Icyago cy’Ubusumbane cyo Muri Iki Gihe
“Turemeza ko ibi ari ukuri kwigaragaza, ko abantu bose baremwe bareshya, ko bahawe n’Umuremyi wabo Uburenganzira runaka budasubirwaho, ko muri bwo harimo uburenganzira bwo Kubaho, kugira Umudendezo, no gukurikirana ibyatuma bagira Ibyishimo.”—Itangazo ry’Ubwigenge ryatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1776.
“Abantu bose bavuka bafite umudendezo kandi bareshya mu birebana n’uburenganzira bwabo.”—Itangazo ry’Uburenganzira bw’Umuntu n’ubw’Umuturage, ryatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa mu mwaka wa 1789.
“Abantu bose bavuka bafite umudendezo kandi bareshya mu birebana n’icyubahiro cyabo n’uburenganzira bwabo.”—Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, ryatanzwe n’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1948.
IBYO nta wabishidikanyaho. Icyifuzo cy’uburinganire ugisanga mu bantu bose. Ikibabaje ariko, ni uko kuba byaragiye biba ngombwa ko igitekerezo cy’uko abantu bareshya gisubirwamo kenshi, ubwabyo bigaragaza ko kugeza n’ubu nta buringanire burangwa mu bantu.
Mbese, hari umuntu uwo ari we wese ushobora kuvuga akomeje ko ubu mu mpera z’ikinjejana cya 20 ibintu byahindutse bikarushaho kuba byiza? Mbese koko, abaturage bose bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu Bufaransa, cyangwa se abo mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose mu bihugu 185 bigize Umuryango w’Abibumbye, bafite uburenganzira bungana bitwa ko bavukanye?
N’ubwo igitekerezo cyo kuba abantu bose bareshya gishobora kuba ari “ukuri kwigaragaza,” usanga abantu bose badafite uburenganzira bungana bwo “Kubaho, kugira Umudendezo no gukurikirana ibyatuma bagira Ibyishimo.” Urugero, ni gute twavuga ko abantu bareshya mu birebana n’uburenganzira bwabo bwo kubaho mu gihe umwana wo muri Afurika agomba gufatanya umuganga umwe n’abandi bantu 2.569, kandi umwana w’i Burayi we amufatanya n’abandi bantu 289 gusa? Cyangwa se, ni gute wavuga ko abantu bareshya mu bihereranye n’uburenganzira bwabo bwo kugira umudendezo no gukurikirana ibyatuma bagira ibyishimo, mu gihe hafi kimwe cya gatatu cy’abana b’abahungu na bibiri bya gatatu by’abana b’abakobwa mu Buhindi bakura batazi gusoma no kwandika, kandi mu bihugu bimwe na bimwe, urugero nk’u Buyapani, u Budage n’u Bwongereza, hafi buri mwana wese aba ashobora kugera mu ishuri?
Mbese, abaturage bo mu bihugu byo muri Amerika yo Hagati, aho usanga umuturage waho ashobora kubona amadolari agera ku 1.380 ukoze mwayene y’umusaruro w’igihugu, baba mu mibereho yabo bareshya n’abo mu Bufaransa mu birebana n’“icyubahiro cyabo n’uburenganzira bwabo,” aho usanga buri muturage ashobora kubona amadolari agera ku 24.990? Ni ubuhe buringanire wavuga ko buri hagati y’umwana w’umukobwa uvukiye muri Afurika wiringira kuzabaho imyaka 56 umugereranyije n’umwana w’umukobwa uvukiye muri Amerika y’Amajyaruguru wiringira kuzabaho imyaka 79?
Ubusumbane buri ukwinshi, kandi bwose ni bubi. Ubusumbane mu bihereranye n’uburyo bw’imibereho hamwe n’uburyo bwo gushobora kwivuza no kwiga, ni bumwe gusa muri bwo. Rimwe na rimwe, itandukaniro rishingiye kuri politiki, ku moko cyangwa ku madini, rigira uruhare rukomeye mu kuvutsa abantu icyubahiro cyabo n’umudendezo wabo. N’ubwo havuzwe za disikuru nyinshi ku bihereranye n’uburinganire, tuba mu isi irangwa n’ubusumbane. Kimwe n’icyago—ni ukuvuga “ikintu gituma habaho imibabaro mu rugero rwagutse cyangwa imibabaro ikomeye” nk’uko iryo jambo risobanurwa—ubusumbane burimo buraca ibintu mu nzego zose z’umuryango w’abantu. Imibabaro buteza mu buryo bw’ubukene, indwara, ubujiji, ubushomeri n’akarengane gashingiye ku ivangura, ikomeretsa umutima cyane.
“Abantu bose baremwe bareshya.” Mbega igitekerezo cyiza! Birababaje rwose kubona ibiba bitandukanye cyane n’ibyo.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]
UN PHOTO 152113/SHELLEY ROTNER