugira icyo ikora. Ni yo mpamvu Pawulo yaje kongera kuvuga ati “abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo, baba bihīndukiye amategeko, nubwo batayafite: bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza.”​—Abaroma 1:19, 20; 2:14, 15.

4 Mu kinyejana cya 18, umucamanza w’ikirangirire w’Umwongereza witwa William Blackstone yanditse agira ati “iryo tegeko rigenga kamere [itegeko kamere], kubera ko ringana [rihwanyije imyaka] n’abantu kandi rikaba ryaratanzwe n’Imana ubwayo, birumvikana ko rigomba kugandukirwa kuruta irindi [tegeko] iryo ari ryo ryose. Ryashyiriweho gukurikizwa n’abatuye ku isi hose, mu bihugu byose, no mu bihe byose: nta mategeko ya kimuntu yaba afite agaciro ako ari ko kose, mu gihe yaba anyuranye n’iryo [tegeko kamere].” Blackstone yakomeje avuga ibihereranye n’ “itegeko ryahishuwe,” nk’uko riboneka muri Bibiliya, maze agira icyo avuga muri aya magambo ngo “amategeko y’abantu yose ashingiye kuri izi mfatiro ebyiri, ari zo: itegeko rya kamere n’itegeko ryahishuwe, ni ukuvuga ko ari nta mategeko ya kimuntu yagombye kwihanganirwa [kwemererwa] kuba yayavuguruza.” Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yavuze ku bihereranye n’Imana na Kayisari, nk’uko byanditswe muri Mariko 12:17. Uko bigaragara, hari igihe Imana ishyira imipaka ku byo Kayisari ashobora gusaba Umukristo. Abanyarukiko barengereye iyo mipaka yashyizweho, igihe bategekaga intumwa kureka kwigisha ibyerekeye Yesu. Ku bw’ibyo, intumwa zasubije mu buryo bukwiriye zigira ziti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”​—Ibyakozwe 5:28, 29.

“Iby’Imana”

5, 6. Dufatiye ku ivuka ry’Ubwami bwashyizweho mu wa 1914, ni iki Abakristo bagomba kuzirikana kurushaho? (b) Ni gute Umukristo agaragaza ko ari umukozi?

5 Cyane cyane uhereye mu mwaka wa 1914, ubwo Yehova Imana Ishoborabyose, yatangiraga gutegeka ari umwami binyuriye ku Bwami bwa Kristo bwa Kimesiya, ni bwo Abakristo bagombaga kwirinda guha Kayisari iby’Imana (Ibyahishuwe 11:15, 17). Muri iki gihe, mu buryo burenze uko byaba byarigeze gukorwa mbere hose, itegeko ry’Imana risaba Abakristo ‘kutaba ab’isi’ (Yohana 17:16). Kubera ko biyeguriye Imana, yo Nyir’Ugutanga Ubuzima, bagomba kugaragaza neza ko batakiri ababo (Zaburi 100:2, 3). Nk’uko Pawulo yabyanditse, “turi ab’Umwami” (Abaroma 14:8). Byongeye kandi, mu gihe Umukristo abatizwa, agirwa umukozi w’Imana mu buryo bwemewe, ku buryo ashobora kunga mu rya Pawulo agira ati “Imana . . . yatubashishije kuba ababwiriza [“abakozi,” MN ].”​—2 Abakorinto 3:5, 6.

6 Nanone kandi, intumwa Pawulo yanditse igira iti “nubahiriza umurimo wanjye” (Abaroma 11:13). Mu by’ukuri, natwe twagombye kubigenza dutyo. Twaba twifatanya mu murimo igihe cyose cyangwa igihe gito gusa, tuzirikana ko Yehova ubwe ari we wadushinze umurimo dukora (2 Abakorinto 2:17). Kubera ko bamwe bashobora gukemanga umwanya dufite, buri Mukristo wese witanze kandi wabatijwe, agomba kuba yiteguye gutanga igihamya cyumvikana neza kandi kirangwa n’icyizere, cy’uko rwose ari umukozi w’ubutumwa bwiza (1 Petero 3:15). Nanone kandi, umurimo we ugomba kugaragarira mu myifatire ye. Kubera ko Umukristo ari Umukozi w’Imana, yagombye guharanira kandi akarangwa n’imico itanduye, akabungabunga ubumwe bw’umuryango, akaba umuntu w’inyangamugayo, kandi akubahiriza amategeko na gahunda (Abaroma 12:17, 18; 1 Abatesalonike 5:15). Imishyikirano Umukristo agirana n’Imana hamwe n’umurimo yahawe na yo, ni byo bintu by’ingenzi cyane kuruta ibindi byose mu mibereho ye. Ibyo ntashobora kubireka abitegetswe na Kayisari. Uko bigaragara, ibyo bigomba kubarirwa mu bintu ‘by’Imana.’

“Ibya Kayisari”

7. Ni iki Abahamya ba Yehova bazwiho ku bihereranye no gutanga umusoro?

7 Abahamya ba Yehova bazi ko bagomba ‘kugandukira abatware babatwara [“abategetsi bakuru,” MN ] ,’ ari bo bategetsi ba Leta (Abaroma 13:1). Ku bw’ibyo rero, mu gihe Kayisari, ni ukuvuga Leta, yaba asabye ibintu byemewe n’amategeko, imitimanama yabo yatojwe na Bibiliya, ibemerera kuzuza ibyo bisabwa. Urugero, Abakristo b’ukuri bari mu bantu b’intangarugero ku isi mu bihereranye no gutanga umusoro. Mu Budage, ikinyamakuru cyitwa Münchner Merkur cyerekeje ku Bahamya ba Yehova kigira kiti “ni bo bantu bizerwa kurusha abandi bose, kandi batangira umusoro igihe gikwiriye kurusha abandi bose muri République Fédérale.” Mu Butaliyani, ikinyamakuru cyitwa La Stampa cyagize kiti “[Abahamya ba Yehova] ni bo baturage b’indahemuka kurusha abandi bose umuntu uwo ari wese yakwifuza kugira: ntibanga gutanga imisoro cyangwa ngo babe bahunga amategeko atabanogeye ku bw’inyungu zabo.” Abagaragu ba Yehova babikora ‘babyemejwe n’umutima uhana.’​—Abaroma 13:5, 6.

8. Mbese, ibyo tugomba guha Kayisari ni imisoro itangwa mu buryo bw’amafaranga gusa?

8 Mbese, “ibya Kayisari” bigarukira ku gutanga imisoro gusa? Ashwi da. Pawulo yanditse urutonde rw’ibindi bintu, urugero nko gutinya no kubaha. Mu gitabo cye cyitwa Critical and Exegetical Hand-Book to the Gospel of Matthew, intiti imwe mu byerekeye Bibiliya yo mu Budage yitwa Heinrich Meyer, yanditse igira iti “[ibya Kayisari] . . . ntitugomba gupfa kumva ko ari umusoro wakwa rubanda wonyine, ahubwo ni ibintu byose Kayisari yabaga afitiye uburenganzira mu gihe cy’ubutegetsi bwe bwemewe n’amategeko.” Mu gitabo cye cyitwa The Rise of Christianity, umuhanga mu by’amateka witwa E. W. Barnes yavuze ko Umukristo yashoboraga gutanga imisoro mu gihe yabaga agomba kuyitanga, kandi ko “yemeraga n’ibindi byose yasabwaga na Leta, apfa gusa kuba atarasabwaga guha Kayisari iby’Imana.”

9, 10. Ni iki Umukristo ashobora gushidikanyaho ku bihereranye no guha Kayisari ibimukwiriye, ariko se, ni ibihe bintu tugomba kuzirikana?

9 Ni ibihe bintu Leta ishobora gusaba itavogereye ibintu Imana ifitiye uburenganzira? Hari bamwe bagiye bumva ko bashobora guha Kayisari amafaranga mu rwego rwo gusora, hanyuma bagacira aho. Wenda bashoboraga kumva bataguwe neza mu gihe babaga bahaye Kayisari ikintu icyo ari cyo cyose cyashoboraga kubatwara igihe bagakoresheje mu mirimo ya gitewokarasi. Nyamara ariko, n’ubwo ari iby’ukuri ko tugomba ‘gukundisha Uwiteka Imana yacu umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose,’ Yehova aba yiteze ko twakoresha igihe runaka mu bindi bintu bitari umurimo wacu wera (Mariko 12:30; Abafilipi 3:3). Urugero, Umukristo washatse agirwa inama yo gushaka igihe cyo kunezeza mugenzi we bashakanye. Ibyo si ibikorwa bibi, ariko kandi, intumwa Pawulo ivuga ko ari “iby’isi” aho kuba “iby’Umwami.”​—1 Abakorinto 7:32-34; gereranya na 1 Timoteyo 5:8.

10 Ikindi kandi, Kristo yategetse abigishwa be ‘gutanga’ imisoro, kandi nta gushidikanya ko ibyo bisaba gukoresha igihe tweguriye Yehova​—kubera ko ubuzima bwacu bwose twabumweguriye. Niba mwayene y’umusoro utangwa mu gihugu ari 33 ku ijana ku mushahara umuntu abona (mu bihugu bimwe na bimwe urenzeho), ni ukuvuga ko buri mwaka umukozi uciriritse aha Ikigega cya Leta umushahara ahembwa mu mezi ane. Mu yandi magambo, ni ukuvuga ko mu gihe cyose azamara mu kazi, umukozi uciriritse azaba amaze imyaka igera kuri 15 akorera umusoro “Kayisari” asaba. Nanone, zirikana ikibazo cyo kwiga amashuri. Mu bihugu byinshi, itegeko risaba ko ababyeyi bashyira abana babo mu mashuri mu gihe cy’imyaka runaka. Imyaka umuntu amara mu mashuri igenda itandukana bitewe n’igihugu umuntu atuyemo. Mu bihugu byinshi, usanga kwiga bitwara igihe kitari gito. Ni iby’ukuri ko incuro nyinshi, kwiga muri ubwo buryo bigira umumaro, ariko kandi, Kayisari ni we ugena igihe umwana azakoresha mu mibereho ye yiga muri ubwo buryo, kandi ababyeyi b’Abakristo bakaba bagomba kumvira umwanzuro ufashwe na Kayisari.

Guhatira Abantu Gukora Umurimo wa Gisirikare

11, 12. (a) Ni ibihe bintu Kayisari asaba mu bihugu byinshi? (b) Ni gute Abakristo ba mbere babonaga umurimo wa gisirikare?

11 Mu bihugu bimwe ba bimwe, ikindi kintu Kayisari asaba, ni ugukora umurimo wa gisirikare byanze bikunze. Mu kinyejana cya 20, ibihugu byinshi byagiye bishyiraho iyo gahunda mu gihe cy’intambara, ibindi byo bikayikomeza mu gihe cy’amahoro. Mu Bufaransa, iryo tegeko rimaze imyaka myinshi ryitwa umusoro w’amaraso, bishaka kuvuga ko umusore wese agomba kuba yiteguye gutambira Igihugu ubuzima bwe. Mbese, icyo ni ikintu abiyeguriye Yehova bashobora gutanga babikuye ku mutima? Ibyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babibonaga bate?

12 N’ubwo Abakristo ba mbere bihatiraga kuba abaturage beza, ukwizera kwabo kwababuzaga kwica ubugingo bw’undi muntu cyangwa gutambira Igihugu igitambo cy’ubuzima bwabo. Igitabo The Encyclopedia of Religion kigira kiti “abakuru ba kiliziya ba mbere, tubariyemo na Tertullian na Origen, bemeje ko Abakristo bari babujijwe kwica ubugingo bwa kimuntu, iryo rikaba ryari ihame ryatumaga batifatanya n’ingabo z’Abaroma.” Mu gitabo cye cyitwa The Early Church and the World, umwarimu wo muri kaminuza witwa C. J. Cadoux yanditse agira ati “kugeza mu gihe cy’ubutegetsi bwa Marcus Aurelius ugereranyije [161-180 I.C.], nta Mukristo wabatijwe washoboraga kuba umusirikare.”

13. Kuki abantu benshi bo muri Kristendomu batabona umurimo wa gisirikare nk’uko Abakristo ba mbere bawubonaga?

13 Kuki muri iki gihe abayoboke b’amadini ya Kristendomu batabona ibintu batyo? Ibyo biterwa n’ihinduka rikomeye ryabayeho mu kinyejana cya kane. Igitabo cy’Abagatolika cyitwa A History of the Christian Councils gisobanura kigira kiti “Abakristo benshi, . . . babaga bategekwa n’abami b’abapagani, bagiraga imiziririzo yo mu rwego rw’idini ku bihereranye n’umurimo wa gisirikare, bityo bakanga gufata intwaro rwose, bitagenda bityo bagatoroka. Sinodi [yabereye Arles, mu wa 314 I.C.], mu gihe yasuzumaga ibyerekeye ihinduka ryazanywe na Konsitantino, yategetse ko Abakristo bagomba kwifatanya mu ntambara, . . . kubera ko Kiliziya igira amahoro (pace [mu Kilatini]) mu gihe itegekwa n’igikomangoma cyorohera Abakristo.” Uhereye icyo gihe kugeza ubu, ingaruka z’uko kwanga inyigisho za Yesu, ni uko abayobozi ba kidini bo muri Kristendomu bagiye batera imikumbi yabo inkunga yo kuba abasirikare b’igihugu, n’ubwo hari bamwe na bamwe ku giti cyabo, bagiye babyanga babikuye ku mutima.

14, 15. (a) Mu bice bimwe na bimwe, Abakristo basaba kudakora umurimo wa gisirikare bashingiye ku ki? (b) Aho badasonera abantu, ni ayahe mahame ashingiye ku Byanditswe azafasha Umukristo gufata umwanzuro ukwiriye ku byerekeye umurimo wa gisirikare?

14 Mbese, muri iki gihe Abakristo bagomba gukurikira rubanda nyamwinshi ku bihereranye n’icyo kibazo? Oya rwose. Mu gihe Umukristo witanze kandi wabatijwe yaba atuye mu gihugu basonera abakozi b’idini ntibakore umurimo wa gisirikare, ashobora kuboneraho ntawukore, kubera ko mu by’ukuri aba ari umukozi (2 Timoteyo 4:5). Ibihugu byinshi, nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe na Ositaraliya, byagiye bigira abo bisonera ntibawukore, ndetse no mu gihe cy’intambara. Nanone kandi, mu bihugu byinshi aho usanga abantu bakomeza guhatirwa gukora umurimo wa gisirikare no mu gihe cy’amahoro, Abahamya ba Yehova barasonerwa bitewe n’uko bafatwa nk’abakozi b’idini. Bityo, bashobora gukomeza gufasha abantu binyuriye ku murimo bakorera mu ruhame.

15 Bite se noneho mu gihe Umukristo yaba atuye mu gihugu kidasonera abakozi b’idini? Icyo gihe, azafata umwanzuro ku giti cye akurikije umutimanama we watojwe na Bibiliya (Abagalatiya 6:5). Azasuzumana ubwitonzi ibyo agomba guha Yehova, ari na ko azirikana ubutware bwa Kayisari (Zaburi 36:9; 116:12-14; Ibyakozwe 17:28). Umukristo azibuka ko ikimenyetso kiranga Umukristo w’ukuri ari ugukunda bagenzi be bahuje ukwizera bose, ndetse n’abatuye mu bindi bihugu cyangwa abo badahuje ubwoko (Yohana 13:34, 35; 1 Petero 2:17). Byongeye kandi, ntazibagirwa amahame ashingiye ku Byanditswe aboneka mu mirongo nk’iyi ikurikira: Yesaya 2:2-4; Matayo 26:52; Abaroma 12:18; 14:19; 2 Abakorinto 10:4; n’Abaheburayo 12:14.

Imirimo ya Leta

16. Mu bihugu bimwe na bimwe, ni iyihe mirimo itagengwa n’amategeko ya gisirikare Kayisari asaba abatemera gukora umurimo wa gisirikare?

16 Icyakora, hari ibihugu Leta itemera gusonera abakozi b’idini, ariko nanone ikaba yemera ko hashobora kubaho abanga gukora umurimo wa gisirikare. Ibyinshi muri ibyo bihugu, biteganya ko abo bantu bumvira umutimanama wabo batahatirwa gukora umurimo wa gisirikare. Mu bice bimwe na bimwe, imirimo ya Leta ikenewe, nk’umurimo w’ingirakamaro wafasha abantu, ifatwa nk’aho ari imirimo yo mu rwego rw’igihugu itagengwa n’amategeko ya gisirikare. Mbese, Umukristo witanze ashobora gukora umurimo nk’uwo? Icyo gihe na bwo, Umukristo witanze kandi wabatijwe, agomba kwifatira umwanzuro ku giti cye ashingiye ku mutimanama we watojwe na Bibiliya.

17. Mbese, haba hari inkuru y’ibyabayeho ivugwa muri Bibiliya ku bihereranye no gukora umurimo wa gisivili uteganywa n’amategeko ya gisirikare?

17 Uko bigaragara, hari imirimo abantu bose bahatirwaga gukora mu bihe bya Bibiliya. Igitabo kimwe cy’amateka kigira kiti “uretse imisoro n’ibindi byasabwaga abaturage b’i Yudaya, hari nanone n’imirimo y’agahato bagombaga gukora [imirimo yakorwaga nta mushahara itegetswe n’abategetsi bakoreraga muri rubanda]. Ubwo ni uburyo bwari bwarashyizweho kera mu Burasirazuba, uburyo abategetsi b’Abagiriki n’Abaroma bakomeje gukoresha. . . . Isezerano Rishya na ryo, rivuga ingero z’imirimo y’agahato yakorwaga i Yudaya, rigaragaza ukuntu ubwo buryo bwari bwogeye hose. Mu guhuza n’uwo muco, abasirikare bahatiye Simoni w’i Kurene kwikorera umusaraba [igiti cy’umubabaro] [cy]a Yesu (Matayo 5:41; 27:32; Mariko 15:21; Luka 23:26).”

18. Ni yihe mirimo ikorwa na rubanda mu buryo bwa rusange idafitanye isano n’ubusirikare hamwe n’idini, Abahamya ba Yehova bakunze kwifatanyamo?

18 Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abaturage bo mu bihugu bimwe na bimwe, basabwa na Leta cyangwa ubutegetsi bwo mu turere tw’iwabo kwifatanya mu mirimo inyuranye ikorwa mu buryo bwa rusange. Rimwe na rimwe, hakorwa umurimo runaka wihariye, nko gucukura amariba cyangwa gukora imihanda; rimwe na rimwe nanone, bigakorwa kuri gahunda ya buri gihe, nko kwifatanya mu gukora isuku mu mihanda, mu mashuri cyangwa mu bitaro buri cyumweru. Mu gihe ibyo bikorwa biba bigamije gutuma abaturage barushaho kumererwa neza, kandi bikaba bidafitanye isano n’idini ry’ikinyoma, cyangwa ari nta cyo umutimanama w’Abahamya ba Yehova ubikemangaho mu buryo runaka, incuro nyinshi bagiye babyifatanyamo (1 Petero 2:13-15). Ubusanzwe, ibyo byagiye bituma hatangwa ubuhamya bwiza cyane, kandi rimwe na rimwe bigacecekesha abashinja Abahamya ibinyoma bavuga ko barwanya ubutegetsi.​—Gereranya na Matayo 10:18.

19. Ni gute Umukristo yabyifatamo mu gihe Kayisari yaba amusabye gukora umurimo wo mu rwego rw’igihugu utagengwa n’amategeko ya gisirikare mu gihe runaka?

19 Noneho se, byagenda bite Leta iramutse isabye Umukristo kumara igihe runaka akora umurimo wa Leta wo mu rwego rw’igihugu uyoborwa n’umusivili? Icyo gihe na bwo, Abakristo bagomba kugira amahitamo yabo bwite ashingiye ku mutimanama wigishijwe. “Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana” (Abaroma 14:10). Mu gihe Abakristo baba basabwe na Kayisari gukora ikintu runaka, bagomba kwiga ibihereranye n’icyo kibazo mu isengesho, kandi bakagitekerezaho.a Nanone kandi, byaba ari iby’ubwenge ko baganira icyo kibazo n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka mu itorero. Nyuma y’aho, bashobora gufata umwanzuro ku giti cyabo.​—Imigani 2:1-5; Abafilipi 4:5.

20. Ni ibihe bibazo hamwe n’amahame ashingiye ku Byanditswe bishobora gufasha Umukristo gutekereza ku kibazo cyo gukora umurimo wa gisivili wo mu rwego rw’igihugu utagengwa n’amategeko ya gisirikare?

20 Mu gihe Abakristo baba bagikora ubwo bushakashatsi, bagomba kuzirikana amahame anyuranye ashingiye ku Byanditswe. Pawulo yavuze ko tugomba ‘kugandukira abatware, n’abafite ubushobozi, kuba twiteguye gukora imirimo myiza yose, tugira ineza [“dushyira mu gaciro,” MN ], twerekana ubugwaneza bwose ku bantu bose’ (Tito 3:1, 2). Byongeye kandi, byaba byiza ko Abakristo basuzuma uwo murimo wa gisivili basabwe gukora. Mu gihe baba bemeye kuwukora, mbese, bazakomeza kugira igihagararo cy’ukutivanga kwa Gikristo (Mika 4:3, 5; Yohana 17:16)? Mbese, bishobora gutuma bifatanya n’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 18:4, 20, 21)? Mbese, kuwukora bizababuza gusohoza inshingano zabo za Gikristo cyangwa bitume batazisohoza neza kandi bitari ngombwa (Matayo 24:14; Abaheburayo 10:24, 25)? Ku rundi ruhande se, bazashobora gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, wenda se bifatanya no mu murimo w’igihe cyose mu gihe bakora uwo murimo basabwe gukora?​—Abaheburayo 6:11, 12.

21. Ni gute itorero ryagombye kubona umuvandimwe uhihibikana mu kibazo gihereranye n’umurimo wa gisivili utagengwa n’amategeko ya gisirikare, uko umwanzuro afashe waba umeze kose?

21 Byagenda bite se niba ibisubizo by’ibyo bibazo Umukristo atanze nta buryarya bituma afata umwanzuro w’uko uwo murimo wa gisivili wo mu rwego rw’igihugu ari ‘umurimo mwiza’ ashobora gukora, muri ubwo buryo akaba yumviye abategetsi? Uwo ni umwanzuro yakwifatira ku giti cye imbere ya Yehova. Abasaza bashyizweho hamwe n’abandi, bagombye kubahiriza umutimanama w’uwo muvandimwe, kandi bagakomeza kumubona ko ari Umukristo ufite igihagararo cyiza. Nanone kandi, niba Umukristo yumva ko adashobora gukora uwo murimo wa gisivili, umwanzuro we ugomba kubahirizwa. Na we akomeza kugira igihagararo cyiza, kandi yagombye gushyigikirwa mu buryo bwuje urukundo.​—1 Abakorinto 10:29; 2 Abakorinto 1:24; 1 Petero 3:16.

22. Ni iki tuzakomeza gukora, uko imimerere turimo yaba imeze kose?

22 Twebwe Abakristo, ntituzareka ‘kubaha abo kubahwa’ (Abaroma 13:7). Tuzubahiriza gahunda nziza kandi dukore uko dushoboye kugira ngo tube abaturage b’abanyamahoro kandi bumvira amategeko (Zaburi 34:14). Ndetse dushobora no gusenga dusabira “abami n’abatware bose,” mu gihe abo bagabo baba bahamagariwe gufata imyanzuro igira ingaruka ku mibereho yacu n’umurimo wacu wa Gikristo. Mu gihe ibya Kayisari tuzaba tubiha Kayisari, tuziringira ko “[tuzahora] mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana, kandi twitonda rwose” (1 Timoteyo 2:1, 2). Ikirenze ibyo byose, tuzakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ko ari byo byiringiro rukumbi by’abantu, iby’Imana tubiha Imana tubikuye ku mutima.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Gicurasi 1964, ku ipaji ya 308, paragarafu ya 21 (mu Cyongereza).

Mbese, Ushobora Gusobanura?

◻ Ni ikihe kintu cy’ibanze Umukristo yitaho, iyo agereranyije imishyikirano afitanye na Kayisari n’iyo afitanye na Yehova?

◻ Ni iki tugomba guha Yehova tudashobora na rimwe guha Kayisari?

◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe duha Kayisari mu buryo bukwiriye?

◻ Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe idufasha gufata umwanzuro ukwiriye ku bihereranye no guhatirwa gukora umurimo wa gisirikare?

◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe tugomba kuzirikana mu gihe dusabwe gukora umurimo wa gisivili wo mu rwego rw’igihugu utagengwa n’amategeko ya gisirikare?

◻ Ku byerekeye Yehova na Kayisari, ni iki tuzakomeza gukora?

[Ifoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]

Intumwa zabwiye Abanyarukiko ziti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze