ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/8 pp. 6-8
  • Turwanye Icyago cy’Ubusumbane

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Turwanye Icyago cy’Ubusumbane
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Koresha Neza Ibyo Ufite!
  • Twishimire Uburinganire Buboneka mu Bavandimwe
  • Ubusumbane—Mbese, Imana Yateganyije ko Bugomba Kubaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Icyago cy’Ubusumbane cyo Muri Iki Gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ese kubaho nta vangura rishingiye ku ibara ry’uruhu birashoboka?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Ibibazo by’ubukungu—Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/8 pp. 6-8

Turwanye Icyago cy’Ubusumbane

Mu gihe cya vuba aha, Umuremyi azazana uburinganire abantu bifuza cyane. Mbere y’uko icyo gihe kigera, dushobora nibura gufata ingamba zo kurwanya icyago cy’ubusumbane kitwugarije twe n’imiryango yacu. Nk’uko Nelson Mandela, wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yabivuze, “igitandukanya abantu ni icyo tuvana mu byo dufite, si icyo twahawe.”

AMATEKA ahamya amagambo ye. Abagabo benshi n’abagore benshi bahawe ibintu bike igihe bavukaga, ariko binyuriye mu gukoresha neza ibyo bari bafite, bageze ku byiza byinshi byatumye baba abantu batandukanye na bagenzi babo bashobora kuba bari barahawe impano nyinshi kubarusha. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, abandi bantu bavutse bafite uburyo bwinshi cyane bwo kuba bagira icyo bageraho, basesaguye ibyo bari bafite kandi bananirwa gukoresha neza ubushobozi bwabo bwose.

Koresha Neza Ibyo Ufite!

Abahamya ba Yehova bashishikarira cyane gufasha abantu kugira ubumenyi ku byerekeye imigambi y’Imana binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya. Ariko kandi, babona ko kugira ngo abantu bungukirwe mu buryo bwuzuye n’inyigisho zo muri Bibiliya, bagomba kuba bazi gusoma no kwandika. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bigishije abantu bagera mu bihumbi bibarirwa muri za mirongo gusoma no kwandika, hakubiyemo n’abantu 23.000 (mu myaka ya za 90 rwagati) bo mu gihugu kimwe cyo muri Afurika y’i Burengerazuba honyine. Mu gihe ikinyamakuru cyitwa San Francisco Examiner cyerekezaga ku murimo uhebuje ufitanye isano n’imibereho myiza y’abaturage ukorwa n’Abahamya ba Yehova, cyagize kiti “mugomba kubafata nk’abaturage b’intangarugero. Batanga imisoro babigiranye umwete, bagafasha abarwayi, bakarwanya ubujiji bwo kutamenya gusoma no kwandika.”

Byongeye kandi, Abahamya ba Yehova batoje abantu ibihumbi bibarirwa mu magana binyuriye kuri gahunda y’amasomo agenda atangwa buhoro buhoro mu bihereranye no kuvugira mu ruhame, baba abantu bashoboye gutanga za disikuru, bashobora kuvuga ibitekerezo byabo mu ruhame badategwa. Muri abo bantu babarirwa mu bihumbi, harimo bamwe na bamwe bahoze bafite ibibazo bikomeye byo kuvuga. Reka dufate urugero rw’umugabo wo muri Afurika y’Epfo wanditse agira ati “naradedemangaga cyane, ku buryo nari narahisemo kwicecekera, ubusanzwe nkaba narishingikirizaga ku bandi akaba ari bo bamvugira. . . . Igihe natangiraga kwifatanya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, maze bikaba ngombwa ko nsomera Bibiliya imbere y’abantu bake . . . naradedemanze cyane ku buryo ntashoboye kurangiza aho nagombaga gusoma mu gihe nari nahawe. Nyuma y’amateraniro, [utanga inama] yangiriye inama z’ingirakamaro abigiranye ubugwaneza. Yangiriye inama yo kuzajya nitoza gusoma mu ijwi riranguruye ndi jyenyine. Ibyo narabikoze, nkajya mara igihe runaka buri munsi nsoma mu ijwi riranguruye muri Bibiliya yanjye no mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi.” Uwo mugabo yagize amajyambere ashimishije cyane, ku buryo ubu asigaye atanga za disikuru imbere y’abantu babarirwa mu magana, ndetse no mu bihumbi.

Twishimire Uburinganire Buboneka mu Bavandimwe

Imimerere y’Abahamya ba Yehova iratandukanye cyane mu bihereranye n’amashuri, ubushobozi bwo kwivuza, hamwe n’igihagararo mu by’ubukungu n’imibereho. Iryo tandukaniro rigaragaza gusa imimerere idatunganye y’isi babamo. Ariko mu buryo bunyuranye n’uko bimeze mu yandi matsinda yo mu rwego rw’idini, urwikekwe rushingiye ku moko, ku mibereho no ku bukungu, rwaranduwe mu buryo bugaragara mu matorero yabo.

Ibyo babigezeho binyuriye mu gukora uko bashoboye kose kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bize muri Bibiliya. Bakurikiza amahame ya Bibiliya babigiranye umutima wabo wose, urugero nk’aya akurikira: ‘Uwiteka ntareba nk’uko abantu bareba; abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima’ (1 Samweli 16:⁠7). ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). “Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye: mwirinde, kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”​—Abaroma 12:17, 18; reba nanone 1 Timoteyo 6:17-19; Yakobo 2:5, 9.

Kubera ko Abahamya ba Yehova bakurikiza mu buryo bwa bugufi ayo mahame ya Bibiliya atuma habaho ubumwe, ntibihanganira ko mu matorero yabo habamo ubusumbane ubwo ari bwo bwose bushingiye ku itandukaniro ry’amoko, imibereho cyangwa ubukungu. Ibyo bintu nta ruhare bigira, urugero nko mu bihereranye no guhitamo umuntu ugomba guhabwa inshingano mu itorero rya Gikristo. Urugero nk’inshingano yo kwigisha n’iyo kuba umugenzuzi, zitangwa hakurikijwe gusa imico yo mu buryo bw’umwuka abagomba guhabwa izo nshingano basabwa kuba bafite.​—1 Timoteyo 3:1-13; Tito 1:5-9.

Ku bantu bababajwe n’ubusumbane bwo mu isi irangwa no kubogama, mbega ukuntu kuba abandi babafata nk’abavandimwe babo na bashiki babo bafite igihagararo kingana imbere y’Umuremyi wabo, bituma bagarura ubuyanja! Ibyo Martina ashobora kubihamya. Nyuma y’aho se atereye umuryango, yarerewe mu rugo rukennye, rwari rusigaye ruyoborwa n’umubyeyi umwe. Akenshi yafatwaga nk’umuntu w’igicibwa, ntiyigiriraga icyizere, kandi yagiraga ingorane zo kumvikana n’abandi. Yaje kugira imyifatire yo kutagira ikintu na kimwe yitaho. Ariko kandi, ibintu byaje guhinduka nyuma y’aho atangiriye kwiga Bibiliya, maze akaba umwe mu Bahamya ba Yehova. Yagize ati “ndacyafite ibitekerezo bibi ngomba gukomeza kurwanya, ariko ubu noneho mfite ubushobozi bwinshi kurushaho bwo guhangana n’icyo kibazo. Nsigaye niyubaha, kandi nkavuga mfite icyizere cyinshi kurushaho. Ukuri kwatumye numva ko hari inshingano indeba. Ubu noneho nzi ko Yehova ankunda kandi ko ubuzima bushimishije.”

Kubera ko Abahamya ba Yehova bagize itsinda ry’Abakristo ryo mu rwego mpuzamahanga mu bihugu bisaga 230, bafite uburinganire mu rugero runaka, mu by’ukuri bukaba bwihariye mu isi ya none. Mbese, hari undi muryango uwo ari wo wose wo mu rwego rw’idini ushobora kuvuga ibintu nk’ibyo kandi ukabitangira ibihamya bifatika?

Birumvikana ariko ko Abahamya ba Yehova babona ibintu mu buryo buhuje n’ukuri. Biyemerera ko bitewe n’uko bakomoka mu mimerere idatunganye, badashobora gukuraho ubusumbane mu bantu kurusha abandi bagiye babigerageza mu gihe cy’ibinyejana byinshi​—kandi bikaba byarabananiye. Ariko kandi, bishimira ko mu matorero yabo bwite bageze kuri byinshi mu birebana no kurwanya icyo cyago cya kirimbuzi. Kandi bategerezanya amatsiko isi nshya ikiranuka, aho ubusumbane buzaba ari ikintu kitakivugwa iteka ryose, bizera isezerano ry’Imana mu buryo bukomeye.

Ni koko, mu gihe cya vuba aha, abantu bose bumvira bazongera kureshya mu birebana n’“icyubahiro cyabo n’uburenganzira bwabo” Umuremyi wabo yari yarabateganyirije uhereye kera kose. Mbega igitekerezo cyiza! Kandi icyo gihe bwo, icyo gitekerezo kizasohozwa!

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abahamya ba Yehova barwanya ubujiji bigisha abantu ibihumbi bibarirwa muri za mirongo gusoma no kwandika

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Ukuri kwa Bibiliya kugira uruhare mu kurandura urwikekwe rushingiye ku moko, ku mibereho no ku bukungu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze