ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/6 pp. 5-6
  • Gukora Ibintu by’Amabanga mu Izina ry’Umwami

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gukora Ibintu by’Amabanga mu Izina ry’Umwami
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Akaga ko Gukora Ibintu by’Amabanga mu Rwego rw’Idini
  • Kuki Hariho Ibintu Bikorerwa mu IBANGA Bene Aka Kageni?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2018
  • Ibanga Abakristo Batagomba Kubika!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Ibanga ushobora kubwira abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/6 pp. 5-6

Gukora Ibintu by’Amabanga mu Izina ry’Umwami

MURI Werurwe 1995, ibyuka by’uburozi byasutswe muri gari ya moshi i Tokyo ho mu Buyapani, byishe abantu 12, bituma abandi babarirwa mu bihumbi barwara, kandi bituma ibanga rihishurwa. Agatsiko k’idini kitwa Aum Shinrikyo (bisobanurwa ngo Ukuri ko mu Rwego rwo Hejuru), kari kararundanyije rwihishwa ibyuka by’ubumara byo mu rwego rwa shimi, kugira ngo kabikoreshe kagamije kugera ku ntego zikiri urujijo kugeza ubu.

Hashize ukwezi nyuma y’aho, bombe yaturikanye inzu ikorerwamo imirimo ya leta yo muri Oklahoma City, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, maze ihitana abantu bagera ku 167. Ibihamya byasaga n’ibigaragaza ko mu buryo runaka, icyo gitero cyari gifitanye isano n’ubwumvikane buke bwari bwarabaye hagati ya Leta n’Ishami ry’agatsiko k’idini ry’Abadawidi ry’i Waco, muri Texas, imyaka ibiri nyir’izina mbere y’aho. Icyo gihe, abari bagize ako gatsiko bagera kuri 80, barapfuye. Nanone kandi, guturika kw’iyo bombe kwahishuye ikintu cy’ibanga abantu benshi batari bazi: ubu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari amatsinda menshi y’abantu batojwe ibya gisirikare, bamwe muri bo bakaba nibura bakekwaho kuba bategura mu ibanga ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi.

Nyuma y’aho, ubwo umwaka wa 1995 wendaga kurangira, mu karere k’ishyamba hafi y’i Grenoble, mu Bufaransa, habonetse imirambo y’abantu 16 batwitswe. Bari abayoboke b’agatsiko gato k’idini ryitwa Order of the Solar Temple (Gahunda y’Urusengero rw’Izuba), kari karavuzwe mu makuru, mu Busuwisi no muri Kanada, mu kwezi k’Ukwakira 1994, ubwo abari bakagize bagera kuri 53 biyahuraga cyangwa se bakicwa. Ariko, na nyuma y’icyo gikorwa kibabaje, ako gatsiko kari karakomeje gukora. Kugeza magingo aya, ibyo kagamije n’intego zako biracyari ibanga.

Akaga ko Gukora Ibintu by’Amabanga mu Rwego rw’Idini

Dufatiye kuri ibyo bintu biba, mbese, hari ubwo byaba bitangaje mu buryo ubwo ari bwo bwose, ko abantu benshi baba bakemanga udutsiko tw’amadini? Nta gushidikanya, nta n’umwe wakwifuza gushyigikira umuryango ukora ibintu mu ibanga​—⁠waba uwo mu rwego rw’idini cyangwa utaba wo​—⁠utita ku cyizere yawugiriye, kandi ugatuma akurikirana intego atemera. Noneho se, ni iki abantu bashobora gukora, kugira ngo birinde kugwa mu mutego wo kwifatanya n’imiryango ikora ibintu mu ibanga kandi ikemangwa?

Uko bigaragara, byaba ari iby’ubwenge ko uwo ari we wese waba uteganya kwifatanya n’umuryango ukora ibintu mu ibanga, yamenya neza intego nyakuri zaryo. Umuntu yagombye kwirinda guhatwa n’incuti ze cyangwa abo baziranye, kandi imyanzuro ntiyagombye kuba ishingiye ku byiyumvo, ahubwo yagombye kuba ishingiye ku bintu by’ukuri bifatika. Wibuke ko ari uwo muntu ubwe​—⁠ushobora kuba yagerwaho n’ingaruka izo ari zo zose zishobora kuvuka​—⁠atari abandi.

Gukurikiza amahame ya Bibiliya, ni bwo buryo bwiringirwa kuruta ubundi bwose bwo kwirinda udutsiko dushobora guteza akaga, tugamije intego mbi (Yesaya 30:21). Ibyo bikubiyemo kutagira aho umuntu abogamira mu bya politiki, kugaragariza abandi urukundo, ndetse n’abanzi bacu, kwirinda “imirimo ya kamere,” no kwihingamo imbuto z’umwuka w’Imana. Ikirenze byose, Abakristo b’ukuri ntibagomba kuba ab’isi, nk’uko Yesu na we atari uw’isi, kandi iyo myifatire izatuma birinda kwifatanya n’imiryango y’isi ikora ibintu mu ibanga.​—⁠Abagalatiya 5:19-23; Yohana 17:14, 16; 18:36; Abaroma 12:17-21; Yakobo 4:4.

Abahamya ba Yehova ni abigishwa ba Bibiliya b’abanyamwete, bafatana uburemere ukwizera kwabo, kandi bakagerageza kubaho mu buryo buhuje na ko ku mugaragaro. Bazwi ku isi hose ko ari itsinda ry’idini ‘rishaka amahoro, rikayakurikira’ (1 Petero 3:11). Igitabo cyabo cyitwa Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, kivuga mu buryo bukwiriye kigira kiti “nta bwo Abahamya ba Yehova ari umuryango ukorera mu ibanga rwose. Ibyiringiro byabo bishingiye kuri Bibiliya, bisobanurwa mu buryo bwuzuye mu bitabo bigera kuri buri muntu uwo ari we wese. Byongeye kandi, bakorana imihati yihariye, batumira abantu bose kuza guterana amateraniro, kugira ngo birebere kandi biyumvire ibihabera.”

Idini ry’ukuri, nta bwo rikorera mu ibanga rwose. Abasenga Imana y’ukuri bigishijwe kutiyoberanya, cyangwa se kudahishahisha intego yabo yo kuba Abahamya ba Yehova. Abigishwa ba mbere ba Yesu, bujuje i Yerusalemu inyigisho zabo. Bakoreraga umurimo wabo mu maso ya rubanda, kandi bakabagezaho ibyiringiro byabo. Uko ni na ko bimeze ku Bahamya ba Yehova muri iki gihe. Birumvikana ko mu gihe ubutegetsi bw’igitugu, bwaba mu buryo budakwiriye, bwambuye Abakristo umudendezo wo gusenga, bagomba gukomeza umurimo wabo babigiranye amakenga n’ubutwari, bumvira “Imana kuruta abantu,” iyo ikaba ari imimerere bahatirwa kubamo bitewe n’uko batanga ubuhamya mu ruhame, babigiranye ubutwari.​—⁠Ibyakozwe 5:27-29; 8:1; 12:1-14; Matayo 10:16, 26, 27.

Niba warigeze gutekereza ko Abahamya ba Yehova bashobora kuba ari agatsiko k’idini cyangwa agatsinda gakorera mu ibanga, ibyo bishobora kuba byaraterwaga n’uko wari ubaziho bike cyane. Iyo igomba kuba ari yo mimerere benshi barimo mu kinyejana cya mbere.

Mu Byakozwe igice cya 28, hatubwira ibihereranye n’iteraniro intumwa Pawulo yakoreye i Roma, ari hamwe n’ “abakomeye bo mu Bayuda.” Baramubwiye bati “turashaka kumva ibyo utekereza: kuko icyo gice, tuzi yuko bakivuga nabi hose” (Ibyakozwe 28:16-22). Pawulo yabashubije ‘abibasobanurira, ahamya ubwami bw’Imana,’ maze ‘bamwe baremera’ (Ibyakozwe 28:23, 24). Nta gushidikanya, kumenya ibyo bintu nyakuri birebana n’Ubukristo bw’ukuri, byari kubazanira inyungu zirambye.

Kubera ko Abahamya ba Yehova bitangiye gukorera Imana umurimo wo mu ruhame, bazishimira guhishurira uwo ari we wese wifuza kumenya ibintu byose bihereranye n’umurimo wabo, hamwe n’imyizerere yabo. Kuki se wowe utabyigenzurira, bityo ukaba wamenya neza ibyerekeranye no kwizera kwabo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Abahamya ba Yehova bishimira guhishura abo ari bo n’icyo bakora

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze