ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/7 pp. 4-6
  • Impamvu Abantu Bamwe na Bamwe Bahindura Amadini

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impamvu Abantu Bamwe na Bamwe Bahindura Amadini
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibisubizo by’Ibibazo Bikomeye
  • Ni Iyihe Ntego y’Ubuzima?
  • Uko Twahangana n’Ingorane z’Ubuzima
  • Kugirana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana
  • Idini ry’Ukuri Rikwiriye Gushakashakwa!
  • Mikayeli marayika mukuru ni nde?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Mikayeli, umumarayika mukuru, ni nde?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ese Yesu ni we marayika mukuru Mikayeli?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Mbese, Waba Warabonye Idini ry’Ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/7 pp. 4-6

Impamvu Abantu Bamwe na Bamwe Bahindura Amadini

Ku bantu benshi, idini ni icyapa gusa. Rishobora kugaragaza aho umuntu ajya gusengera rimwe na rimwe ku Cyumweru, aho azashyingirirwa n’aho azahambwa. Ariko kandi, ntirivuga imyifatire y’uwo muntu, cyangwa ibyo azi n’ibyo yizera. Urugero, iperereza rimwe ryahishuye ko abantu 50 ku ijana mu bavuga ko ari Abakristo, batari bazi uwatanze cya Kibwiriza cyo ku Musozi. Nyamara kandi, na Mohandas Gandhi ubwe, wa muyobozi uzwi cyane w’Umuhindi, yari abizi!

MBESE, biratangaje kuba abantu bava mu madini, mu gihe n’ubundi abenshi cyane muri bo baba basanzwe bazi ibintu bike cyane ku bihereranye n’ukwizera kwabo? Oya, ntibitangaje. Ariko rero nanone, si ukuvuga ko hadashobora kubaho abo byatangaza. Abantu bemeye gufashwa kwiga ibihereranye na Bibiliya, akenshi batangazwa no kubona ukuntu bibagirira akamaro. Bibiliya ubwayo iravuga iti “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.”​—⁠Yesaya 48:⁠17, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

Ni iki abagifite inzara yo mu buryo bw’umwuka bagombye gukora? Ntibagombye kuzinukwa ibyo gukorera Imana! Ahubwo, bagombye kureba muri Bibiliya, bakareba ibyo Imana ubwayo ibateganyiriza.

Ibisubizo by’Ibibazo Bikomeye

Igihe Bernd yari afite imyaka irindwi, yabonye nyina apfa.a Mu mibereho ye yakurikiyeho akiri umwana, yajyaga yibaza ati ‘mama ari he? Gukura ntamufite bimariye iki?’ Aho abyirukiye, Bernd yabaye umuyoboke w’idini ufite ishyaka. Kubera ko yahangayikishwaga n’imibabaro igera ku bantu, yari yizeye kuzajya gukora mu kindi gihugu, agafasha abantu. Icyakora, hari ibibazo byamubuzaga amahwemo, idini rye ritashoboraga kubonera ibisubizo bimunyuze.

Hanyuma, Bernd yaje kuganira n’umunyeshuri biganaga, aza gusanga ari n’umwe mu Bahamya ba Yehova. Uwo musore yifashishije Bibiliya, yereka Bernd ko nyina nta bwimenye afite, ahubwo ko asinziririye mu rupfu. Bernd yamenye imirongo myinshi ya Bibiliya ibisobanura, nko mu Mubwiriza 9:5 hagira hati “abapfuye bo nta cyo bakizi.” Bityo rero, Bernd nta mpamvu yari afite yo guhangayikishwa n’uko nyina yaba arimo ababarizwa muri purugatori​—⁠cyangwa ahandi hantu habi kurushaho. N’ubwo mu madini menshi cyane bigisha ko ubugingo budapfa, Bernd we yiboneye muri Bibiliya ko ubugingo bw’umuntu ari umuntu ubwe. Iyo umuntu apfuye, ubugingo buba bupfuye. “Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.”​—⁠Ezekiyeli 18:⁠4.

Nanone kandi, Bernd yamenye ibyiringiro bihebuje bihereranye n’abapfuye. We ubwe yisomeye mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyakozwe n’Intumwa, ahagira hati “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Mbega ukuntu yashimishijwe no kumenya ko uwo muzuko uzabera hano kuri iyi si Imana izahindura paradizo!​—Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Mu gihe gito, ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya bwaje guhaza ibyo Bernd yari akeneye byo mu buryo bw’umwuka. Bernd ntiyazinutswe icyitwa idini cyose. Ahubwo, yavuye mu idini ritashoboraga kumumara inzara yari afite, maze ahitamo iyobokamana rishingiye kuri Bibiliya mu buryo butajegajega. Yarivugiye ati “ibyo bimaze imyaka 14 bibaye, kandi sinigeze nicuza kuba narateye iyo ntambwe. Ubu nzi ko Umuremyi adateza imibabaro. Satani ni we mana y’iyi gahunda, kandi ni we ugomba kuryozwa imimerere yose itwugarije. Ariko vuba aha, Imana izavanaho ibibi byose byakozwe n’isi ya Satani. Ndetse na mama azazuka. Mbega ibyishimo bizabaho!”

Mu buryo butunguranye, Bernd yaje kugera kuri ya ntego ye yo gukorera mu kindi gihugu afasha abandi. Akorera mu gihugu cy’amahanga, afasha abandi kumenya ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, bwo muti nyakuri w’imiruho yabo. Kimwe na Bernd, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bamenye ko vuba aha Imana izavanaho imibabaro y’abantu. Bashimishwa cyane no kumenya ko hariho idini rihaza ibyo bakeneye byo mu buryo bw’umwuka.​—⁠Matayo 5:⁠3.

Ni Iyihe Ntego y’Ubuzima?

Uko abantu bo mu bihugu bimwe na bimwe bitagendera ku matwara y’ubukomunisiti byo muri Amerika n’Uburayi bagenda barushaho kuzinukwa ibirebana n’amadini, hari benshi bibaza bati ‘ni iyihe ntego y’ubuzima?’ Igisubizo kiboneka muri Bibiliya, nk’uko Michael yabyiboneye. Mu myaka ya za 70 rwagati, Michael yashatse kujya mu gatsiko k’abantu bakoresha iterabwoba. Yari afite intego imwe rukumbi mu buzima​—⁠kwibasira abantu yabonaga ko ari bo ba nyirabayazana w’akarengane gaterwa n’ubukapitalisiti. Yaravuze ati “nta na rimwe navaga mu rugo ntafite imbunda yanjye. Umugambi wanjye wari uwo kwica abanyapolitiki n’abagendera ku matwara y’ubukapitalisiti bo mu rwego rwo hejuru, benshi uko bishoboka kose. Nari narahaze amagara ku bw’iyo mpamvu.”

Michael yari umuyoboke w’idini, ariko mu idini rye nta muntu n’umwe washoboraga gusobanura intego nyakuri y’ubuzima. Bityo rero, igihe Abahamya ba Yehova bazaga iwe bakamwereka ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo bye, Michael yateze amatwi yitonze. Yatangiye guterana amateraniro yo gusenga Imana mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova iri mu karere k’iwabo.

Incuti za Michael zagize amatsiko ku bihereranye n’ukuntu asigaye ashishikazwa na Bibiliya. Michael yazigiriye inama agira ati “ku Cyumweru muzaze mu materaniro. Mumare igihe runaka. Nimwumva mutishimiye ibyo mwumvise, muzitahire.” Ni ko byagenze koko, nyuma ya disikuru y’iminota 45 ishingiye kuri Bibiliya, incuti ze hafi ya zose zarasohotse. Ariko umwe​—ari we Susan​—⁠we yarasigaye. Uwo mukobwa yari yakozwe ku mutima n’ibyo yari yumvise. Nyuma y’aho Michael na Susan baje gushyingiranwa kandi barabatizwa, baba Abahamya ba Yehova. Michael yagize ati “ubu noneho nzi impamvu turi hano ku isi. Twaremwe na Yehova. Intego yacu y’ingenzi mu buzima, ni iyo kumumenya no gukora ibyo ashaka. Ibyo ni byo bihesha ibyishimo nyakuri!”

Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bahuje na Michael imyizerere. Bazirikana amagambo ya Bibiliya agira ati “iyi ni yo ndunduro y’ijambo byose byarumviswe. Wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”​—Umubwiriza 12:13.

Uko Twahangana n’Ingorane z’Ubuzima

Twese tubona isohozwa ry’ubuhanuzi buboneka muri 2 Timoteyo 3:1, bugira buti “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya.” Nta muntu n’umwe ushobora kwihisha ingorane zo muri ibi ‘bihe birushya.’ Ariko kandi, Bibiliya idufasha guhangana na zo.

Reka turebe ibyabaye kuri Steven na Olive, umugabo n’umugore bashakanye. Igihe batangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, bari bafite ibibazo birebana n’ishyingirwa ryabo, nk’uko bimeze ku bandi bantu benshi. Steven yagize ati “twagendaga turushaho gutandukana. Intego zacu n’ibyadushishikazaga byari bihabanye.” Ni iki cyabafashije gukomeza kubana? Steven yakomeje agira ati “Abahamya ba Yehova batweretse ukuntu dushobora gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yacu. Bwabaye ubwa mbere tumenya icyo kutaba abantu bikunda no kwita ku bandi bisobanura. Gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya, byatubumbiye hamwe. Ubu ishyingirwa ryacu rirangwa n’ibyishimo, kandi ntirijegajega.”

Kugirana Imishyikirano ya Bugufi n’Imana

Dukurikije iperereza ryakozwe vuba aha n’ikigo cya Gallup, Abanyamerika bagera kuri 96 ku ijana bizera Imana, kandi abenshi muri bo barayisenga. Nyamara kandi, irindi perereza ryagaragaje ko ubu abantu bajya gusengera muri za kiliziya no mu nsengero bagabanutse cyane mu gihe cy’imyaka 50. Abanyamerika bagera kuri 58 ku ijana ni bo bavuga ko bajya mu rusengero incuro imwe mu kwezi, cyangwa mu rugero ruto kurushaho. Uko bigaragara, amadini ntiyarushijeho kubegereza Imana. Kandi icyo kibazo ntikiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine.

Linda yakuriye muri Bavaria. Yari Umugatolika ufite ishyaka, kandi yasengaga buri gihe. Ariko nanone, yatinyaga iby’igihe kizaza. Nta kintu yari azi ku bihereranye n’umugambi Imana ifitiye abantu. Igihe Linda yari afite imyaka 14, yahuye n’Abahamya ba Yehova, kandi yaje kwivugira ati “ibyo bambwiye byari bishimishije, bityo nafashe ibitabo bibiri by’imfashanyigisho za Bibiliya maze mpita mbisoma.” Imyaka ibiri nyuma y’aho, Linda yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yarivugiye ati “ibintu byose byo muri Bibiliya namenye ku bihereranye n’Imana, byari bihuje n’ubwenge.” Linda yavuye mu idini rye maze abatizwa afite imyaka 18, aba Umuhamya wa Yehova.

Ni iki cyasunikiye Linda guhindura idini? Yabisobanuye agira ati “idini ryanjye ryamfashije kubona ko hariho Imana, maze niga kuyiringira. Ariko kandi, yari nk’ikintu kitagira kamere kandi kindi kure. Icyigisho cyanjye cya Bibiliya cyo nticyatumye ndushaho kwizera Imana gusa, ahubwo cyanamfashije kuyimenya no kuyikunda. Ubu nsigaye mfitanye n’Imana imishyikirano ya bwite y’igiciro cyinshi, iyo mishyikirano ikaba ari ikintu gifite agaciro kenshi kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose.”

Idini ry’Ukuri Rikwiriye Gushakashakwa!

Mbese, idini ryawe riguha ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka kandi rikakwereka ukuntu Bibiliya ishobora kugufasha guhangana n’ingorane z’ubuzima? Mbese, ryigisha ibyiringiro bitangwa na Bibiliya ku bihereranye n’igihe kizaza? Mbese, rituma ugirana n’Umuremyi imishyikirano ya bugufi kandi ya bwite, ishingiye ku bumenyi nyakuri bwa Bibiliya? Niba atari ko bimeze, nturambirwe. Aho kuzinukwa icyitwa idini cyose, shakisha iyobokamana rishingiye kuri Bibiliya mu buryo butajegajega. Bityo rero, uzamera nk’aberekejweho ubuhanuzi bwo mu gitabo cyo muri Bibiliya cya Yesaya, bugira buti “Umwami Imana i[ra]vuga iti ‘dore, abagaragu banjye bazarya . . . abagaragu banjye bazanywa . . . abagaragu banjye bazanezerwa . . . abagaragu banjye bazaririmbishwa n’umunezero wo mu mitima.’ ”​—Yesaya 65:13, 14.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yagiye asimbuzwa andi.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

Bibiliya idufasha kumenya Imana no kuyikunda

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze