Ibibazo Byihariye by’Imiryango Irimo Abana Badahuje Ababyeyi
HASHOBORA KUBAHO IMIRYANGO IFITE IBYISHIMO KANDI IRIMO ABANA BADAHUJE ABABYEYI! MU BUHE BURYO?
Mu duce twinshi tw’isi, usanga ingo zirimo abana badahuje ababyiyi zogeye cyane. Icyakora, imiryango irimo abana badahuje ababyeyi ifite ibibazo yihariye. Nta gushidikanya, igikomeye kurusha ibindi byose ni igihereranye no kurera abana. Ariko kandi, nk’uko ibice bibiri bikurikira biri bugerageze kubigaragaza, kurera abana mu buryo bugira ingaruka nziza mu muryango urimo abana badahuje ababyeyi, birashoboka.
MU MIGANI YA KERA, ABABYEYI B’ABAGABO N’AB’ABAGORE BARERA ABANA BATABYAYE, BAGIYE BAVUGWAHO KUBA ARI BABI. IGIHE TWARI TUKIRI abana, abenshi muri twe bumvise ibihereranye n’umugani w’abana w’uwitwa Cinderella, wababajwe cyane na muka se w’umugome. Abana b’i Burayi na bo, biga umugani wa Blanche-Neige et les sept nains (Blanche-Neige n’Ibikuri Birindwi). Muri uwo mugani, muka se wa Blanche-Neige agera aho akaba umurozikazi w’umugome!
Mbese, iyo migani y’abana itanga isura nyakuri y’imiryango irimo abana badahuje ababyeyi? Mbese koko ababyeyi bose barera abana batabyaye, ni ko baba babi? Oya. Abenshi muri bo nta kindi baba bifuriza abana baba babonye binyuriye ku ishyingiranwa, kitari uko babona ibyiza biruta ibindi byose. Ariko kandi, bagomba guhangana n’ibibazo bikomeye bidasigana n’imibereho yo mu muryango urimo abana badahuje ababyeyi.
Ikibazo Gihereranye no Kurera Abana
Iyo ishyingiranwa rya mbere risenyutse, akenshi usanga impamvu ibitera ari uko abashakanye baba badakuze. Mu ishyingiranwa rya kabiri, ibikorerwa abana bishobora kuzana igitotsi mu mishyikirano. Hari amakuru amwe n’amwe agaragaza ko ingo zisaga 4 ku 10 z’ababyeyi badahuje abana, zisenyuka mu myaka itanu ya mbere.
Abakiri abageni bashobora kutabona imivurungano yo mu buryo bw’ibyiyumvo, ibitekerezo byo gukemanga ubudahemuka hamwe n’ibyiyumvo by’ishyari n’inzika kuza k’umubyeyi kuzana mu bana atabyaye. Abo bana bashobora kwibwira ko uwo mubyeyi utarababyaye yabasimbuye, akabatwarira urukundo rw’umubyeyi wabo nyakuri. Byongeye kandi, umubyeyi nyakuri watawe n’uwo bashakanye, ashobora kugira ingorane zo kwiyumvisha impamvu abana be bakomeza gukunda uwo bari barashakanye. Umuhungu umwe yagerageje gusobanura imishyikirano myiza yari afitanye na se nyakuri agira ati “mama, nzi ko Data yagufataga nabi, ariko jye yambereye umuntu mwiza!” Amagambo nk’ayo n’ubwo aba avuye ku mutima bwose, ashobora gutuma umubyeyi w’umugore yumva arushijeho kurakarira se w’uwo mwana.
Umugabo umwe urera abana atabyaye yagize ati “mu by’ukuri, sinari niteguye guhangana n’ibibazo byose bihereranye no kurera abana ntabyaye. Iyo mimerere nayinjiyemo nibwira ko ubwo nari ndongoye nyina ubabyara, nari mbaye se. Nta ngorane nabibonagamo! Siniyumvishaga urukundo abana baba bafitiye se wababyaye, bityo nakoze amakosa menshi.”
Hashobora kuvuka ubwumvikane buke, cyane cyane mu bihereranye no gutanga igihano. Abana bakeneye guhanwa mu buryo bwuje urukundo, ariko akenshi banga igihano, kabone n’iyo baba bagihawe n’umubyeyi wababyaye. Mbega ukuntu kucyemera birushaho kugorana cyane, iyo bagihawe n’umubyeyi utarababyaye! Ubusanzwe, iyo umwana urerwa n’umubyeyi utaramubyaye ahawe igihano, usanga avuga amagambo nk’aya ngo “n’ubundi nturi data wambyaye!” Mbega ukuntu amagambo nk’ayo ashobora gushegesha umubyeyi urera abana atabyaye wari ugamije intego nziza!
Mbese, abana bashobora kurererwa mu muryango w’ababyeyi badahuje abana bikagira ingaruka nziza? Mbese, ababyeyi barera abana batabyaye bashobora kugira uruhare rwiza mu kubaka umuryango urimo abana badahuje ababyeyi umerewe neza? Igisubizo cy’ibyo bibazo byombi kiba yego, iyo abo bireba bose bakurikije inama zo mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya.
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
“N’ubundi nturi data wambyaye!”