ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/4 pp. 5-8
  • Mbese, uzagira mibereho ki mu gihe kizaza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, uzagira mibereho ki mu gihe kizaza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Igihe Kizaza Cyanditswe Mbere y’Igihe
  • Mbese, Imana Iba Izi Buri Kintu Cyose Mbere y’Uko Kiba?
  • Ibintu Bibiri Byagenewe Umuntu
  • Kuki abantu beza bagerwaho n’ibibi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Yehova ‘ahera mu itangiriro akavuga iherezo’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Yehova Ni Imana Igira Imigambi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Yehova Asohoza Ibyo Asezeranya Abantu Bizerwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/4 pp. 5-8

Mbese, uzagira mibereho ki mu gihe kizaza?

NIBA Imana Ishobora Byose izi byose, ikamenya ibintu byabayeho mu gihe cyahise, ibiriho n’ibizabaho mu gihe kizaza byose; mbese, ibintu byose ntibigomba kuzabaho neza neza nk’uko Imana yabiteganyije mbere y’igihe? Niba Imana yarateganyije kandi ikagena imibereho n’iherezo rya buri muntu, mbese, mu by’ukuri bishobora kuvugwa ko dufite umudendezo wo kwihitiramo imibereho dufite muri iki gihe, n’iyo tuzagira mu gihe kizaza?

Ibyo bibazo byagiweho impaka mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Kutavuga rumwe bikomeje kuzana amacakubiri mu madini y’ibigugu. Mbese, ubushobozi bw’Imana bwo kumenya mbere y’igihe ibizabaho mu gihe kizaza, bushobora guhuzwa n’umudendezo abantu bahawe wo kwihitiramo ikibanogeye? Ni hehe dushobora gushakira ibisubizo?

Abantu babarirwa muri za miriyoni batuye hirya no hino ku isi, bakwemera ko Imana yavuganye n’abantu binyuriye ku Ijambo ryayo ryanditswe, nk’uko yaritanze binyuriye ku bavugizi bayo, ni ukuvuga abahanuzi. Urugero, Korowani yerekeza ku byahishuwe ivuga ko byavuye ku Mana: Taurāh (Torah, ni ukuvuga Amategeko, cyangwa ibitabo bitanu bya Mose), Zabūr (Zaburi), na Injīl (Ivanjili, ni ukuvuga Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, cyangwa “Isezerano Rishya”), kimwe n’ibindi byahishuriwe abahanuzi b’Isirayeli.

Mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, dusoma ngo “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya” (2 Timoteyo 3:16). Uko bigaragara, ubuyobozi ubwo ari bwo bwose cyangwa umucyo uwo ari wo wose tubona, ahanini bigomba kuba bituruka ku Mana ubwayo. None se, ntibyaba ari iby’ubwenge gusuzuma inyandiko z’abahanuzi ba mbere b’Imana? Ni iki bahishura ku bihereranye n’imibereho yacu yo mu gihe kizaza?

Igihe Kizaza Cyanditswe Mbere y’Igihe

Umutu uwo ari we wese wasomye Ibyanditswe Byera, azi ko bikubiyemo ubuhanuzi bubarirwa mu magana n’amagana. Ibyo bintu byabayeho mu mateka, urugero nko kugwa kwa Babuloni ya kera, kongera kubaka Yerusalemu (kuva mu kinyejana cya gatandatu kugeza mu kinyejana cya gatanu M.I.C.), no kwamamara no kugwa kw’abami ba kera b’Abamedi n’Abaperesi n’ab’Ubugiriki, ibyo byose bikaba byari byarahanuwe mu buryo burambuye (Yesaya 13:17-19; 44:24–45:1; Daniyeli 8:1-7, 20-22). Gusohora k’ubwo buhanuzi, ni kimwe mu bihamya bikomeye kurusha ibindi cy’uko Ibyanditswe Byera ari Ijambo ry’Imana koko, kubera ko Imana yonyine ari yo ifite ubushobozi bwo guteganya no kugena ibizabaho mu gihe kizaza. Muri ubwo buryo, Ibyanditswe Byera bikubiyemo rwose ibihereranye n’igihe kizaza byanditswe mbere y’igihe.

Imana ubwayo irivugira iti “[ni] jye Mana, nta yindi ibaho. Ni jye Mana; nta yindi duhwanye. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa; nkavuga nti ‘imigambi yanjye izakomera, kandi ibyo nzashaka byose nzabikora’ . . . Narabivuze; no kubisohoza nzabisohoza; narabigambiriye; no kubikora nzabikora” (Yesaya 46:9-11; 55:10, 11). Izina nyaryo Imana yabwiye abahanuzi bayo ba kera yimenyekanisha, ni Yehova, rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi rikaba risobanurwa ngo “Atuma Biba”a (Itangiriro 12:7, 8; Kuva 3:13-15; Zaburi 83:18, NW ). Imana yimenyekanisha ko ari Yo isohoza ijambo ryayo, ituma buri gihe imigambi yayo isohozwa.

Ku bw’ibyo rero, Imana ikoresha ubushobozi bwayo bwo kumenya ibintu mbere y’igihe, kugira ngo isohoze imigambi yayo. Incuro nyinshi, yagiye ibukoresha kugira ngo iburire abantu babi ibihereranye n’urubanza rwegereje, kandi yagiye ibukoresha kugira ngo ihe abagaragu bayo ibyiringiro byo kubona agakiza. Ariko se, Imana yaba ikoresha ubwo bushobozi mu buryo butagira umupaka? Mbese, mu Byanditswe Byera haba harimo igihamya icyo ari cyo cyose cy’ibintu Imana yahisemo kutamenya mbere y’igihe?

Mbese, Imana Iba Izi Buri Kintu Cyose Mbere y’Uko Kiba?

Ibitekerezo byose bitangwa kugira ngo bishyigikire imyizerere ivuga ko ibiba ku muntu biba byaragenwe mbere y’igihe, biba bishingiye ku gukeka ko bitewe n’uko Imana ifite ubushobozi budashidikanywa bwo kumenya ibintu mbere y’igihe no kugena ibintu bizabaho mu gihe kizaza, igomba kuba izi buri kintu cyose mbere y’uko kiba, hakubiyemo n’ibikorwa byo mu gihe kizaza bya buri muntu. Ariko kandi se, gukeka ibintu muri ubwo buryo, byaba ari ugushyira mu gaciro? Ibyo Imana ihishura mu Byanditswe byayo Byera bigaragaza ikindi kintu kinyuranye n’ibyo.

Urugero, Ibyanditswe bivuga ko ‘Imana yagerageje Aburahamu’ imutegeka gutamba umwana we Isaka ho igitambo cyoswa. Mu gihe Aburahamu yendaga gutamba Isaka, Imana yaramubujije maze iramubwira iti “ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.” (Itangiriro 22:1-12, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Mbese, Imana iba yaravuze ityo iyo iza kuba yari izi mbere y’igihe ko Aburahamu yari kumvira iryo tegeko? Mbese koko, cyari kuba ari ikigeragezo nyakuri?

Byongeye kandi, abahanuzi ba kera bagiye bavuga ko Imana yiyerekejeho incuro nyinshi ivuga ko ‘yicujije’ kuba yarakoze ikintu runaka, cyangwa kuba yari irimo itekereza kugikora. Urugero, Imana yavuze ko ‘yicujije [ryahinduwe rivanywe ku ijambo ry’Igiheburayo na·chamʹ] kuko yimitse Sawuli akaba umwami wa Isirayeli.’ (1 Samweli 15:11, 35; gereranya na Yeremiya 18:7-10; Yona 3:10.) Kubera ko Imana itunganye, iyo mirongo ntishobora gusobanura ko Imana yibeshye mu gutoranya Sawuli ngo abe umwami wa mbere w’Isirayeli. Ahubwo, igomba kuba igaragaza ko Imana yababajwe n’uko Sawuli yateshutse akabura ukwizera kandi ntiyumvire. Kuba Imana ikoresha iyo mvugo yiyerekezaho, byaba ari nta cyo bivuze iyo iza kuba yari izi mbere y’igihe ibikorwa bya Sawuli.

Imvugo nk’iyo inagaragara mu gice cya kera cyane kurusha ibindi cy’Ibyanditswe, aho, mu kwerekeza ku minsi ya Nowa, igira iti “Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima. Uwiteka aravuga ati ‘nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi . . . kuko nicujije yuko nab[a]remye’ ” (Itangiriro 6:6, 7). Aha nanone, ibyo birerekana ko ibikorwa by’abantu bitagenwa n’Imana mbere y’igihe. Imana yaricujije, irababara ndetse igira agahinda, bidatewe n’uko yari yibeshye mu byo yakoze, ahubwo bitewe n’uko ububi bw’abantu bwagwiriye. Umuremyi yicujije ko byari bibaye ngombwa kurimbura abantu bose, uretse Nowa wenyine n’umuryango we. Imana itwizeza igira iti “sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha.”​—Ezekiyeli 33:11; gereranya no mu Gutegeka 32:4, 5.

None se, Imana yari izi mbere y’igihe ndetse inaca iteka ry’uko Adamu yari kugwa mu cyaha, hamwe n’ingaruka mbi cyane ibyo byari kuzanira umuryango wa kimuntu? Ibyo twamaze gusuzuma bigaragaza ko ibyo bidashobora kuba ari ukuri. Ikindi kandi, niba Imana yari izi ibyo byose mbere y’igihe, iba yarabaye nyirabayazana w’icyaha igihe yaremaga umuntu, kandi Imana ni yo yaba iteza ku bwende ububi bwose bw’abantu n’imibabaro yabo. Uko bigaragara, ibyo ntibishobora guhuzwa n’ibyo Imana ubwayo ihishura yiyerekezaho mu Byanditswe. Ni Imana y’urukundo n’ubutabera, yanga ibibi.​—Zaburi 33:5; Imigani 15:9; 1 Yohana 4:8.

Ibintu Bibiri Byagenewe Umuntu

Ibyanditswe Byera ntibivuga ko imibereho yacu yo mu gihe kizaza ya buri muntu ku giti cye, iba yaragenwe mu buryo runaka, cyangwa yarateganyijwe n’Imana mbere y’igihe. Ahubwo, icyo bihishura ni uko Imana yahanuye ibihereranye n’ibintu bibiri bishobora kuzagera ku bantu. Imana iha buri muntu umudendezo wo kwihitiramo ikizamugeraho. Kera cyane, umuhanuzi Mose yabwiye Abisirayeli ati “ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, . . . nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho, wowe n’urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe, uyumvire, uyifatanyeho akaramata; kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe.” (Gutegeka 30:19, 20, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Yesu, umuhanuzi w’Imana yatanze umuburo ugira uti “munyure mu irembo rifunganye: kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi: ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” (Matayo 7:13, 14). Inzira ebyiri, ni ukuvuga ibintu bibiri byagenewe umuntu. Imibereho yacu yo mu gihe kizaza ishingiye ku bikorwa byacu. Kumvira Imana bigasobanura ubuzima, kutayumvira bisobanura urupfu.​—Abaroma 6:23.

Imana “itegeka abantu bose bari hose kwihana; kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose” (Ibyakozwe 17:30, 31). Nk’uko abenshi mu bantu bo mu gihe cya Nowa bahisemo kutumvira Imana maze bakarimburwa, mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abenshi ntibumvira amategeko y’Imana. Nyamara kandi, Imana ntirakagena uzarimbuka n’uzahabwa agakiza. Mu by’ukuri, Ijambo ry’Imana rivuga ko “idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9). Ndetse n’abantu babi cyane bashobora kwihana, bagahinduka abantu bumvira, kandi bakagira ihinduka rya ngombwa kugira ngo bemerwe n’Imana.​—Yesaya 1:18-20; 55:6, 7; Ezekiyeli 33:14-16; Abaroma 2:4-8.

Ku bihereranye n’abantu bumvira, Imana ibasezeranya ubuzima bw’iteka muri paradizo irangwa n’amahoro, ku isi izaba yakuweho ububi bwose, urugomo n’intambara, isi itazongera kubamo inzara, imibabaro, indwara n’urupfu (Zaburi 37:9-11; 46:8, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; Yesaya 2:4; 11:6-9; 25:6-8; 35:5, 6; Ibyahishuwe 21:4). Ndetse n’abapfuye bazazuka maze bahabwe uburyo bwo gukorera Imana.​—Daniyeli 12:2; Yohana 5:28, 29.

Umwanditsi wa Zaburi aravuga ati “witegereze uboneye rwose, urebe utunganye: kuko umunyamahoro azagira urubyaro. Abacumura bo bazarimburirwa hamwe, urubyaro rw’umunyabyaha ruzarimburwa (Zaburi 37:37, 38). Mbese, uzagira mibereho ki mu gihe kizaza? Byose bizaterwa nawe. Abanditsi b’iyi gazeti, bazishimira kuguha ibisobanuro by’inyongera, bizatuma ushobora kwitegurira imibereho yo mu gihe kizaza irangwa n’ibyishimo n’amahoro.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Izina Yehova riboneka incuro zisaga 7.000 mu Byanditswe Byera; reba inkuru y’ubwami yitwa The Greatest Name, yanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc, mu mwaka 1995.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Imana ikoresha ubushobozi bwayo bwo kumenya ibintu mbere y’igihe mu gusohoza imigambi yayo

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]

Imana “[nti]shaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.” 2 Petero 3:9

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Niba Imana yari izi mbere y’igihe ko Aburahamu yari kuba yiteguye gutamba umwana we, mbese, icyo cyari kuba ari ikigeragezo nyakuri?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze