Ababwiriza b’Ubwami Barabara Inkuru
“Abantu Bawe Bitanga Babikunze”
NAAMANI, umugaba w’ingabo z’Abasiriya w’umunyamaboko, ni umubembe. Iyo ndwara iteye ishozi iyo itavuwe, ishobora gutera ubusembwa n’urupfu. Ni iki Naamani agomba gukora? Mu bantu bo mu rugo rwa Naamani harimo umwana w’umukobwa, akaba ‘umunyagano [wo mu gihugu cya Isirayeli].’ Avuze ashize amanga, kandi agaragaje ko umuhanuzi Elisa ari we ushobora kuvura Naamani.—2 Abami 5:1-3.
Kubera ko uwo mwana w’umukobwa agaragaje ubutwari, Naamani ashatse Elisa maze arakira. Byongeye kandi, Naamani ahindutse umuntu usenga Yehova! Iyo nkuru yanditswe muri Bibiliya, yabaye mu kinyejana cya cumi M.I.C. (2 Abami 5:4-15). Muri iki gihe, abakiri bato benshi bagaragaza ubutwari nk’ubwo mu gihe bavuga baharanira inyungu z’Ubwami. Inkuru ikurikira yaturutse muri Mozambike irabyemeza.
Uwitwa Nuno ufite imyaka itandatu, ni umubwiriza w’ubutumwa bwiza utarabatizwa. Ndetse na mbere y’uko aba umubwiriza utarabatizwa, Nuno yakorakoranyaga abana baturanye, agasenga, maze akabigisha Bibiliya akoresheje Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya.
Incuro nyinshi, ku wa Gatandatu Nuno abyuka kare mu gitondo maze akibutsa abagize umuryango we ati “uyu munsi turajya mu murimo wo kubwiriza.” Umwete agira mu murimo, ugaragarira mu bundi buryo. Mu gihe aherekeje ababyeyi be mu murimo wo gutanga ubuhamya mu muhanda i Maputo, incuro nyinshi Nuno ubwe atangiza abantu ibiganiro. Igihe kimwe ubwo bari muri uwo murimo, umucuruzi yaje aho ari maze aramubaza ati “kuki ugurisha ayo magazeti?” Nuno yaravuze ati “nta bwo ngurisha aya magazeti, ariko nemera impano zo gushyigikira umurimo wo kubwiriza.” Umucuruzi yaramushubije ati “n’ubwo ntashimishijwe n’ayo magazeti, nshimishijwe n’imyifatire yawe n’ubuhanga bwawe. Nishimiye gutanga impano yo gushyigikira uwo murimo.”
Ikindi gihe, Nuno yegereye umugabo bari bahuriye mu muhanda, maze amuha igitabo La paix et la sécurité véritables—d’où viendront-elles? Uwo mugabo yaramubajije ati “ntiwiga kuri ririya shuri?” Nuno aramusubiza ati “ni byo, niga kuri ririya shuri, ariko uyu munsi ndimo ndatangaza ubutumwa bw’ingenzi bukubiye muri iki gitabo. Kirakwereka ko ushobora kuzabaho mu isi nshya izashyirwaho n’Imana, nk’uko bigaragazwa n’ifoto iri muri iki gitabo.” Nuno ntiyigeze amenya ko uwo mugabo yavugishaga yari umwarimu wigishaga ku ishuri rye. Uwo mwarimu ntiyemeye igitabo gusa, ahubwo nanone, buri gihe Nuno ajya amuha amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!
Iyo Nuno abajijwe impamvu akunda gukora umurimo wo kubwiriza, aravuga ati “nifuza kuvugisha abantu no kubigisha ibihereranye na Yehova hamwe n’Umwana we Yesu Kristo.” Yongeraho ati “kandi iyo abantu badashaka kumva, nta mpamvu yo kurakara.”
Kimwe na Nuno, ku isi hose abakiri bato “bitanga babikunze” kugira ngo bigishe kandi babwirize ibyerekeye Ubwami bw’Imana (Zaburi 110:3). Ariko kandi, ibyo ntibipfa kwizana gusa mu buryo bw’impanuka. Ababyeyi bigisha abana babo ibihereranye na Yehova uhereye mu buto bwabo, bagatanga urugero rwiza mu murimo kandi bagakurikirana inyungu z’Ubwami babigiranye umwete, bazabona ingororano nyinshi.